FERWAFA yasobanuye icyiswe ruswa ivugwaho kugerageza guha umusifuzi

Jackson Pavaza, umusifuzi wo muri Namibia wasifuye umukino w’u Rwanda rwatsinzwemo na Cote d’Ivoire 2-1 aravuga ko bamwe mu bayobozi bo muri FERWAFA bashatse kumuha ruswa ngo asifure neza umukino ariko we ngo akayanga.

Ibi bikubiye mu byo yatangarije Namibian Sun, ikinyamakuru gikomeye cy’iwabo muri Namibia. Ferwafa yahakanye iki cyiswe ruswa igaragaza ko ari amafaranga yagombaga guha uyu musifuzi yaje kwita kugerageza kumuha ruswa.

Avuga ko abagerageje kumuha iyo ruswa ari umunyamabanga wa FERWAFA ariko ngo ntiyahise amenya niba koko ariwe Uwayezu Francois Regis. Nyuma ngo yo kohererezwa ifoto na Namibian Sun, Pavaza yahise yemeza ko ariwe koko. Undi Pavaza avuga ko ngo yaba yari kumwe na Uwayezu, ni Eric Ruhamiriza ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA.

Ferwafa yabihakanye

Mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazine.com dukesha iyi nkuru, Uwayezu Francois Regis yatangaje ko nabo batunguwe no gushinjwa ruswa nyamara ngo ntayo bigeze batanga.

Ati ” Natwe byadutunguwe. Niba ashaka kubona promotion, simbizi. Ejo nabanje kumva ngo byageze muri CAF, ntungurwa no kumva ko byageze no mu binyamakuru.

Ukuri kwambaye ubusa ni uko iyo bariya basifuzi iyo baje, hari amafaranga CAF itegeka federasiyo kubaha. CAF ibishyurira amatike abajyana mu gihugu cyabo ariko hakabaho ushobora gukoresha andi mafaranga amuvana mu gihugu cye amujyana ku kibuga cy’indege cy’iwabo cyangwa se muri Hotel runaka …Ayo mafaranga aragenda akayerekena muri Federasiyo yabo, yagera inaha, itegeko rivuga ko akimara kugera inaha tugomba guhita tuyabasubiza…

Uwayezu akomeza avuga ko Federasiyo ya Namibia yaboherereje inyandiko igaragaza ko hari amafaranga bagombaga guha Pavaza na bagenzi be . Ngo bayahawe ku wa Gatanu nyuma yo kuhagera ku wa Kane w’icyumweru gishize.

Mu buryo butunguranye, ngo Pavaza yasabye andi mafaranga ku wa Gatandatu mu gitondo, avuga ko amafaranga bahawe atariyo, abereka izindi ‘invoice’ z’andi bakoresheje.

Uwayezu ati ” Izo invoice turazifite. Yaravuze ngo amafaranga twakoresheje yandi nayo turashaka ko muyaduha ariko byari ku munsi twiriwe mu nteko rusange ya FERWAFA… ntanubwo nashakaga kumva ikindi kintu. Abakozi dukorana nabo bashaka kubinsobanurira nkababwira nabi. Nkababwira nti mureke tutaza gukora amakosa. Itegeko rivuga ko ibyo tubaha tutabisabwa n’umusifuzi, ahubwo ni federasiyo aturutsemo ibitubwira tukabimuha …nari nzi neza ko naho nanjye nabyemera, komiseri wundi atabyemera kubisinyira…

Uwayezu akomeza avuga ko inteko rusange irangiye (yarangiye hafi saa sita z’ijoro), ngo umwe muri bagenzi be bakorana yaje kumubwira ko abasifuzi bakamejeje basaba amafaranga ndetse ko ngo bari bamaze no guca kuri Eric Ruhamiriza kuko ngo basanzwe baziranye kuko na we yahoze ari umusifuzi bamubwira ko babimye amafaranga yabo.

Muri icyo gicuku, Uwayezu ngo yibajije aho bari bukure amafaranga, biramuyobera, ahamagara ushinzwe umutungo wa FERWAFA.

Uwayezu ati ” Naravuze nti wa mugani, tutaza gukina umukino, abasifuzi bakiri gusaba amafaranga, bakaba batwima ‘avantages’ zimwe na zimwe kubera gusa ko ngo twabimye amafaranga…Twaravuze tuti aho kugira ngo bibe ibibazo, twebwe twatanga ayacu ariko ibintu bikajya ku ruhande, tukabimenyesha DAF …Twavuye aho ku isaha ya saa saba z’ijoro ariko Eric yemera ko yaba atanze aye aho kugira ngo habeho ikibazo…

Akomeza agira ati ” Ku isaha ya saa yine za mugitondo zo ku cyumweru, Pavaza yandikiye Eric amuramutsa. Eric yahise yibuka ko biriwe basaba amafaranga yabo. Yahise amubaza ati , muvandimwe harya amafaranga yanyu ni angahe ? Undi yamubwiye amadorali 237. Eric yahise agenda ashaka amafaranga yabo 4, ampamagara mu gitondo ariko ayazana ari amadorali 950, ansaba ko nk’umunyamabanga mukuru nayabashyira nkabasaba imbabazi ko twatinze kuyabashyikiriza. Uko niko byagenze.

