FPR Inkotanyi: Kayisime Nzaramba yasezeranyije umuvuduko w’ibikorwa

Abakandida Depite barimo Barikana Eugene hemeza ko akurikije ubwitabire bw’abaturage mu bikorwa byo kwamamaza abakandida bayo, adashidikanya ko bazayitora ku bwinshi.

Kayisime Nzaramba, umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu karere ka Nyarugenge arasezeranya aba baturage ko hagiye kubaho umuvuduko w’ibikorwa.

Babitangaje kuri uyu wa Gatandatu, ku munsi wanyuma wo kwiyamamaza kwa abakandida bahatanira kujya mu Nteko y’Abadepite,  FPR Inkotanyi mu karere ka Nyarugenge yabisoreje mu Murenge wa Kimisagara ahari abantu benshi.

Kandida Depite Barikana Eugene ragira ati ” Dukurikije uko twiyamamaje ndetse n’uko abaturage bitabiriye ibikorwa by’umuryango FPR Inkotanyi ntidushidikanya ko tuzatsinda aya matora; mvuze ko bazadutora ijana ku ijana ntabwo naba mbeshye,uburyo bitabira aho twiyamamaje hose bitwereka icyo bazakora mu cyumba cyitora.”

Muri iki gikorwa cyo gusoza kandi abakandida b’Ishyaka FPR Inkotanyi basezeranyije abaturage bo muri uyu murenge ndetse n’karere ka Nyarugenge muri rusange  hari ibikorwa byinshi by’iterambere bateganyirijwe.

Bimwe mu bikorwa FPR Inkotanyi yabijeje mu ijwi Kayisime Nzaramba uyiyoboyw muri Nyarugenge harimo; kuzazengurutsa imihanda ya kaburimbo mu karere hose, kuzubakirwa umuhanda ujya ku irimbi rya Nyamirambo, kuzashyirirwa ho ikigo nderabuzima gihuza Gitega na Rwezamenyo ndetse no kuzubaka Kaminuza y’imyuga muri Mageragere.

Ibi kandi bikazajyana no gushishikariza abaturage bose kuva mu manegeka.

Kayisime Nzaramba avuga ko manda igiye gukurikiraho igiye kugendera ku muvuduko w’iterambere kandi abaturage bose bazabatuza neza.

Aragira ati ” Turizera ko abaturage b’akarere ka Nyarugenge babona ibyo twagezeho,amajyambere dufite n’iterambere twari tumaze kugeraho ntabwo bakwemera ko bisubira inyuma; abaturage nibadutora manda izakurikiraho ni umuvuduko w’iterambere, abaturage ba Gitega ndetse na Kimisagara bazakurwa mu manegeka. Niba imihanda igera ahandi kuki namwe itabageraho? nyuma yo kudutora ibikorwa by’iterambere bizakomeza.”

Ibikorwa byo kwiyamamaza mu bakandida bahatanira kujya mu Nteko ishinga amategeko byatangiye kuya 13 Kanama 2018 bikaba byashojwe  tariki ya 1 Nzeri 2018 nk’uko byateganyijwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora NEC.

Jean Aime Desire IZABAYO