Mukabunani n’ishyaka ayobora basoje kwiyamamaza bizera intsinzi

Mukabunani Christine, uyobora Ishyaka PS Imberakuri atangaza ko bizeye intsinzi mu matora y’abadepite akurikije uko abaturage bakurikiranye ibyo bababwiragq bazabakorera nibagera mu nteko.

Iri shyaka ryagiye risezeranya byinshi abaturage mu gihe ryageze mu Nteko Ishinga Amategeko. Ubwo ryiyamamarizaga i Nyanza ya Kicukiro ku wa Gatanu tariki ya 31 Kanama 2018, aho ryasoreje ibikorwa byaryo byo kwiyamamaza imbere y’abaturage ryemereye abaturage baKicukiro ko Mituweli yabo izakorana na Farumasi nibaritora.

Kandida Depite Mukabunani Christine ati “Nimuramuka mutugiriye icyizere tuzabahindurira ubuzima, tuzabakorera ubuvugizi ku bibazo byose bibabangamiye. Tuzakora ibishoboka byose mituwele yanyu ikorane na farumasi. Nta Munyarwanda uzongera kugura imiti imuhenze muri farumasi kandi yaratanze ubwisungane mu kwivuza; bivuze ko mituweli izakorana na farumasi zigenga.”

Akomeza ababwira ko umushahara wa mwarimu uzazamuka ndetse umwana wa mwarimu akigira ubuntu kuko ngo usanga umwarimu atanga umusaruro mu Rwanda ariko agahembwa umushahara udafatitse.

Ati “Kugirango ireme ry’Uburezi rizamuke ni uko abarimu bazaba bahembwa neza, nimutugirira ikizere tuzakora ibishoboka byose umushahara wa mwarimu uzamuke, tuzashira imbere cyane ibitekerezo bizamura umushahara wa mwarimu ndetse n’abana ba mwarimu bazigira Ubuntu”.

Ishyaka PS Imberakuri kandi ryijeje abaturage bo mu Murenge wa Gatenga ko bazahindura uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu, bashimangira ko ntawuzongera gutonda umurongo cyanga ngo acyererwe kugera mu kazi kubera gutegereza imodoka ku cyapa.”

Mukabunani ukuriye  PS Imberakuri avuga ko bafite icyizere cyo kuzatorwa, bakurikije uburyo babonye abaturage babishimiye kandi bakunze imigabo n’imigambi by’ishyaka ryabo, uri iki gihe cyo kwiyamamaza aho bagiye hose.

Ishyaka PS Imberakuri rifite Abakandida Depite bahatanira kujya mu Nteko Ishinga Amategeko bagera kuri 41, akaba aribo bemejwe bari bujuje ibisabwa ku rutonde rwabagera kuri 54 bari batanzwe muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora(NEC).

Aba kandi nibo biyamamazaga muri iri shyaka kuva kuya 13 Kanama 2018 ubwo iki gikorwa cyatangiraga.

Jean Aime Desire IZABAYO