Uko hoteli zo mu Rwanda zirutanwa ku nyenyeri
U Rwanda rufite hoteli n’amacumbi 775 bishobora gucumbikira neza abashyitsi barenga 14,800 buri joro nkuko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB); izi hiteli zigabanyije mu byiciro bikurikira.
Ibyo byiciro nibyo bituma abantu bavuga ngo hoteli iyi n’iyi iri hejuru, hakagenwa abo zakira ku buryo usanga umuntu runaka atakwinjira muri hoteli runaka kuko itari ku rwego rwe.
Urwego rwo kugira inyenyeri eshanu ni rwo rwa mbere mu Rwanda ruruta izindi, urwo ruriho hoteli enye. Bisate Lodge yo mu karere ka Musanze iri mu rwego rwa hoteli yakwakira bamwe mu bantu bakomeye ku Isi, ni umwamikazi w’u Bwongereza.
Umwe mu bashinze ikigo ‘Thousand Hills’ gifite amahoteli mu bihugu bitandukanye bya Afurika harimo n’iya Bisate Lodge, Jacqui Sebageni avuga ko yaba agize amahirwe adasanzwe inama ya CHOGM iramutse yitabiriwe n’Umwamikazi Elisabeth II w’Ubwongereza.
Ati “Dushobora kwakira abashyitsi b’ikirenga batanu gusa, ni byo byumba byabagenewe dufite, Umwamikazi w’Ubwongereza na we dushobora kumucumbikira rwose, twaba tugize amahirwe adasanzwe tumubonye”.
Bisate Lodge iherereye mu Kinigi mu karere ka Musanze
Gucumbika muri iyi hoteli iri munsi y’ikirunga cya Bisate mu karere ka Musanze, ni amafaranga arenga amadolari ya Amerika 1,400 ku ijoro rimwe, akaba ari amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu (1,300,000)
Urutonde rw’uko za hoteli zirutanwa rukorwa n’ ikigo gishinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) hamwe n’urugaga rw’abikorera (PSF).H
Hoteli zifite inyenyeri 5
Izo hoteli zifatwa nka rutura mu Rwanda zicumbikira abayobozi bakomeye barimo ba perezida b’ibihugu ni Radisson Blu Hotel, Kigali Serena Hotel, Kigali Marriot Hotel na One&Only Nyungwe House Lodge na Bisate Lodge (Musanze) yashyizwemo mu 2019.
Hoteli zifite inyenyeri 4
Uru rwego rurimo hoteli n’ibigo bicumbikira abantu byagenzuwe.
Hari Lemigo Hotel, Hotel des Milles Collines, Ubumwe Grande Hotel, Golden Tulip La Palisse Nyamata, Gorilla Golf Hotel, Lake Kivu Serena Hotel na Sabyinyo Silverback Lodge. Ibi byahawe uru rwego muri 2017. Hiyongeraho ibyatangajwe muri 2018 ari byo: Classic Lodge yo Ku Kicukiro, High Ground Villa &Apartment,Fatima Hotel y’i Musanze, Moriah Hotel Ressort y’i Karongi, ndetse na Epic Hotel&Suites yo mu Burasirazuba. Muri 2019 izahawe uru rwego ni Residence Prima 2000 (Kacyiru) na The Retreat Hotel.
Hoteli zifite inyenyeri 3
Izo ni Centre Saint Andre de Kabgayi, The Manor Hotel, Virunga Hotel, The Mirror Hotel, Classic Hotel, Kigali Diplomat Hotel, Splendid Hotel y’i Muhanga, Hill Top Country Club, Galaxy Hotel, Palast Rock Hotel, BeauxSejours Hotel, Centre Notre Dame de Fatima y’i Musanze na Five to Five Hotel, Sports View Hotel, La Palisse Nyandungu, Nobleza Hotel, La Palme Hotel, Hill View Hotel Kigali, Great Season Hotel na Hotel Cheza Lando. Izishyizwe muri iki cyiciro zanacyiyongereyemo ni Garr Apartment, Rohi Apartment, Kami Executive Apartment, Hotel Villa Portofino y’i Nyarutarama, Dove Hotel hotel ya ADEPR, Hill View Lake Kivu, D-Mall Hotel, Delta Ressort Hotel, Centre Diocesain Pastoral Nshuti. Hari kandi na Olympic Hotel, Kivu Paradise Hotel, Bamboo Restaurant&Hotel, Nyagatare Diplomat Hotel, Best View Hotel, Centre D’Acceuil Mater Boni Concili y’I Huye, Kivu Peace View Hotel, Sheba Hotel, Onomo Hotel na Elavate Suites Hotel. Muri 2019 izahawe uru rwego ni Executive Suites Kigali, Villa Asimba, Park View Courts, Gorilla Solutions Logde, Light House Hotel, Landmark Suites, Highlands Apartment (Gacuriro), Heaven Boutique Hotel, Emeraude Kivu Resort (Rusizi), Quiet Heaven Hotel (Nyarutarama).
