Burera: Abaturage ntibasobanukiwe n’abagaragara kuri site z’itora batambaye ibibaranga

Bamwe mu batutage bo mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Burera baravuga ko batewe impungenge n’abantu babonaga kuri site z’itora batambaye ibigaragaza icyo bakora.

Kuri site z’itora zo mu Mirenge ya Rugarama, Kagogo na Cyanika yo mu Karere ka Burera hari abantu batambaye 0 icyo bakora, mu gihe abari bayoboye ibikorwa by’amatora bari 9000bafite ibibaranga.

Abaganiriye na The Source Post bagaragaje ko bishobora gutuma umuntu atora atisanzuye kubera ayo masura aba atamenenyereye atanafite ikigaragaza icyo akora nk’abandi.

Umwe muri bo utifuje ko amazina ye atangazwa wo mu Murenge wa Rugarama ati ” Abandi bambaye ibibaranga, ariko hari abo tubona batambaye ikibaranga na kimwe. Ushobora kutisanzura, kuko umuntu ntumuzi, yewe ntunazi icyo ashinzwe kuri site.”

Undi wo muri uyu murenge avuga ko byaba byiza bahawe ibibaranga (bagues) byanditseho ko bahagarariye umukandida cyangwa umutwe wa politiki, wenda ntibagire uwo batangaza izina [ry’ishyaka cyangwa umukandida ahagarariye] kuri icyo kimuranga, ariko abe yambaye ikimuranga mu ijosi ku buryo umubonye amumenya.

Ku ruhande rw’abahagarariye site z’itora bavuga ko hari icyakorwa n’ubwo bo batabibonamo ko ari ikibazo gikomeye.

Ndayisaba Theogene uhagarariye amatora kuri site ya Maya 2 yo mu Murenge wa Rugarama avuga ko abaturage bamubona bakamumenya , iyo babonye areba uko ibikorwa bigenda.

Karangwa Jean d’Amour uyobora site ya CEPM Rutamba nayo yo mu Murenge wa Rugarama na we avuga ko abaturage baba bababona batagira abo babitiranya nabo.

Umuhuzabikorwa w’amatora mu Murenge wa Cyanika, avuga ko nta ngaruka byagira ku migendekere y’amatora.

Ati ” Nta kibazo bibatera kuko mu myiteguro y’amatora tubasobanurira abo bazahura na bo, ko imitwe ya politiki cyangwa abakandida bafite ababahagararira.”

Uyu muyobozi ntahakana ariko ko bambaye ikibagaragaza byaba byiza kurushaho.

Habimana Jean de Dieu uhagarariye site ya EP Kayenzi mu Murenge wa Kagogo avuga ko buri muntu uhagarariye umukandida mu cyumba agomba kwereka icyemezo kibyemeza kiriho umukono w’umwimerere w’uwamwohereje guhagararira inyungu ze.

Akomeza avuga ko iyo amatora agiye gutangira babanza gusobanurira abaturage abari kuri site, barimo n’abo bahagarariye amatora. Nyamara abahageze mu yandi masaha bavuga ko batabiganirizwa, keretse ubibajije.

Asoza avuga ko byaba byiza bafite ikibaranga ariko kitamamaza kuri uwo munsi w’amatora.

Kutagira icyangombwa kibaranga, abaharariye Green Party mu karere ka Musanze, hari abangiwe kwinjira mu byumba kuko nta byangombwa bafite. Ubuyobozi bw’iri shyaka bwemeza ko amazina yabo bayahaye komisiyo y’amatora.

Ntakirutimana Deus