Umuryango wa Nsengimana Moise wari ukiri umusore ntiwanyuzwe n’ifungurwa ry’abakekwagaho kubicira umwaba wabo.
Hari ku itariki ya 14 Nzeri 2018 ,ubwo umurambo w’umusore witwaga Nsengimana Moise w’imyaka 24 y’amavuko wasangwaga mu kidendezi cy’amazi kiri hirya gato y’ahazwi nko mu kajagari mu murenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu, bikekwa ko yishwe n’inkoni yakubiswe n’abamushinjaga kubibira radiyo.
Nyuma y’urwo rupfu ngo abakekwaga kuruba inyuma barimo n’uwamushinjga kumwiba ndetse na nyir’akabari yakubitiwemo bahise batabwa muri yombi icyakora ngo bidateye kabiri bahita banarekurwa, ibyatumye abo mu muryango wa nyakwigendera bavuga ko urupfu rw’umuntu wabo rwabuze gikurikirana ndetse bo bakabifata nk’akarengane.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Mukamira buvuga ko ikibazo cy’ubwo bwicanyi bwabaye mu byumweru bibiri bishize bwakimenye kandi bukagikurikirana, hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturanyi abakekwaga bagashyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), gusa ngo nyuma nabo bakaza kumva ko hari abarekuwe ibyo Munyansengo Fred uyobora uyu murenge yabwiye TV/Radio1 dukesha iyi nkuru ko atazi impamvu yabyo.
Ku ruhande rwa RIB (urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha) umuvugizi warwo w’agateganyo MBABAZI Modeste yabwiye TV/Radio1 ko kuba hari abari batawe muri yombi bakaza kurekurwa atari ukwirengagiza iki kirego, ahubwo ari uko abafashwe byaje kugaragara ko nta ruhare babifitemo, mu gihe ahubwo abo byagaragraga ko bagize uruhare muri ubwo bwicanyi bahise batoroka kugeza ubu bakaba bakomeje gushakishwa ari nako kandi ngo n’iperereza rigikomeje.
RIB ivuga ko abari batawe muri yombi ari abafitanye isano n’abakekwaho kwica uwo muntu, barimo umugore w’umwe muri bo n’umubyeyi w’undi kandi ibyo ngo ntibibahamya uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera, ari nayo mpamvu yatumye bahita barekurwa nk’uko itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 mu ngingo yaryo ya 17 rivuga ko uburyozwacyaha ari gatozi ku wagikoze bivuze ko ntawe ushobora guhanirwa icyaha cy’undi.
Ntakirutimana Deus