Amazirantoki y’abana ashobora kuribwa agahangana n’indwara

Amazirantoki y’uruhinja abahanga mu by’ubuzima bemeza ko ari meza ku buzima bwa muntu, ku buryo ashyizwe mu kigage n’ikivuguto yafasha guhangana n’indwara zitandukanye.

Mu mazirantoki harimo utunyabuzima dushobora gufasha kurwanya indwara,  no gukingira umubiri. Byemejwe n’abashakashatsi mu by’ubuzima muri kaminuza ya Wake Forest muri leta ya Carolina muri Amerika nk’uko bitangazwa na BBC.

Utwo tunyabuzima twakuruye impaka cyane mu bijyanye n’ibiribwa. Twemeje ko ari utunyabuzima twiza dushobora gufasha abafite ingorane yo kugogogora (guhotsa).Abafite icyo kibazo bagirwa inama yo gufata utwo tunyabuzima nk’ikivuguto, abahanga bavuga ko ayo mazirantoki ari meza, kuko impinja zidakunda kurwara diyabete, kanseri n’izindi.

Babukoze bafata ibyahi  byegerejwe impinja 34, hanyuma ibipimo 10 by’utunyabuzima bishyirwa ahabyo, basanga harimo ibinure bituma ibice nk’umushishito bidakunda gufatwa n’indwara.

Kugeza ubu ubwo bushakashatsi bwageragerejwe ku mbeba no ku bantu bateguwe.

Abahanga bavuga ko bagamije gusuzuma uburyo utwo tunyabuzima dushyirwa mu mata, nko mu kivuguto no mu kigage. Bamara impungenge abantu ko ntawe uzagaburirwa amazirantoki y’uruhinja.

Ntakirutimana Deus