Amerika yaburiye Irani yita ubutegetsi bw’abicanyi ko niyishotora izahura n’akaga

John Bolton, umujyanama wa perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu bijyanye n’umutekano w’igihugu, yaburiye abategetsi ba Iran ku “kaga” bahura nako baramutse bagize ikintu kibi bakorera Abanyamerika cyangwa ibihugu by’inshuti z’Amerika.

Bwana Bolton yavuze aya magambo hashize amasaha Perezida Donald Trump w’Amerika ashinje Iran kubiba “akavuyo, urupfu n’isenya” mu bihugu byo mu basirazuba bwo hagati.

Mu gusubiza, Perezida Hassan Rouhani wa Iran yanenze ubutegetsi bw’Amerika kwibasira Iran nk’uko BBC yabitangaje.

Bwana Bolton yavuze ko “ubutegetsi bw’abicanyi” bwa Iran bwahura n’ingaruka bukomeje “kubeshya, gukopera no kuriganya.”

Yagize ati”Nimudushotora, [nimushotora] inshuti zacu cyangwa abo dukorana; nimukorera ikintu kibi abaturage bacu, mu by’ukuri muzahura n’akaga.”

Mu bihe bishize, Amerika yafatiye ibihano Iran nyuma yaho Amerika isheshe amasezerano yari yagiranye na Iran mu mwaka wa 2015 ajyanye no kureka icura ry’ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri.

Ayo masezerano yashyizweho umukono na Barack Obama wari Perezida w’Amerika, yatumye Iran igabanya ibikorwa byo gucura ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri nayo igabanyirizwa ibihano.

Ibindi bihugu byashyize umukono kuri ayo masezerano, byo biracyayakurikiza.

Ibyo ni Ubwongereza, Ubushinwa, Ubufaransa, Ubudage n’Uburusiya, bivuga ko bizashyiraho uburyo bushya bwo gukomeza gukorana na Iran, bikarenga ku bihano by’Amerika.

Mike Pompeo, umunyamabanga wa leta y’Amerika, yamaganye uwo mugambi w’ibyo bihugu nk'”imwe mu ngamba zidatanga umusaruro zishobora gutekerezwa.”

Irani iherutse guha gasopo Amerika

Umukuru w’umutwe w’abasirikare kabuhariwe ba Iran yaburiye Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ko Amerika iramutse iteye Irani, iki gihugu”cyasenya ibyo [Amerika] itunze byose.”

Ibiro ntaramakuru Tasnim by’igihugu cya Irani byatangaje ko Jenerali Majoro Qassem Soleimani yasezeranyije ko Bwana Trump aramutse atangije intambara, Irani yahita iyisoza.

Aya magambo aje akurikira ubutumwa Bwana Trump yatangaje abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter – akabwandika bwose buri mu nyuguti nkuru asaba Iran kudahirahira “na rimwe” ngo ibangamire Amerika.

Umwuka mubi warazamutse hagati y’ibi bihugu byombi kuva Amerika yakwikura mu masezerano yari yaragiranye na Iran mu mwaka wa 2015.

Amagambo ya Jenerali Majoro Soleimani yasubiwemo ku wa kane agira ati:

“Nk’umusirikare, ni inshingano zanjye kugusubiza ku nkecye udushyiraho.”

Yongeyeho ati “Vugana nanjye, ntujye kuvugana na Perezida [Hassan Rouhani]. Perezida wacu nta cyubahiro abibonamo kuba yagusubiza.”

Jenerali Majoro Soleimani yanashinje Perezida Trump gukoresha imvugo yo “mu nzu z’utubyiniro n’iy’ahakorerwa imikino yo gutega.”

Nyuma Trump yanditse ubutumwa bushyira ku nkecye Perezida Hassan Rouhani wa Irani.

Yasabaga Irani kudahirahira “na rimwe” ngo itere Amerika kuko yahura n’ingaruka zikomeye. Asaba Perezida wa Irani kwitonda.

Ntakirutimana Deus