Amajyepfo: Abagore bakeneye abadepite babegera bakabageza ku mpinduka

Abagore bo mu Ntara y’Amajyepfo barasaba bagenzi babo bazabahagararira mu nteko ishinga amategeko kuzabafasha gutera imbere biciye mu gutora amategeko agana muri icyo cyerekezo no kubakorera ubuvugizi.

Ibyo babitangaje ku wa kane tariki ya 30 kanama 2018 ubwo abakandida 62 b’abagore bari muri 30% biyamamarizaga mu karere ka kamonyi,igikorwa cyabereye mu Murenge wa Rukoma.

Bamwe mu bagore twaganiriye bagaragaje ko bifuza umudepite ubahagararira mu nteko ariko akagaragaza n’ibikorwa.

Nyirabagwiza Rosalie utuye mu Murenge wa Rukoma , Akarere ka kamonyi ati “Ikintu nsaba abadepite bazatorwa ni kugira ngo badufashe kwiteza imbere ,tuve mumirire mibi. ”

Mutuyimana Jacqueline na we ati”Amakimbirane atuma urugo rwanjye rudatera imbere.Icyo nifuza nuko nibamara gutorwa bazatwegera bakadufasha kugira imibanire myiza mu ngo zacu kuko si njye njyenyine ufite icyo kibazo bityo umugore na we agatera imbere ndetse n’umuryango muri rusange.”

Abakandida b’abagore bagize 30% biyamamariza kuba abadepite mu migabo n’imigambi yabo bavuze ko bazibanda ku gukemura ibibazo abagore bagifite kugeza ubu harimo kuba abagore bose batari babasha guhanga umurimo ubabyarira ifaranga, ikibazo cy’ihohoterwa,ikibazo cy’umusaruro udahagije kigikomeje guteza ubukene mumuryango,ikibazo cy’abana bakigaragaza imirire mibi ndetse n’ibibazo bigendanye n’umwanda.

Mu gukemura ibyo bibazo bavuze ko uburyo bwa mbere buzakoreshwa ari ugushyiraho amategeko bakanagenzura uburyo ashyirwa mu bikorwa.Banavuze ko Bazarushaho kwewgera ndetse no kuganira n’abaturage ,kujya inama nabo kugira ngo uruhare rw’umuturage by’umwihariko umugore ,rurusheho kuzamuka mu rwego rwo gukemura bya bibazo by’umuryango.

Ignacienne Nyirarukundo wiyamamariza kuba depite yavuze ko natorwa azakurikirana itegeko ryemerera abagore kugira uruhare rungana n’urw abagabo babo ku mutungo.

Ati”Ikintu numva dukwiye gushyiramo imbaraga ni kijyanye n’ubukungu.Ni ukuvuga ngo ubutaka bwarabonetse buboneka ku mpande 2 mu mategeko 2 atandukanye ariko buraboneka.Itegeko ry’ubutaka iyo bavuze bati umugabo agire 50% n’umugore agire 50% ni intambwe ikomeye. Ni ukuvuga ngo nanjye nk’umugore natunze ubutaka ,nshobora gutanga ingwate. Hari umuntu ubyumva akumva ni ibintu byoroheje ,ariko iyo ubyinjiyemo ugaharanira uburenganzira bwawe ntibyoroshye kuko na rya shyamba n’inzu nabyo biri mumutungo utimukanwa nawe ubifiteho uruhare 50%.”

Mukayiranga Marie Rose na we wiyamamaza agira ati “ Nintorwa nzita ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye aho nzashishikariza umugore n’umugabo kumenya ko ubwumvikane aribwo butuma urugo rutera imbere kurusha izindi.”

Mukanyandwi Rose umukandida depite uri muri 30%  ati “Ningirirwa ikizere ngatorwa nzita ku kongera imirimo mfashe abagore kugira uruhare mu kuyihanga, kandi nzajya ngaruka kenshi kureba ko abagore bayirimo kandi ko irirmo kubafasha kugera ku iterambere rirambye”.

Abakandida biyamamarije mu karere ka kamonyi ari nako karere ka nyuma basorejemo icyo gikorwa ni 62.Buri wese yahabwaga iminota 10 akivuga uwo ari we, akavuga imigabo n’imigambi ye ndetse akanaboneraho gusaba amajwi abazatora , kugira ngo azatorwe muri 6 bazahagararira akarere mu Nteko.

Komisiyo y’igihugu y’amatora ivuga ko abagore bose mu gihugu batanze kandidatire zabo muri 30% ari 179.Muri bo 24 gusa nibo bazatorwa basange abandi nabo bazatorwa mu bindi byiciro bakuzura abadepite 80 bazaba bagize Inteko ishinga amategeko.

NYIRANGABO Anathalie