Dr Habineza afite icyizere ko ishyaka ayoboye ribona imyanya mu Nteko

Umuyobozi w’ishyaka Green Party akaba n’umukandida waryo Dr Habineza Frank, ngo yizeye kuzabona 20%, mu matora y’abadepite.

Kuri uyu wam Mbere tariki ya 3 Nzeri 2018; Dr Habineza amaze gutorera kuri site ya Kimironko II, mu karere ka gasabo mu murenge wa Kimironko; Dr abwiye itangazamakuru ko yizeye amajwi arenga 20% kugirango remererwe kugira byibura abadepite 10 mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Ubwo yari asohotse mu cyumba cy’Itora Dr Habineza yavuze ko afite icyizere cyo kuzabona abadepite byibura 10 mu Nteko akurikije uko abaturage bamwakira mu gihe cyo kwamamaza ishyaka rye ndetse n’uburyo abanyarwanda bakunze imigabo n’imigambi by’ishyaka ayoboye.

Ati ” Mu gihe cyo kwiyamamaza twitwaye neza kandi abaturage batweretse urukundo badufitiye, habayemo ubwitabire bwinshi biduha icyizere cy’uko tuributsinde byibura Ishyaka Green Party duteganya ko byibura tugomba kubona Abadepite barenga 10 mu Nteko ishinga Amategeko, icyizere ko tugomba kubona 20% muri aya matora”.

Akomeza avuga ko n’ubwo 20%, nta bwiganze afite mu nteko ariko icyiza ari ugufatanya n’abandi kuko igikenewe ari ugukorera abanyarwanda ibyo bifuza.

Ati “Ubundi twebwe niyo tutaba dufite ubwiganze mu nteko, tugomba gukorana n’abandi tugakorera hamwe twese haba mu biganiro cyangwa mu bikorwa kuko icy’ingenzi ni ugukorera abanyarwanda icyo bifuza kandi cyabagirira akamaro”

Aha kandi yakomeje avuga ko nyuma yo gutorwa icyo ishyaka Green party rizabanzirizaho mbere nambere ari ugusubiza abaturage uburenganzira umutungo wabo w’ubutaka.

Ati “Icyo tuzabanzirizaho mbere na mbere, nuko tuzasubiza uburenganzira Abanyarwanda ku mutungo wabo ujyanye n’ubutaka; tuzashyiraho itegeko kugirango umuturage areke gutanga umusoro ku butaka bwe, umuturage azagira umutungo we bwite ndetse na leta igire unutungo wayo; tuzashaka aho indi misoro izava ariko umuturage adatanze umusoro ku butaka bwe”.

Muri aya matora y’abadepite imyanya 80 niyo ihatanirwa; mu gihe 53 muri yo yahariwe amashyaka n’abakandida bigenga; 24 iharirwa abagore bingana na 30%, naho 2 izahatanirwa n’urubyiruko; n’umwe uhagarariye abafite ubumuga mu Nteko wamaze gutangwaza ko yatsinze amatora.

Jean Aime Desire IZABAYO