Abatuye Muhanga na Ruhango babangamiwe n’ikiraro gikunze kubahombya

Abaturage baturiye ikiraro cya Miguramo gihuza Muhanga na Ruhango batewe impungenge n’amazi abafungira inzira, akabangiriza n’imyaka igihe imvura yaguye ari nyinshi.

Aba baturage baturiye iki kiraro gihuza akarere ka Muhanga na Ruhango mu ntara y’amajyepfo, bavuga ko bafite ikibazo cy’amazi y’imvura ibangiriza imyaka ndetse bakabura aho bambukira mu gihe imvura yaguye.

Hagenimana Etienne, utuye mu mudugudu wa Rutarabana wegereye ikiraro cya Miguramo; avuga ko iyo imvura yaguye barara hakurya y’umugezi, ndetse n’abana bagiye kwiga bakabura aho bambukira ngo batahe.

Ati “Ikibazo dufite aha hantu, iyo imvura yaguye imirima yose iruzura, iki kiraro kikarengerwa; nta muntu ushobora kubona aho yambukira kuko n’abana bavuye kwiga barara hakurya y’umugezi bagategereza ko amazi yazagabanuka. Imyaka yose ihinze muri iki kibaya amazi arayitwara, ubwo nyine abahinzi tukabihomberamo; mbese turasaba ubuvugizi byibura iki kiraro bakacyegeza hejuru amazi akajya abona aho atambukira”.

Nyirabarigira Irene, umuyobozi wa Koperative ikora ubuhinzi bw’inkeri mu mirima yegereye iki kiraro cya Miguramo, ikazikuramo Divayi n’imitobe(Jus); avuga ko babonye ubuvugizi iki kiraro kikavugururwa byabafasha gukora ubuhinzi bwabo neza kandi bagatera imbere, kuko igihe cy’imvura amazi abangiriza akabateza igihombo.

Ati “Ubundi twakagombye gutera imbere, ariko kubera ibiza bihita bitwangiriza duhita dusubira inyuma; iyo imvura yaguye amazi ntabona aho anyura, kubera ikiraro cyarifunze, tubonye ubuvugizi bakadufasha ariya mazi akajya abona aho anyura umusaruro wacu wakiyongera”.

Irene akomeza avuga ko bagerageza kongera inzira amazi anyuramo ariko kuko atabona aho atambukira ngo akomeze kugenda, ahubwo asandagurikira mu murima w’inkeri za koperative. Aho avuga ko yatwaye Inkeri zari zeze bateganyaga gusarura vuba, bakaba nta musaruro bateganya kongera kubona muri uyu mwaka.

Aha agasanga iki kiraro kivuguruwe cyikegezwa hejuru byabafasha cyane umusaruro w’inkeri ukiyongera.
Umukozi w’akarere ka Muhanga ushinzwe kubungabunga ibidukikije; Mpagaritswenimana Vedaste; avuga ko bagerageza gukora ubuvugizi kugirango iki kiraro kizakorwe, kandi bakomeza kugira inama abagituriye n’abahinga hafi yacyo uburyo bwo gusibura inzira z’amazi.

Ati “Mu bufatanye bw’abaturage n’ubuyobozi, tugerageza gukora ubuvugizi kugirango kiriya kiraro gikorwe, ariko tugenda twigisha abaturage bahakorera ubuhinzi kujya basiga umwanya uhagije amazi yanyuramo mu gihe imvura yaguye”.

Uyu muyobozi ushinzwe kubungabunga ibidukikije mu karere ka Muhanga yatangaje ko ubuyobozi bw’akarere bufite gahunda yo gutera imigano ku nkengero z’umugezi no hafi y’iki kiraro mu buryo bwo kurwanya isuri yangiza imirima y’abaturage; kandi bazagerageza gukora ubuvugizi ku buryo icyo kiraro cyazavugururwa bidatinze.

Abaturiye iki kiraro cya Miguramo, bavuga ko gihuriramo imigezi 2 umwe uturuka ku rugomero rwa Kabgayi, undi uturuka mu Byimana. Kikaba gihuza umurenge wa Nyamabuye w’Akarere ka Muhanga na Mpanda mu Karere ka Ruhango.

Jean Aime Desire IZABAYO