Umuyobozi muri Ambasade y’u Buyapani yabimburiye abandi mu gusura ingagi

Umuyobozi muri ambasaderi y’u Buyapani mu Rwanda yabimburiye abandi mu gusura ingagi, nyuma yuko ibikorwa by’ubukerarugendo byongeye gusubukurwa.

Mai Makizono, Umunyamabanga wa kabiri muri ambasade y’u Buyapani mu Rwanda yageze ku cyicaro cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere(RDB) giherereye mu Kinigi mu gitondo cyo kuwa Kabiri tariki 23 Kamena 2020.

Aho yabanje guhabwa amabwiriza mu bijyanye n’ibyo gusura ingagi, nyuma akomeza urugendo rwe ajyanwa gusura ingagi.

Mu Kiganiro kigufi yagiranye na The Source Post yavuze ko yishimiye iki gikorwa, ariko ko aza kugira ibindi yongeraho avuye gusura.

Yemerewe gusura izi ngagi nyuma yo kuba yarisumishije COVID-19 agasanga ntayo yanduye.

Makizono abaye umwe mu bantu 28 batangajwe ko bazitabira ibikorwa by’ubukerarugendo mu Rwanda muri iki cyumweru.

Umyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri pariki z’u Rwanda, Budaheranwa Anaclet ejo hashize yatangarije Royal Fm ko bari kunoza ibikorwa byo gusura. Yagize ati ” Turi gutegura uburyo bwo gutangira ubukerarugendo. Turi gushyira ku murongo uburyo abantu bashobora gusura ariko birinda COVID-19.

Uyu muyobozi avuga ko muri iki cyumweru bateganya abantu 28 bazasura pariki barangije gusuzumwa COVID-19, ibizamini byagaragaje ko ari bazima.

Mu Kinigi aho ba mukerarugendo baherwa amabwiriza mbere yo gusura ingagi, hateguwe mu buryo bukurikije amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Ibikorwa by’ubukerarugendo mu Rwanda byari byarasubitswe mu mpera za Werurwe 2020 byongera gusubukurwa mu cyumweru gishize.

Uko abantu bakwiye kwirinda ariko banasura.

Uru rwego ni urumwe mu zakunze kugaragaza igihombo zatewe na COVID-19. Hagati ya Werurwe na Mata, urwego rw’abikorera rwatangaje ko mu bukerarugendo bahuye n’igihombo cya miliyoni 10 z’amadolari.

Amafoto y’aho ba mukerarugendo babanza guherwa amabwiriza mu Kinigi

Loading