Nta mabwiriza Minisante yatanze yo kubanza kwishyuza indembe mbere yo kuyivura-Dr Gashumba

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Diane Gashumba aravuga ko abatavurira ku gihe indembe ibagezeho, bakabanza kuyaka amafaraga batandukira ku mahame agenga umwuga w’ubuvuzi.
Yabitangaje ku wa Kane tariki ya 27 Nzeri 2018, mu kiganiro nyunguranabikekerezo ngarukamwaka cyateguwe n’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro, Pax press, cyari gifite  insanganyamatsiko yo kunoza ireme rya serivisi z’ubuzima by’umwihariko mu bigo nderabuzima na nyunganirabuzima(poste de sante).
Bimwe mu bibazo byagaragajwe ni uko hari abashobora kuburira ubuzima bari biteze kwa m,uganga mu gihe bagannye amavuriro, ariko bagatinda kuvurwa, kuko mbere yo kuvurwa babanza gusabwa kwishyura amafaranga atuma bavurwa.
Abitabiriye iki kiganiro bagaragaje ko hari abo  byagiye bibaho ugasanga gusabwa amafaranga nibyo  biza imbere ku mavuriro, mbere yo kuvura nk’indembe yatoraguwe mu muhanda yakoze impanuka.Igitangaje ngo ni uko usanga amafaranga asabwa uwatoraguye iyo ndembe ku muhanda ayijyanye kwa muganga [atari na we wamugonze]. Iki kibazo kandi cyabajijwe no kubagana amavuriro barwanye aho usanga amwe mu mavuriro yanga kubavuriza kuri mituweli.
Minisitiri Gashumba avuga ko nta mabwiriza yigeze atangwa ashyira imbere amafaranga mbere yo kwita ku muntu ukeneye kuvurwa.

Ati ” ‘Nta mabwiriza Minisante yatanze yo kubanza kwishyuza indembe mbere yo kuyivura, ababikora ni igutandukira ntabwo bibaho .”

Akomeza agira ati ” Amabwiriza dufite ni uko umuntu wese ugeze kwa muganga agomba kwakirwa agahabwa serivisi. Niba babanza kwaka indembe amafaranga mbere yo kuzivura ni amakosa.’’

Avuga ko hari amavugururwa atandukanye ari gukorwa mu rwego rw’ubuzima, arimo gushyira abaganga mu myanya, ariko ko n’iki kibazo kizakomeza kuganirwaho.

Abitabiriye iki kiganiro beretswe uburyo abatuye mu karere ka Gakenke bishimira ko begerejwe ibigo nyunganirabuzima(poste de sante), ariko bataka ubuke bw’ibikoresho birimo byagombye kwifashishwa mu kubitaho.

Umuhuzabikorwa wa Paxpress Twizeyimana Albert Bodouin  avuga ko iki kiganiro cyatanze umusaruro mwiza, uzatuma abaturage bakomeza kwitabwaho mu bijyanye n’ubuzima kandi bahabwa serivisi zinoze, nk’uko byaragagajwe mu myanzuro yafashwe.

Leta y’u Rwanda yiyemeje ko igomba kugira ikigo nderabuzima muri buri murenge, ariko poste de sante zo zikegerezwa abaturage mu tugari. Kugeza ubu umuturage akora urugendo rungana n’impuzandengo y’iminota 56 ajya ku kigo nderabuzima. Bimwe mu bikorwa mu rwego rwo kugabanya icyo gihe ni ukubaka ibigo nderabuzima. Gashumba avuga ko hubatswe ibisaga 500, hari n’ibindi hafi 20 biri kubakwa.

Mu bihe bitandukanye Pax Press yagiye itegura ibiganiro nk’ibi ivuga ku mikorere ikwiye kuri gahunda za leta zigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage, ihuza abagenerwabikorwa, nzego za leta zishinzwe izo gahunda na politiki ndetse n’imiryango ya sosiyete sivile. Ikiganiro nk’iki ku ngingo zitandukanye gikozwe ku nshuro ya gatandatu, muri iyi gahunda Pax Press yiyemeje ubwo yabitangiraga muri 2013.

Ntakirutimana Deus