Amajyaruguru: Abagore bagaragaje icyo bifuza kuri bagenzi babo bazabahagararira mu nteko

Abagore bagize inteko itora mu karere ka Burera barasaba bagenzi babo bazabahagararira mu nteko ishinga amategeko kubakorera ubuvuguzi, uburinganire bukumvikana neza kuko hari ababwitwaza bagahohotera abandi, kuvuganira umugore wo mu cyaro agatera imbere ndetse no kurinda abangavu inda zitateguwe.

Abakandida depite 22 bo mu Ntara y’Amajyaruguru biyamamarije mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, ku wa Kane tariki ya 30 Kanama 2018, basoza ibikorwa byabo byo kwiyamamaza.

Ikinyamakuru The Source Post cyaganiriye na bamwe mu bagize inteko itora bagaragaza icyo bifuza kuri abo bagore bazatoramo 4 bazahagararira iyi ntara mu myanya 24 yagenewe abagore muri iyo nteko.

Uwamahoro Jaqueline utuye mu murenge wa Kagago abasaba kuzumvikanisha neza ihame ry’uburinganire. Ati ” Abagore twumvise nabi ihame ry’uburinganire bamwe twibagirwa ko bijyana n’ubwuzuzanye mu guteza imbere umuryango. Hari abagore usanga bahohotera abagabo, ugasanga n’abana bagiye ku ruhande rwa ba nyina kuko aribo babarera ahanini. Ndasaba ko abagore tuzatora bazagaruka bakumvikanisha iryo hame, rikumvikana neza kuko hari abakora ibidakorwa kubera ryo, byaba ngombwa bagatora itegeko ririsobanura neza cyangwa riryunganira.”

Uyu mugore uhagarariye Inama y’igihugu y’abagore (CNF)mu Kagari ka Kayenzi avuga ko usanga hari abagabo bapfiriyemo, ababuze amajyo kubera ko batashyira ku karubanda ihohoterwa ryabo kuko babaseka; bakabita inganzwa. Aha akomoza ku batwarwa abagore n’ababarusha ubutunzi n’ibindi.
Mukeshamungu Félécite uyobora (CNF)mu Kagari ka Karangara mu Murenge wa Rugarama avuga ko bakeneye ko abo bazatora bazajya bagsubirayo bakajya kubasura kenshi bakabagezaho ibibazo byugarije abagore.

Uku kugaruka bakabonana kenshi n’ababatoye n’abagore muri rusange abihurizaho na Nyiramahirwe Jeanne d’Arc uba mu nama njyanama y’akarere ka Burera. Agira ati ” Ndabasa kuzibuka abo basize hasi iyo, bajye bagaruka badusure, birinde kwifata nk’abageze mu yindi Si, badukorere kuko nitwe tuba twarabagejeje aho bari. Bajye bagira igihe gito cyo gukorera hejuru, ubundi bamanuke rwose bungurane ibitekerezo n’abaturage bizatunezeza.”

Abazatora

Nyiramahirwe abasaba ko bakwinjirana agashya mu Nteko ko kumutangira igitekerezo afite ku bijyanye n’amategeko n’amabwiriza ajya ashyirwaho. Asanga mbere yuko akurikizwa mu Rwanda hose yari akwiye kubanza agakurikizwa mu turere runaka, hakarebwa niba nta mbogamizi afite, ku buryo yakoreshwa mu gihugu hose izo mbogamizi zamaze gukurwamo.

Atanga urugero ko nk’amabwiriza yo kugaburira abana ku ishuri aba yarabanje gushyirirwa mu bikorwa mu turere tumwe, hakarebwa imbogamizi zirimo( ababyeyi basabwa kwishyura amafaranga nyamara batishoboye kabone n’ubwo bashyizwe mu cyiciro cya 3 kandi leta ifasha abo mu cya mbere) n’ibindi.

Ati ” Iyo bikorwa gutyo leta yari kubona uko ibikosora mu buryo bworoshye bitaratangizwa mu Rwanda hose ngo imbogamizi zigaragare nyuma.”

Avuga kandi ko bakwiye gukorera ubuvugizi abaturage, umushinga w’itegeko (draft) ukabanza ukagezwa ku baturage mu bice bitandukanye by’igihugu bagatanga ibitekerezo mbere yuko ryemezwa nk’itegeko.

Ati ” Bizatuma abaturage bamenya amategeko, kandi banayisangemo kuko ari bo bazaba bayishyiriyeho koko!”

Mukeshamungu avuga ko baharanira kwita ku iterambere ry’umugore wo mu cyaro, biciye mu gutora amategeko amuvuganira no kugenzura ibikorwa bya guvwrinoma bimugenewe. Avuga ko barebera kuri bagenzi babo barangije manda ishize, bafashije abagore batishoboye muri Burera, aho bagiye baha inka umugore umwe utishoboye muri buri murenge, abazihawe bakaba barituye abandi bakene.

Abagore bari kwiyamamariza iyi myanya bavuga ko hari ibyo bazakemura bisa n’ibyo aba bagore bifuza. Uwitwa Basigayabo Marcelline wo muri Gicumbi avuga ko amaze imyaka 12 ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari muri Gicumbi. Yemeza ko nagera mu nteko atazajugunya inkweto amenyereye muri ako kazi (Bote na Supresse[supurese]) zimufasha kugenda mu misozi, imibande n’ibishanga agera ku baturage yumva ibibazo byabo.

Dr Sibo Siko Consolée wo muri Gicumbi avuga ko azita ku iterambere ry’abagore ahereye ku gitekerezo yashyiriye abo mu mudugudu atuyemo bakaba bamaze gukusanya miliyoni 16 z’amafaranga y’u Rwanda abafasha kwikemurira ibibazo ku mwana wabuze amafaranga y’ishuri cyangwa umugore waho ushaka igishoro kimuteza imbere.

Uwamahoro Julienne avuga ko azasaba ko amafaranga ashyirwa mu ngengo y’imari yongerwa maze hubakwe ibikorwaremezo birimo imihanda bifashe abaturage kwiteza imbere.

Uwamahoro Marie Therese ati ” Nzaharanira kuba umuvugizi wanyu. Nzafata iya mbere mu gutegura umushinga w’ivugururwa mu bigora abaturage nywushyikirize inteko. Nzaharanira ko ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore nshinzwe muri Minisiteri y’ubutabera rirwanywa, ariko sinzibagirwa n’irikorerwa abagabo kuko rirahari, barahohoterwa bagatinya kubigaragaza.”

Murekatete Marie Thérèse wabaye umudepite muri manda iheruka avuga kk azaharanira ko hatorwa itegeko rirengera umuhinzi, ye guhinga ahomba ahubwo umusaruro we umuteze imbere.
Muri rusange bavuga ko bazaharanira ko hatorwa amategeko arengera abaturage, begerezwe ibikorwa remezo, abagore bagire ijambo, barwanye ibiyobyabwenge n’inda zitateguwe mu bangavu ndetse no kurinda abatuye Amajyaruguru, amazi amanuka mu birunga akabasenyera.

Amatora y’abagize 30 by’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda azaba tariki ya 4 Nzeri 2018, uwo munsi kandi hazatorwa n’abazahagararira urubyiruko. Mbere yaho tariki ya 2 uko kwezi hazaba amatora y’abahagarariye abafite ubumuga n’abatora abadepite rusange ku baba muri mahanga, mu gihe amatora y’abadepite rusange mu Rwanda azaba tariki ya 3 Nzeri uyu mwaka.

Ntakirutimana Deus