Musanze: Pasiteri akurikiranyweho gutangira ruswa ufungiye gucuruza abantu

Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bukurikiranyeho umupasiteri witwa Bikeka Faustin kubera icyaha akekwaho cyo  gutanga ruswa , maze  rutegeka ko aba afunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30.

Iki cyemezo cyafashwe tariki ya 24 Kanama uyu mwaka, ni nyuma y’uko tariki ya 7 Kanama 2018 ahagana saa saba z’amanywa  Pasiteri Bikeka Faustin atawe muri yombi ku biro by’Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Musanze , ubwo yageragezaga guha umushinjacyaha ruswa y’amafaranga ibihumbi 100.

Bikeka Faustin yari agiye ku biro by’Ubushinjacyaha  gukurikirana aho dosiye y’umuntu  uregwa gucuruza abantu abajyana mu gihugu cya Uganda igeze, abwira umushinjacyaha ko mu gihe  yamufungura hari icyo na we yamukorera.

 Umushinjacyaha yahise yumva ko ari ruswa ashaka kumuha amusaba ko yagaruka saa saba kuko ari mu kazi kenshi. Uyu mushinjacyaha yihutiye kubimenyesha inzego z’ umutekano . Nk’uko bari babyumvikanye Bikeka yagarutse ku isaha bari bumvikanye  aza azamuzaniye enveloppe(igipfunyika) irimo amafaranga ibihumbi 100.   Mu  gihe atangiye kuyamuha uyu mushinjacyaha  yahise ahamagara abashinzwe umutekano bari kuri gahunda hafi aho y’urugi  bahita binjira ababonye ayarambika ku meza.

Uregwa yahise afatwa ashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha kuri sitaaiyo ya Muhoza aho bafunguye iyo envelope (igipfunyika)basanga irimo amafaranga ibihumbi ijana.

Ntakirutimana Deus