Abanyarwanda bandika ibitabo by’abana bamaze gutera intambwe ariko haracyari ibibakomereye

Abanditsi b’ibitabo by’abana mu Rwanda baravuga ko hari intambwe bamaze gutera mu bijyanye no kwandika, ariko bakagaragaza ko bagifite imbogamizi zituma badatera imbere uko byakagombye, bagasaba leta n’abaterankunga kubafasha ibi bibazo bigakemuka.

Ibi bitangazwa n’umuyobozi w’ihuriro ry’abanditsi b’ibitabo bigenewe abana (RCBO) Micomyiza Isaïe. Ubwo bahuraga bagamije gusuzuma intambwe bamaze gutera ku wa Kane tariki ya 27 Nzeri 2018.

Avuga ko abanditsi bamaze kugera ku rwego rwo kunoza ibitabo byabo. Ibi babikesha abaterankunga batandukanye barimo umuryango mpuzamahanga wita ku bana Save the Children wanabafashije guhemba abahize abandi mu byiciro bitandukanye.

Agaragaza ko hari n’imbogamizi zituma batabasha kwandika ibitabo bihagije ngo babashe kugeza ku mubare w’ibitabo 20 buri mwana aba agomba gusoma ngo yunguke ubumenyi bukwiye.

Ati ” Mu myaka 5 ishize ibitabo twakoze byarushijeho kuba byiza bitewe n’amahugurwa twabonye… imbogamizi zirimo kubura isoko, kuko nk’igitabo gikozwemo ibigera ku bihumbi 3 usanga ubicuruza mu gihe cy’imyaka 3. Mu Rwanda amacapiro ni make n’ahari araduhenda batubwira ko impapuro zibahenda…”

Micomyiza asaba leta n’abandi bafatanyabikorwa kubafasha. Ati “Leta yagabanya cyangwa igakuraho imisoro ku bikoresho bifite aho bihuriye n’igitabo; impapuro n’amarangi byifashishwa baba badufashije. Amacapiro akaduca make kuko dukora igitabo kiri ku giciro cyo hasi turebye ku bushobozi bw’Abanyarwanda.”

Avuga ko hari ingero zagaragajwe ko nko muri Norvege usohoye igitabo usanga leta iguramo ibigera ku gihumbi bigatera imbaraga abanditsi.

Asaba ko byashyirwa mu masomero rusange abantu bagakunda gusoma, utanga impano akibanda ku gitabo.

Mudacumura Fiston, Umuyobozi wa Mudacumura Publishing House, avuga ko hari izindi mbogamizi abona zishobora gutuma basubira inyuma zirimo kuba leta yaratangiye kwandika ibitabo byifashishwa mu mashuri, nyamara ngo byajyaga byandikwa n’abanditsi bigenga. Ndetse n’isoko ritagutse mu Rwanda.

Ku bijyanye n’imbogamizi agaragaza zisubizwa n’Impuguke mu ishyinguranyandiko n’icungwa ry’amasomero Rosalie Ndejuru, ukora mu kigo cy’Igihugu Gishinzwe ishyinguranyandiko, RALSA.

Agira ati ” Icyo navuga nzajya kureba uko imisoro imeze ku bitabo. Sinaganiriye n’urwego mpagarariye. Icyo nakwifuza ni uko batasora cyangwa bakishyura bike ku buryo izo nzitizi zivaho. Ikindi nakwifuza ni uko haboneka amafaranga yo kubatera inkunga. Abandika ibitabo bakwiye kubisaba leta ikabatera inkunga.”

Yongeraho ati ” Leta ntivuga ngo ngiye kuguha amafaranga, ukora umushinga ukigwa, ugasumwa basanga ukwiriye inkunga ukayihabwa, ntabwo nkeka ko uwo mushinga waje hanyuma ngo usubizwe inyuma.”

Ndejuru (wambaye umwenda w’ibara ry’icyatsi) atanga igihembo

Uyu muyobozi avuga ko umuco wo gusoma uko uhagaze mu Rwanda atari bibi cyangwa ngo ube mwiza. Akagaragaza ko ibitabo bisomwa bidahagije.

Yemeza ko hari intambwe imaze guterwa aho hari abamaze kumenya kwandika bahugura abandi.

Ati ” Hari Mudacumura ari na Mureke Dusome barimo gutanga amahugurwa yo kumenya kwandika neza, kumenya uwo wandikira n’icyo umwandikira, ndakeka ko hose hari utundu duke tw’imbogamizi zitari nini, kuko ababishobora barahari, abashaka kwigisha abandi barahari, kwishyira hamwe bizakoneza gutanga ibisubizo.”

Asoza abwira Abanyarwanda ko nibadasoma bazazima ndetse n’igihugu kikazima.

Mu Rwanda havugwa amacapiro atarenga 10. Ikindi ni uko igitabo cy’abana kigura make kiri ku mafaranga y’u Rwanda 500.

Umuyobozi wa Mureke Dusome Bwana Alex Alubisia atanga igihembo

Ntakirutimana Deus