Mu Rwanda hatangijwe uburyo bwo korohereza abagenzi gutega Taxi Voiture

Sosiyete Yego Innovision Limited yatangije uburyo bus‘Yegocabs’ bwo gufasha abagenzi kubona imidoka ibatwara yo mu bwoko bwa Taxi Voiture hafi kandi vuba mu gihe cyose bayishakiye ikora amasaha 24 kuri 24.

Ubu buryo bwise Yegocabs bwatangijwe ku wa Kane tariki ya 27 Nzeri 2018.

Buzakoreshwa hifashishijwe mubazi z’iyi sosiyete zitanga amakuru afasha umugenzi, umushoferi ndetse na leta mu gihe cyose bashaka amakuru ku bijyanye n’ingendo zakozwe, aho umushoferi ari ndetse n’ibindi nk’uko byemezwa n’Umuyobozi Mukuru wa Yego Innovision Limited Bwana Karanvir Singh.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri iyi sosiyete, Pophia Muhoza avuga ko ari uburyo bushya butanga umutekano ku mugenzi utwawe kandi bumufasha kubona imodoka mu gihe cyose ayifuza n’aho ari hose mu mujyi wa Kigali, gahunda izagera ahandi mu ntara.

Avuga ko ubu buryo ari bwiza ku batwara taxi voiture kugaragaza uko batwara bikabafasha kuba ibigo by’imari byabaha inguzanyo. Ikindi ni uko ngo ukoresha ubu buryo atabura akazi, ku buryo usanga byongera akazi k’abashoferi ku kigero cya 30%.

Ku bijyanye n’ibiciro avuga ko hazajya hakurikizwa ibyashyizweho n’ikigo gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro RURA. Ukoresha ubu buryo kandi bimurinda kugendana amafaranga mu ntoki.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutwara abantu n’ibintu  muri RURA, Emmanuel Asaba Katabarwa avuga ko mbere iyo wavugaga ishoramari mu gutwara abantu n’ibintu abantu bumvaga kugura imodoka ariko ubu ngo siko bimeze kuko ngo ushobora gushoramo ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Avuga ko iyi serivisi yatangijwe na Yego izafasha mu guhindura imitangire ya serivisi mu gutwara abantu.

Yerekana kandi ko bizafasha ko umugenzi azajya yishyura igiciro gihwanye na serivisi yahawe aho guhendwa nko mu gihe bwije, imvura igiye kugwa.

Asaba abagenzi n’abafite taxi voiture gukoresha ubu buryo kuko buje ari igisubizo kuri byinshi.

Ushaka umutwara muri ubu buryo ahamagara kuri 9191 agahabwa iyo serivisi. Ubu buryo bumaze kwiyandikishimo abashoferi barenga 700. Uretse mu Mujyi wa Kigali ubu buryo buzatangizwa no mu ntara.

Ntakirutimana Deus