Namibiya: Abasangwabutaka barasaba u Budage gusaba imbabazi kubera urubozo rwabishe bubahohotera

Abasangwabutaka bo muri Namibiya bongeye gushinja leta y’u Budage kuba yarananiwe gusaba imbabazi ku bwicanyi bwabakorewe mu gihe cy’ubukoloni.

Vekuii Rukoro, umwe mu bayoboye abo muri ubu bwoko bw’aba Herero niwe wabahagarariye mu Budage ageza ijambo ku bari ahavugiwe amagambo atandukanye. Ni ibirori byabereye i Berlin mu murwa mukuru w’u Budage byo kunamira ibisigazwa by’abishwe bo muri ubu bwoko bimaze kwegeranywa.

Hashize imyaka irenga ijana, abasangwa butaka bo mu bwoko bw’aba Herero n’aba Nama biciwe iwabo muri Namibiya nk’uko BBC yabitangaje.

Mu ijambo rye, Vekuii Rukoro yanamenyesheje ko leta y’u Budage n’iya Namibiya bakiri mu biganiro ku rwandiko rubereye rwo gusaba imbabazi.

Yanongeye ko arizo nzego zonyine mu Isi zahuriza ku ijambo “jenoside” bivugwa ko yakorewe abo baturage.

Herero, Namibia, Angela Merkel, Nama, UbudagiAbakomoka ku bishwe babunamiye

Abasangwabutaka bo mu bwoko bw’aba Herero n’aba Nama bishwe mu 1904. Bishwe bazira ko bamaganaga Abadage babatwariraga amasambu.

Bishwe urw’agashinyaguro

Bamwe bagiye bicwa biciye mu kujugunywa mu butayu bakicwa n’inyota n’inzara. Abandi biciwe mu nkambi bafungirwagamo.

Basaba ko bahabwa indishyi y’akababaro kandi bagashyikirizwa ibisigazwa by’ababo byajyanywe mu Budage.

I Windhoek, umurwa mukuru wa Namibiya, niho hashyinguwe ibisigazwa bigeze guhabwa. Hari abigeze gutahukanwa iwabo muri 2011 na 2014.

Ibirori by’i Berlin bibaye mu gihe Minisitiri w’Intebe  w’u Budage, Angela Merkel ari mu rugendo muri Afurika.

Urwo rugendo yaruhereye muri Senegal, aho biteganyijweko  nawe asaba imbabazi ku bwicanyi Abadagebakoreye abanya-Senegal.

Mu bihugu Abadage bagiye bakoloniza ntibihanganiye abatarabishimiye bakabigaragaza. Mu Rwanda biraye mu Ngangurarugo zirimo Bisangwa bya Rugombituri na Mugogo wa Shumbusho zimwe mu ntwari zari muzi izo ngabo zarwanaga ku ishema ry’u Rwanda.

Ntakirutimana Deus