Musanze: Gitifu wari ukurikiranweho kwica ‘umwana we’ yagizwe umwere
Munyarugendo Manzi Claude wari usanzwe ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinigi mu karere ka Musanze yagejejwe imbere y’ubutabera tariki ya 18 Mata 2018 akurikiranyweho urupfu rw’umwana w’umukobwa wishwe atwikiwe mu nzu tariki ya 1/4/2018 mu murenge wa Muko mu karere ka Musanze.
Mu rubanza ubushinjacyaha bwaregagamo MUNYARUGENDO MANZI Claude bwavuga ako ari we se w’umwana bityo ngo kuba uwo bari baramubyaranye yaramuhozaga ku nkeke amwaka amafaranga y’indezo, ngo ni byo byatumye acura umugambi wo kumwica kugira ngo yikize ibibazo byose yatezwaga na nyina amwitwaje.
Mu miburanishirize y’urubanza MANZI Claude n’abandi bareganwaga nawe ntibigeze bemera icyaha kuko bavugaga ko ababarega nta bimenyetso bifatika bafite uretse amagambo bo bitaga akagambane kagamije guharabika MANZI, ndetse MANZI kanavuga ko uwo mwana atari we wamubyaye nk’uko ubushinjacyaha bwabivugaga ibyatumye biba ngombwa ko hapimwa amaraso kugira ngo harebwe niba koko uwo mwana wishwe hari isano afitanye na MANZI.
Mu rubanza rwasomewe mu ruhame ku cyicaro cy’urukiko rwisumbuye rwa Musanze kuri uyu wa gatanu abaregwa bose badahari, ubucamanza bwavuze ko ibimenyetso by’amaraso byafashwe bigaragaza ko MANZI Claude nta sano afitanye n’uwo mwana bityo n’ibyo ubishinjacyaha bwashingiragaho buvuga ko ariyo ntandaro yaba yarateye MANZI kumwica urukiko rwanzura ko nta shingiro bifite.
Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwanzuye ko MUNYARUGENDO MANZI Claude n’abo bareganwa nawe barindwi mu cyaha cyo kwica no gushinyagurira umurambo, iki cyaha kitabahama bityo urukiko rutegeka ko babaye abere kandi bagomba guhita barekurwa.
Nyuma y’isomwa ry’uru rubanza, abo mu muryango wa MANZI Claude babwiye TV/Radio1 ko bishimiye icyemezo cy’urukiko kigaragaje ko mu Rwanda koko hari ubutabera, banaboneraho gusaba ko inzego z’ibifitiye ububasha zafasha mu gusubiza icyubahiro n’ishema MANZI Claude yateshejwe n’ibi birego.
Inkuru ya TV1.