Nyamagabe: Umugabo yakatiwe imyaka 20 azira kwica muramu we

Umugabo witwa Bucyana Edouard yahamwe n’icyaha cyo kwica muramu we witwaga Minani Vedaste, ahanishwa  igihano cy’imyaka 20.

Ibyo byabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 1 Kanama 2018, mu gasantere ka Ryagwiza, gaherereye mu Mudugudu wa Bugina, Akagari ka Runyombyi, Umurenge wa Busanze, Akarere ka Nyaruguru.

Uyu mugabo yakatiwe iki gihano tariki ya 23 Kanama 2018.

Bucyana ngo  yashyamiranye na Minani Vedaste kubera umwenda Bucyana yarabereyemo Minani, maze Bucyana afata icyuma gihata ibirayi, asohoka mu nzu asanga Minani hanze amutera icyo cyuma ahantu hanyuranye mu musaya ,mu mbavu ndetse no mu bitugu undi yitura hasi.

Nyuma yo kumenya ko Minani yapfuye, ku munsi ukurikiyeho mu gihe cya saa sita (12H00) z’amanywa, Bucyana yishyikirije Ubugenzacyaha kuri Sitasiyo ya Munini arafatwa, bumukorera dosiye atangira gukurikiranwa. Dosiye yashyikirijwe Ubushinjacyaha nabwo buregera Urukiko bushinja Bucyana Edouard icyaha cy’ubwicanyi bushingiye ku mvugo y’uregwa ndetse n’iz’abatangabuhamya, na raporo ya muganga igaragaza urupfu rwa Minani.

Icyaha cy’ubwicanyi giteganywa kandi kigahanishwa ingingo y’140 y’itegeko ngenga NºI/2012/OL ryo kuwa 2/5/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda.

Ntakirutimana Deus