Gasabo: Ishyaka Green Party ryasezeranyije gukemura ikibazo cy’abatuye Bannyahe niritorwa

Abagize Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, DGPR ryasezeranyije abatuye mu karere ka Gasabo, cyane abatuye Kangondo( Bannyahe) ko niritorwa rizakurikirana ikibazo cyo kwimurwa kwabo bikaba mu nyungu zabo.

Ibi ryabitangaje ubwo ryiyamamarizaga mu karere ka Gasabo, ku wa Gatandatu tariki ya 1 Nzeri 2018, ahasorejwe ibikorwa byo kwiyamamaza kw’iri shyaka.

Madame Uwizeyimana Marie Aime, Umuhuzabikorwa w’ishyaka Green Party, akaba na kandida depite mu matora agira ati ” Nimudutora kiriya kibazo cyo kwimura abatuye Kangondo usanga cyananiranye, tuzakora uko bishoboka gikemuke, nta burenganzira bw’umuturage buhutajwe, ahubwo bwubahirijwe kuko u Rwanda ni igihugu kigendera ku mategeko.”

Uwizeyimana avuga ko bazafasha abaturage bakabumvikanisha n’abashaka kubimura bigakorwa neza, mu mucyo ku buryo buzashimisha abaturage.

Ati ” Turabinginze turabasabye umuntu wese wujuje imyaka yo gutora azadutore, icyo kibazo ndetse n’ibindi mufite muzatumugaragariza bizakemuka.  Nitugera mu nteko nicyo tuzabanza gukora, muzadutore kuko uburenganzira bw’umuturage nibwo tuzashyira imbere.”

Abatuye aka gace kari muri Nyarutarama bashatse kwimurwa, umushoramari ateganya kububakira inzu mu karere ka Kicukiro, bagaragaza ko batazishaka, ahubwo bakwishyurwa bakimukira aho bashaka, ikibazo kikigaragara uyu munsi.

Mu bindi yagaragaje bazakora ni ugushaka uko ufite amokoro make yabasha kubaka muri Kigali mu bushobozi bwe, ariko bujyana n’igishushanyo mbonera cy’imiturire.

Agaruka kandi ku bijyanye no gufasha abagize ibyago bagapfusha ababo kujya bashyirirwaho ikigega kibibafashamo kuko usanga hari abo bibera imbogamizi  ndetse bamwe bagata abantu babo kwa muganga.

Nduwayezu Peter ushinzwe demokarasi muri iri shyaka yabwiye abatuye Gasabo ko nibabatora bazafasha mubavaniraho imisoro y’ubutaka ndetse n’iyinzu zo guturamo.

Mu bindi iri shyaka ryagaragaje harimo kunoza ibijyanye na mutuweli uwishyuriye bake bakaba bivuza mu gihe hagishakishwa ayo kwishyurira abandi. Iyi mituweli kandi ngo igomba kujyana no guhabwa imiti nta kujya kuyigura muri farumasi aho iba ihenze.

Mu mibereho myiza, ritangaza ko umwaba uzajya uvuka akwiye kuvurizwa kuri mituweli y’umubyeyi we mu gihe cy’umwaka aho kuba amezi 3.

Abafite ibyaha byoroheje n’abakatiwe kugera ku myaka itatu ngo ntibazajya bafungwa, ahubwo bazajya bakora imirimo nsimburagifungo, bizanajyana no kudafunga ugejeje ku myaka 70 kuko ngo ntacyo aba agororwamo. Ikindi ni uko bazaharanira ko abafungwa bafungirwa hafi y’aho batuye ngo bidakomeza kubera umutwaro umuryango wabo. Gereza zose zihari ngo nazo zigomba kuba ari izubahirije amategeko.

Iri shyaka kandi rivuga ko rizaharanira ko ireme ry’uburezi ritezwa imbere, umwana ahabwa ifunguro ryuzuye, mwarimu yongererwa umushahara ndetse n’ibijyanye n’integanyanyigisho binozwa.

Dr Frank Habineza, kandida depite akaba n’Umuyobozi w’iri shyaka atangaza ko ibikorwa byo kwiyamamaza byagenze neza, agasezeranya kuzashyira mu bikorwa ibyo basezeranyije abaturage, bikazakorwa bafatanyije na bagenzi babo mu nteko, ariko bigakorwa mu gihe babatoye.

Ati ” Twishimiye ko muzadutora tukaba intumwa zanyu kuko tubafitiye gahunda nziza. Tuzaharanira ko iba inteko y’abaturage, tuzaba intumwa za rubanda, zikorera rubanda….”

Green Party isoje ibi bikorwa igiye mu turere hafo ya twose tugize u Rwanda, aho wasangaga abaturage bitabira ibikorwa byabo, bakayitega amatwi, ndetse bamwe bakabaza ibibazo kandi kagatangaza ko banyuzwe n’ibisubizo bahabwa. Urugero ni ibyabereye mu turere twa Musanze na Nyagatare.

Abaturage bishimiye ibyo babwiwe n’iri shyaka, by’umwihariko mu karere ka Burera hari abarihaye impano.

Iri shyaka ryatanze abakandida depite 32 barimo abagabo 18 n’abagore 14.

Muri rusange ibikorwa byaryo byabaye mu bwisanzure, uretse muri Gisagara batunga agatoki ko bagiyeyo bagasanga abaturage bakingishijwe ntibitabire ibikorwa byabo, ahubwo bajyanwa mu wundi murenge, undi mutwe wa politiki wari wiyamamarijemo, akandi gatotsi kabaye muri Gatsibo ariko ibikorwa birakomeza.

Ntakirutimana Deus