Kayonza: Urujijo ku mwalimu wavuzweho kurwana n’abakozi ba Mineduc

Umwalimu wigisha mu Rwunge rw’amashuri rwa Juru mu karere ka Kayonza bivugwa ko yarwanye n’abakozi ba Minisiteri y’Uburezi bari mu bugenzuzi agasabirwa guhita ahagarikwa yahakanye aya makuru, ku rundi ruhande hari ababyemeza.

Mu nkuru The Source Post yatangaje kuwa Gatatu tariki 19 Nzeri 2018 yagaragaje ko byabereye mu gikorwa iyi minisiteri irimo hirya no hino mu gihugu cyo kugenzura ibijyanye n’ireme ry’uburezi mu mashuri. Aya makuru yakomezaga avuga ko yasubije ibiterekeranye, umwe mu bagenzuraga akamukubita umugeri.

Uyu mwalimu tutifuje gutangaza amazina ye avuga ko ibyo kurwana bitigeze bibaho.

Ati ” Ni ibinyoma, ibivumvugwaho byose ntabwo byabaye….”

Akomeza avuga ko atajya asinda kandi yitabira akazi uko bikwiye, ahubwo ngo akaba afitanye ikibazo n’ubuyobozi bw’ishuri.

Ku rundi ruhande Muhizi Kageruka Benjamin ushinzwe ireme ry’uburezi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB) akaba ari na we wari ukuriye aba bagenzuzi avuga ko icyo kibazo cyo kugira uhohoterwa (akubitwa) kitigeze kibaho, kuko ngo ntabwo baba bagiye kugenzura ibijyanye n’ireme ngo bagirr uwo bahutaza.

Amakuru yatangajwe n’umwe mu bavuga ko babizi neza avuga ko uyu mwarimu yakubiswe ndetse agacibwa igisebe ku kuguru kw’iburyo, hakongerwaho kubirwa amagambo avuga ko atari meza ndetse no guhutazwa.

Amakuru yahererekanyijwe hagati y’inzego ziyandukanye muri aka karere agira ati ” Twasuye kandi GS Juru tuhasanga umwarimu wasinze kandi ngo niko asanzwe, abanyeshuri binubira ko abaka amafaranga kugira ngo abahe amanota anakunda gusiba ku kazi ari mu kabari. Twasabye ubuyobozi bw’Akarere guhita bumuhagarika.”

Mu bindi babonye ni ikigo gikodesha amacumbi y’umuyobozi ushinzwe imuitwarire muri icyo kigo.  Abakozi ba minisiteri y’uburezi basabiye uyu muyobozi kugenzurwa ariko ntanakomeze kuhaba umuyobozi.

Ubutumwa bwahererekanyijwe bugira buti ” Team( itsinda ) Kayonza twasuye ES Nyamirama. Twahasanze ibibazo byinshi bishingiye kuri poor school leadership ( imiyoborere itaboneye) birimo isuku nke mu bice bitandukanye by’ishuri, ibikorwa remezo n’ibikoresho mfashanyigisho bifashwe nabi, ibyambarire y’abanyeshuri idahwitse, ishuri ryishyura 50,000 frw buri kwezi y’icumbi ryegereye ishuri ngo rya Discipline master ( ushinzwe imyitwarire) mu mafaranga y’ishuri n’ibindi. Twasabye ubuyobozi bw’Akarere kumwimurira ku kindi kigo, hagakorwa audit( igenzura ku mutungo) yimbitse.

Ubu bugenzuzi bwakorewe birya no hino mu gihugu. Mu karere ka Musanze bwagaragaje bimwe mu bigo bifite ikibazo cy’umwanda, ibikoresho bike n’ibindi babisaba kuba byabikosoye mu cyumweru kimwe utabikoze agahanwa, muri ibyo bihano harimo no gufunga ikigo.

Ubwanditsi