Hoteli zifite inyenyeri 2
Muri iki cyiciro harimo Gisozi World House, Centre Mater Dei de Boni Consili, Home inn Hotel, Montana Vista Hotel, Western Mountain Hotel, Urban City Hotel, Centre Bethanie, Splendid Kalisimbi Hotel, Gloria Hotel, Stipp Hotel Gisenyi, Snow Hotel, Belvedere Hotel.
Hari Garr Hotel, La Palisse Gashora, Dereva Hotel, Virunga Lodge, Mostej Hotel. Inshya zongewemo ni Mid Land Motel, Town Hotel, Faraja Hotel, Saint Anne Hotel y’i Musanze, Golden Monkey Hotel y’i Nyamagabe, Saint Augustin Apartment and Hotel, Champion Hotel.
Hari kandi Ntende Hotel y’I Nyagatare, Rusizi Progress Hotel na Dian Fossey Hotel, Oriental Park Hotel, Iris Guest House, Elegancian Hotel, The Palm Beach Hotel, Hotel Greenwich, La Posh Hotel, Galileo Stadium Hotel na Le Printemps Hotels. Kigali View Hotels&Apartment, Kayonza Silent Hill Hotel, Centre Saint Joseph y’i Ngoma, State Town Hotel, Credo Hotel y’I Huye, Civitas Hotel y’I Remera ya Kigali, Fanad Guest House, Karongi Golf Eden na Ubumwe Hotel.
Izashyizwe muri uru rwego mu 2019 ni PCG Apartment Gishushu, PCG Apartment Kisiment, Mountain View Apartments, Centre D’Accueil Mère du Verbe, The Court Boutique Hotel, Ubumwe Center Kigeme (Nyamagabe), Barthos Hotel (Huye), Nice Garden Training Center (Gicumbi).
Hari na Centre Saint Vincent Pallotti (Gikondo), Home Saint Jean (Karongi), Anthurium Residential Hotel (Nyamirambo), Bethany B Hotel (Kigali&Karongi), Hotel Urumuri (Gicumbi),The Garden Place Hotel, Cenetra Hotel (Kabuga), Amaris Hotel (Kimihurura).
Hoteli zifite inyenyeri 1
Kuri uru rutonde hasanzweho Monsato Hotel. Hiyongereyeho Rusizi Motel, East Land Motel, Centre d’Accueil Saint Francois d’Assise, Heart Land Hotel, Crown Resort Hotel na Reward Guest Rooms.
Izashyizwe muri uru rwego ni Airport Bleeze Motel, Motel Smart Nyamata,Yes Day Inn (Kiramuruzi Gatsibo) Migano Hotel (Musanze), Guest House Happy Garden na Keva Guest House.
Hari na Great Appartment Hotel, Logement La Petite Isimbi (Kamembe), Khana Khazana Villas&Boutique (Kigali), La Voisina Hotel (Musanze), Amakuza Grace View Ltd (Kinyinya).
Hakurikizwa iki mu gushyira hoteli mu byiciro?
Ibikurikizwa buri mu iteka rya Minisitiri rigena ibipimo ngenderwaho mu gushyira mu byiciro ibigo by’ubukerarugendo, riteganya ko buri myaka ibiri ibigo by’ubukerarugendo bishyirwa mu byiciro; bihabwa inyenyeri. Aha harebwa serivisi zitangwa, ibipimo bikurikizwa n’ibindi.
Muri 2017, ibigo 75 birimo amahoteli 56, yari yasabye icyemezo cyo gukora no gushyirwa mu byiciro hagendewe ku bipimo by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), agera kuri 50 aba ariyo yemererwa bitewe n’ibisabwa birimo inyubako, serivisi, abakozi n’uko abakiriya banyurwa na serivizi bahabwa.
Icyo gihe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, Clare Akamanzi, yasobanuye ko gushyira mu byiciro ibigo bikora ubukerarugendo ari naho habarizwa amahoteli, bigamije kongera ubwiza bwa serivisi zihabwa abakerarugendo, gufasha abakiriya kumenya urwego rwa serivisi basangayo n’ibindi. Ibyi kandi ngo bifasha mu guca akajagari k’aho byakunze kugaragara ko abafite inyubako zitanga serivisi z’ubukerarugendo bihaga amazina bashatse, bakishyira mu byiciro ndetse bakagena n’ibiciro bashatse akenshi bitandukanye na serivisi bafite.
RDB ivuga ko hazajya hakorwa ubugenzuzi mbere y’uko ikigo gitanga serivisi z’ubukerarugendo gishyirwa mu cyiciro, gihabwe uruhushya rw’imyaka ibiri ruvugururwa hakurikijwe ubundi bugenzuzi.