Amajyaruguru: Umutima w’abariye amafi yipfushije muri Mukungwa nturi mu gitereko

Umutima w’abaturage bo mu miryango 600 yo mu turere twa Musanze na Gakenke ntituje kubera kurya amafi yipfushije yo mu mugezi wa Mukungwa, bagasaba leta gucungira hafi ubuzima bwabo.

Bemeza ko bariye amafi yipfushije mu mugezi wa Mukungwa uca mu turere twa Musanze na Gakenke. Aya mafi yabonetse tariki ya 21 Nzeri 2018.

Aba baturage barasaba ko hakorwa isuzuma rigamije kureba niba aya mafi ntawe yateza ibibazo birimo urupfu.

Bamwe bati ” Ibikeri, inzoka, amafi byarapfuye. Leta yaza ikadukorera igenzura ikareba ko nta kibazo yaduteye… turahangayitse cyane. N’ubwo ntayariye, imiryango yanjye ishobora kuba yayariye igakurizamo  gupfa.”

Iki kibazo cyahagurukije abayobozi batandukanye mu nzego z’igihugu, barimo abo muri minisiteri y’ubuzima, intara y’amajyaruguru mu itsinda ryari rikuriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney, ingabo na polisi, bageze ku mugezi wa Mukungwa kivugwa.

Abaturage bavuga ko guhera ku wa kane batangiye kubona aya mafi yipfushije mu byuzi bituriye Mukungwa ndetse nyuma biba muri Mukungwa bajayafata bakajya kuyarya, ayandi bakayagurisha.

Guverineri Gatabazi yabahunurije; ababwira kk ugira ikibazo akigaragaza akitabwaho.

Ati ” Twasabye buri wese wayariyeho ko naramuka agaragaje ikibazo ku mubiri cyatuma aribwa mu nda,***** [acisha hasi no hejuru] yakwihutira kujya kwa muganga.

Bwana Gatabazi asaba abayobozi kureba ko ntawe ugira ikibazo akagezwa kwa muganga, asaba kandi ko abafite amafi mu rugo bayatwika.

Mu byihurirwa biri gukorwa harimo iperereza harebwa icyateye ibyo bibazo. Ababishinzwe bari kibikora. Bazavanamo kandi ayo mafi, amazi yo mu buzenga abe yanatunganywa.

Anavaho urujijo kandi ko ntawavuga ko hari uwahumanyije ayo mazi agize aho aturuka.

Abayariye kugeza ubu nta kibazo baragagaza.

Abashinwa bagaragaye baroba ifi zigapfa

Abaturiye Mukungwa bavuga ko babonye Abashinwa baroba ifi zimwe zikareremba hejuru zapfuye. Mu butumwa bwahererekanyijwe hagati y’abayobozi batandukanye burabigaragaza.

Bugira buti ” Sir( nyakubahwa) mu Murenge wa Muhoza ; Akagari ka Kigombe  ; mu mudugudu wa Kiryi ; mu mugezi wa Mpenge wisuka muri Mukungwa; hari Abashinwa baje kuroba mu mugezi; bari bafite ibikoresho byo kuroba ku buryo babikozaga mu mazi; amafi akazamuka ari menshi; andi agasigara areremba yapfuye; abaturage batanze amakuru ; tubagezeho bakitubona bajya mu modoka bariruka imodoka yerekeje umuhanda ujya i Kigali…”

Minisiteri zahagurutse

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Mukeshimana Geraldine  yatanze itangazo ko Tariki 21 Nzeri mu mugezi wa Mukungwa unyura mu mirenge ya Muko Rwaza na Musasa yo mu turere twa Gakenke na Musanze hagaragaye iki kibazo.

Aramenyesha abaturarwanda ko hasuwe aho umugezi wa Mukungwa unyura hose, basanga nta yandi mafi yapfuye muri uwo mugezi, hakozwe igenzura mu yindi migezi ifite aho ihuriye na Mukungwa irimo Nyabarongo n’Akagera naho basanga nta mafi yapfuye agaragaramo. Akomeza avuga ko mu gihe icyaba cyateye iki kibazo, arsaba abaroba kudakoresha ibihumanya, no kudakoresha ibiyobya ubwenge bw’amafi, kuyananiza cyangwa kuyica. Aributsa abantu bose kwirinda kujugunya imyanda mu migezi n’inzuzi no kwirinda kurya amafi yipfushije.

Ntakirutimana Deus