Frigo zisaga ibihumbi 64 zikoresha amashanyarazi n’amafaranga by’umurengera

Firigo zikoreshwa mu Rwanda zigera ku 64,505 zirashaje cyane ku buryo zikoresha amashanyarazi y’umurengera yiyongeraho n’atari ngombwa afite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 2.4 , bityo abazikoresha bakaba bagirwa inama yo gutunga ibikoresho bikonjesha bizigama umuriro kandi bitangiza ikirere.

Ni imibare yagaragajwe n’inyigo ziheruka gukorwa zagaragaje ko izo zisaga ibihumbi 64 zishaje cyane zibarirwa mu zigera ku 87,512 zabaruwe mu Rwanda, zose hamwe zikaba zikoresha amashanyarazi y’umurengera afite agaciro gasaga miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Inyungu ziri mu gutunga ibi bikoresho zemezwa n’umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA) Juliet Kabera, ugira uti “Gushyira imbaraga mu kubona ibikoresho bitanga ubushyuhe n’ubukonje ku biribwa n’imiti ni ingenzi ku buzima, imibereho myiza n’iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu.”

Yungamo ko muri gahunda ya RCOOL hatekerejwe uburyo bworoshye kandi buhendutse, buzafasha abaturage kubona ibikoresho birondereza umuriro ntibinangize ikirere. Ati “Gutunga firigo igufasha kubika neza ibintu ntibyangirike kandi ikoresha umuriro muke cyangwa  kugira icyuma gitanga ubuhehere mu nyubako ukishyura amafaranga make ku muriro ukoresha uba wungutse kabiri; bigufasha kwizigamira amafaranga no kurengera ibidukikije.”

Ibi biributswa abanyarwanda mu gihe Rema ikangurira abanyarwanda kujyana n’ibigezweho bikoze mu buryo bwo kurengera ubukungu bwabo n’ubuzima bwabo muri rusange. Birakorwa biciye mu bukangurambaga bugamije gukangurira Abaturarwanda gukoresha ibikoresho bikonjesha bizigama umuriro kandi bitangiza ikirere bwatangijwe na REMA, ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Kurengera Ibidukikije (UNEP) binyuze muri gahunda yitwa “United for Efficiency”.

Ubu bukangurambaga bugamije gukangurira Abaturarwanda gukoresha firigo n’ibyuma bitanga ubuhehere mu nyubako bitangiza ikirere kandi bikoresha umuriro muke w’amashanyarazi. Bizafasha mu kugabanya ingano y’amafaranga akoreshwa mu kugura umuriro hanarengerwa ibidukikije. Ibyo bikaba kimwe mu byiciro bigize gahunda y’imikoreshereze y’ibikoresho bikonjesha, binyuze muri gahunda yiswe “Rwanda Cooling Initiative (RCOOL)” igamije gushyira mu bikorwa ingamba zo gukonjesha habungabungwa ibidukikije.

Gahunda yo gukoresha ibikoresho birondereza umuriro kandi ntibyangize ikirere izafasha mu iterambere rirambye, nk’uko u Rwanda rwabyiyemeje mu Masezerano ya Montreal yavugururiwe i Kigali mu mwaka wa 2016. Bizafasha  kandi gushyira mu bikorwa Amasezerano y’i Paris ajyanye n’imihindagurikire y’ikirere.

Abikorera barasabwa guhuza imbaraga na leta mu guhagarika ikoreshwa ry’imyuka yangiza ikirere ya “Hydrofluorocarbons” no gufasha abantu kubona ibikoresho birondereza umuriro bitangiza ikirere. Asaba kandi abagura byo bikoresho byifashishwa mu gukonjesha kujya bagenzura ingano y’umuriro bikoresha by’akarusho bakareba ko bidafite imyuka ihumanya ikirere, akavuga ko “bizafasha mu kurengera ibidukikije”

Ubu bukangurambaga bw’igihe kirekire buzibanda ku bantu bakoresha ibikoresho bikonjesha, mu ngo, mu nyubako z’ubucuruzi, ahacururizwa imbuto, utubari n’amahoteri mu rwego rwo kubafasha kubona ibikoresho bikonjesha birondereza umuriro kandi bitangiza ikirere.

Mu 2016, mu Rwanda hateraniye ibihugu 200 byemeza amasezerano azafasha Isi kugabanya ubushyuhe ku kigero cya 0.5°C, ibi bikaba bigomba gukorwa mbere y’uko  ikinyejana cya 21 kirangira. Aya masezerano yiswe “The Kigali Amendment to the Montreal Protocol”.

U Rwanda rwabaye Igihugu cya 39 cyemeje aya masezerano ndetse mu rwego rwo kuyashyira mu bikorwa rwashyizeho ingamba zihamye z’imikoreshereze y’ibikoresho bikonjesha, kuko mu Rwanda hakomeje gukenerwa ibikoresho byinshi bikonjesha ndetse n’ibyinjiza ubuhehere mu nyubako zitandukanye.

REMAivuga ko u Rwanda rwagabanyije imyuka yangiza akayunguruzo k’imirasire y’izuba ku gipimo cya 54% mu rwego rwo kuba Igihugu kizaba cyubahirije Amasezerano ya Montreal mu 2030. Gusa urugendo ruracyari rurerure kandi hakenewe gukomeza gushyiramo imbaraga nyinshi.

Mu rwego rwo guteza imbere ikoreshwa ry’ibikoresho bikonjesha bikoresha umuriro muke kandi bitangiza ikirere, u Rwanda rwatangiye gukumira firigo n’ibindi bikoresho bikonjesha birimo imyuka yangiza ikirere.