Abaforomo barangije mu Ishuri ry’Ubuzima rya Ruli basabwe kudatezuka kurengera icyo bahamagariwe

U Rwanda rwungutse abaforomo bashya bo ku rwego rw’icyiciro cya mbere cya Kaminuza, ni abagera ku 126 barangije amasomo yabo mu ishuri rikuru ry’ubuzima rya Ruli(Ruli Higher Institute of Health-RHIH).

Mu muhango wo gutanga impamyabushobozi ku basoje aya masomo wabereye i Ruli mu Karere ka Gakenke kuwa 21 Nzeri 2018, bibukijwe gukomera ku muhamagaro wabo birinda gutandukira mu kurengera ubuzima bwa muntu.

Biciye mu ndahiro yabo, aba baforomo barahiriye imbere y’imbaga yari yitabiriye ibi birori bavuze ko bazitangira ibyateza uyu mwuga imbere, bubahiriza inshingano zabo, bakomera ku ibanga ry’akazi, bavura neza ababagana nta vangura, babirengaho bakabihanirwa n’amategeko, ariko baniragiza Imana.

Umuyobozi w’icyubahiro w’iri shuri (Chancelor), akaba na Arikiyepisikopi wa Kigali, Musenyeri Thaddee Ntihinyurwa yabasabye gukomera kuri iyi ndahiro.

Avuga ko iri shuri ryashinzwe rigamije gukemura ikibazo cy’abaganga bari bakenewe mu buvuzi, haba mu Bitaro bya Ruli byegeranye n’iri shuri no mu bindi byo hirya no hino mu Rwanda. Abasaba kwitwata gitwari mu nshingano n’umuhamagaro wabo.

Ati ” Abarangije bagiye kubungabunga ubuzima bw’ababagana nk’uko babyiyemeje mu ndahiro yabo, muzabikore kinyamwuga, mukomeze murengere ubuzima bw’abantu. Ubu abanyeshuri baragana iri shuri batijana. Tuzakomeza gushyirwamo ingufu muri rusange ngo abaryizemo barengere ubuzima bw’abana n’ababyeyi babo.”

Musenyeri Ntihinyurwa avuga ko bataganya ko iri shuri ryakongera urwego rw’amasomo ahatangirwa, ku buryo ryatangiza icyiciro cya kabiri  cya kaminuza (A0) mu buforomo (Nursing) no mu bubyaza (midwife).

Agaragaza imbogamizi zituma iri shuri ritaganwa uko bikwiye zirimo umuhanda Nyabugogo-Ruli udakoze ndetse n’ikibazo cy’amazi akunze kubura muri aka gace.

Umuyobozi w’urugaga rw’abaforomo n’ababyaza(National Council of Nurses and midwives- NCNM) Kagabo Innocent yashimiye iri shuri uburyo risohora abaforomo n’ababyaza b’abahanga bafasha mu kurengera ubuzima bwa muntu. Abibutsa kandi ko bagomba gukomera ku muhamagaro wabo bawuhesha agaciro, bakibuka ko n’utandukiriye ku mahame agenga uyu mwuga babihanirwa.

Ati ” Kubahiriza indahiro mumaze kurahira bisaba ubwitange, umurava n’ubushishozi nk’uko mwabyiyemeje.”

Abibutsa kandi gukomeza kongera ubumenyi ngo barusheho kunoza akazi kabo, kuko ngo nyuma y’iki cyiciro hari ibindi bakomeza.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney ashima umusaruro w’iri shuri ryashyizweho ibuye ry’ifatizo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu 2000 ubwo yari visi Perezida na Minisitiri w’Ingabo.

Asaba abaryigamo n’abarirangizamo gukomeza gutanga umusanzu mu kubaka igihugu mu rwego rw’ubuzima muri iyo ntara no mu Rwanda muri rusange. Abibutsa kandi ko amaragara y’abantu ari ikintu kidakwiye kujenjekerwa mu kwitabwaho, kuko iyo asesetse atayorwa.

Ku bibazo bu’ibikorwaremezo Musenyeri Ntihinyurwa yagaragaje, avuga ko bazakomeza kugenda babikemura. Akomoza ku ikorwa ry’umuhanda Nyabugogo ugera i Ruli ukomeza no ku karere ka Gakenke. Aha ngo imirimo yo kuwubaka yaratangiye ibanjirijwe no kuwutsindagira, nyuma indi mirimo igakomeza. Ku kibazo cy’amazi nabwo ngo bazareba uko bagikemura.

Iri shuri rya Kiliziya Gatolika rifashwa na leta riherereye muri kilometero 35 uvuye mu mujyi wa Kigali. Mbere ryahoze ryisumbuye ryigishirizwamo amasomo y’ubuforomo kuva ryatangira mu 2001. Mu 2006 ayo masomo yaje guhagarara bitewe na politiki nshya yari imaze gushyirwaho mu burezi, maze muri 2013 ritangira ari ishuri rikuru ry’ubuzima rya Ruli ryitiriwe Mutagatifu Rose w’i Lima. Ni ku nshuro ya kabiri ritanga impamyabumenyi kuva ryashingwa. Abaryigamo barangiza nyuma y’imyaka 3 mu masomo biga batabangikanya n’ibindi mu gihe cyo kwiga (full time).

Abarangije muri iri shuri mu mwaka ushize batsinze ikizamini gitegurwa n’urugaga rw’abaforomo n’ababyaza (gisanzwe gitsinda benshi) ku kigero cya hafi 99%.

Abarangije barahira
Guverineri Gatabazi, Musenyeri Harorimana, Myr Ntihinyurwa na Myr Mwumvaneza
Ba Musenyeri na Guverineri Gatabazi

Ishuri rikuru ry’ubuzima rya Ruli

Ntakirutimana Deus