Green Party irasezeranya Inteko yegera abaturage mu buryo budasanzwe, urubyiruko rukumvwa

Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, DGPR riratangaza ko riharanira inteko yegera abaturage, ibasura kenshi, kandi yakira ibibazo by’urubyiruko hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iki ni igitekerezo cyakunzwe gutangazwa n’abayoboke ba Green Party mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora y’abadepite uyu mwaka, cyane Dr Frank Habineza uyobora iri shyaka.

Dr Habineza avuga ko nibatorwa (abakandida) bazaharanira ko Inteko ishinga amategeko imanuka, Abadepite bagakaganira n’abaturage babatoye, ibibazo n’ibitekerezo byabo bakabigeza ku nzego zibishinzwe.

Ati ” Turifuza ko inteko izajya igira ubusabane n’abaturage. Umuntu agatanga ibitekerezo. Tuzagira uburyo buri karere kagira abadepite 2 bagakurikirana kandi bakajya bagasura nka kabiri ku kwezi, bakakira ibibazo by’abaturage….Turashaka guharanira ko uzi kwandika na we yakwandika igitekerezo abadepite bakaba bakiganiraho kikavamo itegeko.”

Ati ” Nimwe muzaba mwaradutoye, tuzajya tuza tuganire, kandi kenshi, twungurane ibitekerezo, ibigenewe izindi nzego tubigezeyo….”

Habineza asabana n’abaturage

Umwihariko Dr Habineza agaragaza ni uko ngo iyo nteko itazibanda mu gukorera Kigali, ahubwo ko izajya ikorana n’abaturage kenshi. Ku rundi ruhande ngo birakwiye ko akarere kajya gahabwa n’abadepite nka 2 bagashinzwe bagakurikirana bya bibazo n’ibitekerezo by’abaturage aho, ndetse byagira n’uruhare ku mategeko atorwa, bakuzuza inshingano zabo zo kuba intumwa za rubanda.

Ikoranabuhanga mu gutora amategeko 

Dr Habineza akomeza avuga ko bazaharanira ko urubyiruko cyangwa undi wese wakwifashisha ikoranabuhanga mu gutanga ibitekerezo byashingirwaho, inteko ikabisuzuma ku buryo byabyara itegeko.

Atanga urugero ko bikorwa mu bwami bw’u Bwongereza kandi n’u Rwanda ruri mu muryango w’ibihugu byakolonijwe n’ubu bwami.

Avuga ko hatangwa igitekerezo kigashyirwa kuri interineti hifashishijwe urubuga rwashyizweho, haboneka abantu nk’ibihumbi runaka byagenwe bicyemeza, inteko igasuzuma uko cyaherwaho mu kugena itegeko runaka.

Ati ” Natwe ibyo tuzabiharanira, urubyiruko n’abandi babishoboye bagire uruhare mu kwishyiriraho amategeko….”

Abakandida depite ba Green Party, abagore 14 n’abagabo 18

Asanga kandi bazaharanira ko hashyirwaho unurongo wa interineti uhuza abaturage n’inteko, ukifashishwa ku bijyanye n’ibibazo n’ibitekerezo abaturage bafitiye inteko yabo.

Iki gitekerezo cya Green Party gishyigikirwa hakomozwa ku gikorwa cy’imurikabikorwa, inteko yajya itegura ikarushaho gusabana n’abaturage ibereka ibyo ibakorera nabo bagatanga ibitekerezo by’ibyo bayifuzaho.

Muri rusange Gren Party irifuza ko itegeko ryose ritowe mu Rwanda abaturage bakwiye kuba barigizemo uruhare, iritekerejwe n’urwego runaka, abaturage bagasabwa ibitekerezo byashyirwamo rikaba ribereye abaturage, risubiza n’ibibazo biriho.

Abaturage bamwe bakunze gushinja inteko isoje manda kuba itarabegereye uko bisabwa. Nyamara abari bayigize bakunze gusobanura ko bagiye basura abaturage babatumye biciye mu kubasura mu bikorwa bitandukanye, mu muganda n’ibindi.

Abari adepite n’abasenateri bavuga ko bazengurutse igihugu bakira ibitekerezo by’abaturage ku bijyanye no kuvugurura itegeko nshinga muri 2017.

Ntakirutimana Deus