” Twagiye kuri Mille Collines, duhurira hafi ya Piscine. Ntabwo wajya gutanga ruswa ngo ujye hafi ya Piscine. Ntanubwo wajya gutanga ruswa ngo uhamagare abantu 4 ngo uyabagabanye. Mbahereje ibahasha, maze no kubasaba imbabazi ko twatinze , bavuze ko arengaho kuko ngo bagombaga guhabwa amadorali 237 ari 4.”

” Eric we yari yagize ngo ni amadorai 237 kuri buri umwe. Twahise tubasaba ko batwemerera umwe mu bantu bacu akaza kuyavunjisha, akayabaha yuzuye neza ariko tubasaba ko batwemerera ko kuba tutari buyabahe mbere y’umukino nta kibazo biri buteze. Barabitwemerera. Nimugoroba, umukozi wacu witwa Jackson yarayabahaye, baranabisinyira. Ni uko byagenze.”

Regis yasoje avuga ko bafite ubutumwa bugufi bandikiranye na Pavaza bugaragaza asaba amafaranga yari yasigaye. Ngo kugeza ubu bategereje icyo CAF izabivugaho.

Pavaza wasifuye mu kibuga hagati, yatangaje ko mbere y’umukino wo ku Cyumweru ngo yaba yarahawe ibahasha irimo amafaranga ariko akanga kuyakira. Pavaza yasifuye uyu mukino ari kumwe n’abandi bagenzi be 3 bo muri Namibia: David Shaanika, Shoovaleka Nehemia na Matheus Kanyanga.

Namibian Sun itangaza ko uyu musifuzi ariwe wabaye umusifuzi w’umwaka muri Namibia. Ngo mbere y’uko umukino w’u Rwanda na Cote d’Ivoire utangira , yegerewe n’abagabo 2 bamuhereza ibahasha irimo amafaranga kugira ngo aze gusifurira neza u Rwanda.

Amafaranga ngo ntiyabashije kuyabara

Pavaza yagize ati ” Amafaranga yari muri Envelope. Sinigeze nshaka kubara cyangwa ngo ndebe umubare wayo. Nababwiye ko ntajya nakira impano y’uwo ariwe wese nkuko amategeko ya CAF abivuga. Narabyanze, mpita nabimenyesha CAF.

Namibian Sun ikomeza ivuga ko ari inshuro ya 3 Pavaza ngo ahawe ruswa. Muri Gicurasi uyu mwaka ngo yanze kwakira ruswa yahawe mbere y’umukino wa CAF Confederation Cup wahuje Raja Casablanca yo muri Maroc ndetse na Aduana Stars yo muri Ghana. Ngo yanze kandi ruswa ya Kabuscorp de Planca yo muri Angola muri 2015 mu mukino wari ugiye kuyihuza na El Merreikh yo muri Sudan .

Pavaza avuga ko yanze kwakira ayo mafaranga ngo mu rwego rwo kurinda ubunyangamugayo bwe ndetse n’umwuga we w’ubusifuzi.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Namibia, Frans Mbindi ngo yatunguwe no kumva ko Pavaza yongeye guhabwa ruswa , avuga ko agiye kubimenyesha ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Namibia.

Yagize ati ” Abantu bacu bazi ubukomere bwo kwakira ruswa. Gusifura bagomba kubikorana ubunyangamugayo ndetse n’ubunyamwuga. Gushaka guha ruswa umusifuzi bivamo ingaruka yo guhagarikwa. Dukomeza rero kubashishikariza kwirinda izo ngaruka zikomeye.”

Umunyamabanga wa FERWAFA , Uwayezu (wifashe ku itama) ku mukino wahuje u Rwanda na Cote d’Ivoire

CAF ntijya yihanganira ruswa. Mu ntangiriro z’uyu mwaka , umunya Kenya Aden Range Marwa yakuwe kuri listi y’abagombaga gusifura igikombe cy’isi cyabereye mu Burusiya nyuma y’uko hari Camera zamugaragaje yakira amadorali ya Amerika 600 kugira ngo agire ibyo ahindura mu mukino mpuzamahanga yari gusifura. Yahagaritswe ubuzima bwe bwose mu gusifura.

Muri uyu mwaka kandi Yanissou Bebou ukomoka muri Togo na Jallow Ebrima bahagaritswe imyaka 10. Muri Kamena kandi FIFA yahagaritse abasifuzi bo muri Saudi Arabia gusifura imikino y’igikombe cy’isi nyuma y’uko umwe muribo Fahad Al Mirdasi ahagaritswe ubuzima bwe bwose nyuma yo gushaka gupanga uko umukino wari kurangira w’igikombe cyo muri Saudi Arabia.