Home Inn hotel yongeye gufungura ibikorwa

Hoteli Home Inn iherereye mu karere ka Musanze yongeye gufungura imiryango nyuma y’iminsi ifunze kubera icyorezo cya COVID-19.

Iyi hoteli iri muri eshatu zari ziherutse gufunga imiryango by’agateganyo kuko zanyuzemo abantu baje kugaragaraho icyorezo cya COVID-19.

Mu kiganiro The Source Post yagiranye n’umuyobozi w’akarere ka Musanze, Madamu Nuwumuremyi Jeannine avuga ko zongeye gufungura nyuma yuko abari bazirimo n’abakoragamo basuzumwe bagasanga ntawanduye COVID-19.

Ati” Zarafunguwe kuko abasuzumwe bose nta n’umwe basanze arwaye icyo cyorezo.”

Nuwumuremyi akomeza avuga ko hoteli zikomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Hoteli Home Inn iherereye ahitwa mu kizungu hafi y’akarere n’ishami ry’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB) rikorera muri aka karere.

Iyi hoteli izwiho kuba yaragaburiraga ababaga mu kato mu karere ka Burera, mu gihe harebwaga ko batanduye COVID-19. Abo bavugaga ko ibaha amafunguro meza, bamwe batari bakabone mu buzima bwabo.

Iyi hoteli y’inyenyeri ebyiri, ni imwe mu zikunze gucumbikira ba mukerarugendo basura ahantu nyaburanga mu karere ka Musanze, Rubavu na Burera, harimo pariki y’igihugu y’Ibirunga n’ingagi ziyibamo.

Ni imwe kandi mu zikunze kuberamo inama z’ibigo bya leta n’abikorera, kubera ikirere cy’umujyi wa Musanze iherereye, abagana muri uyu mujyi bakunze kwemeza ko harangwa n’amafu n’amahumbezi. Ikindi bayikundira ni urubaraza rwayo rwo hejuru (terrasse) usanga rwicaweho n’abitege umujyi wa Musanze.

Inkuru bifitanye isano: Musanze: Hoteli 3 zashyizwe mu kato kuko zaciyemo abagaragayeho COVID-19

Ibice by’iyi hoteli

The Source Post

Loading