Perezida Kagame yitabiriye amatora y’Abadepite atorera mu Bushinwa(amafoto)

Uko batowe

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madame Jennette Kagame bitabiriye amatora y’abadepite, batorera mu Bushinwa aho bitabiriye inama.

Amafoto ari ku rubuga rwa Twittet ew’umukuru w’igihugu abagaragaza bari gutora ndetse banakurikiza andi mabwiriza agenga utora.

Perezida Kagame yitabiriye mu Bushinwa inama ku butwererane n’ubuhahirane ihuje Afurika n’u Bushinwa, iri kubera i Beijing.

Nk’umwenegihugu mwiza, komisiyo y’amatora igena ko umuturage uri mu mahanga yemerewe gutorerayo mu gihe yibaruje kuri lisiti y’itora. Bishoboke ko bagikurikirana imirimo y’iyi nama bakaba banze gucikanwa n’amahirwe yo gutora, dore ko mu Rwanda biteganyijwe ejo ku wa mbere tariki ya 3 Nzeri 2018.

Madame Jeannette Kagame ari gutora
Basigwa wino igaragaza uwatoye
Abayoboye amatora muri diaspora
Abatoreye muri diaspora
Uko imibare y’abatorera muri diaspora n’abatorera mu Rwanda ihagaze

Ntakirutimana Deus