RDC: Ihurizo kuba umukandida watanzwe na Kabila yatsinda amatora ya perezida

Amashyaka akomeye atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yatangaje ko vuba yiteguye gutanga umukandida umwe rukumbi uzayaserukira mu matora y’umukuru w’igihugu.

Ayo matora azaba tariki ya 23 z’ukwezi kwa cumi n’abiri (Ukuboza) uyu mwaka. Bamwe mu basesenguzi bavuga ko uwo mukandida azagira imbaraga zitazatatanywa dore ko hari abaturage bari barambiwe ubutegetsi bwa Joseph Kabila wari uburambyeho.

Abayobora aya mashyaka babitangaje mi myigaragambyo yabereye mu mijyi itandukanye y’umurwa mukuru Kinshasa kuwa gatandatu w’iki cyumweru kiri kurangira.

Félix Tshisekedi na Vital Kamerhe bari mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bemejwe n’urukiko rw’ikirenga ko bijuje ibyangombwa byatuma biyamamariza kuyobora Congo.

Mu byo batangarije abakunzi babo harimo ko bayizeye imashini zizakoreshwa mu matora ya Congo. Batangaje ko bazasaba ko zihindurwa bagatora bisanzwe ndetse n’itariki yo gutora igahinduka.

Abatavuga rumwe na Kabila

Jean-Pierre Bemba na Moise Katumbi, batemerewe kwitoza bifashishije ikoranabuhanga batangaje ko bashyigikiye igitekerezo cyo kwitoramo umukandida umwe nk’uko VOA yabitangaje.

Umuyobozi w’ishyaka UDPS, Félix Tshisekedi, wari mu bateguye iyo myigarambyo yabwiye itangazamakuru ko ubwinshi bw’abitabiriye bushimangira ko bashyigikiwe bikomeye.

Ntakirutimana Deus