Ingufu Gin Ltd…andi mahirwe yateye akanyamuneza abakunzi b’ibinyobwa by’imahanga byahagaze

Ubwo umubano w’u Rwanda na Uganda wazagamo agatotsi, abanyarwanda bakagirwa inama n’abanyapolitiki yo kudasubira muri icyo gihugu, hari bamwe mu bakunzi b’ibinyobwa bisembuye byaturukaga muri icyo gihugu babunjije imitima niba bazongera kubibona.

Ibi binyobwa byo mu bwoko bwa Likeri (liquer/liquor) byaturuikaga muri Uganda byacuruzwaga hirya no hino mu gihugu, ariko bikagira abakiriya benshi mu bice bikonja birimo izahoze ari perefegitura Ruhengeri , Byumba na Gisenyi.

Mu gihe ikibazo cy’ubwumvikane cyavukaga, umunyamakuru wa Thesourcepost yaganiriye na bamwe mu baturage batuye muri ibyo bice, babunza imitima y’ukuntu bazongera kubibona, bakavuga ko nta kabuza n’ibyo byabona ibibisimbura biturutse mu mahanga bizabageraho bihenze.

U Rwanda rwahise rutangira amasomo mashya yo gushishikariza abaturage barwo kwishakamo ibisubizo ku biribwa n’ibinyobwa ndetse n’ibindi bikoresho byaturukaga muri ibyo bihugu. Bityo inganda zisya akawunga zitangira gukora zishaka kuziba icyo cyuho.

Guverineri Gatabazi yatunguwe n’ibyo yabonye i Burera

Kera kabaye, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru  Gatabazi Jean Marie Vianney yigeze gusura abaturage bo mu karere ka Burera mu gice gihana imbibe na Uganda. Yatunguye abaturage abasaba ko bashaka ahari ibinyobwa bisembuye(inzoga), bikorwa n’inganda zo mu Rwanda BARABIBURA.

Ni mu gace kabagamo inzoga ziturutse muri Uganda zirimo iza likeri nka Uganda Waragi, V&A(soma vi endi eyi) , Bond Seven(soma bondi seveni) n’izindi bakunze kwita rufuro , muri ako gace habayo izitwaga eagle(soma igo nk’usoma ikiyiko).

Abatuye muri aka gace bavuga ko batakibuza imitima, bitewe n’ibisubizo bamwe mu banyarwanda bagiye bibyaramo. Bamwe mu baturage bo muri ako gace bavugako batakirarikira ibinyobwa bikomoka muri ayo mahanga kuko bagerwaho n’ibikorerwa mu Rwanda.

Umwe muri bo ati “ Ikibazo cyabonewe igisubizo, nta mpamvu yo kongera kurarikira ibikomoka hirya iyi.”

The Source Post iheruka kuvugana n’umwe mu baturage bakunda kumvikana kuri radiyo zo mu Rwanda batanga ibitekerezo. Uwo ni Firimini w’I Kagogo mu karere ka Burera.

Uyu mugabo benshi bafata nk’imboni yao avuga ko ibinyobwa bisembuye birimo iby’inganda ebyeri mu Rwanda zikora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye noneho bigaragara muri ako gace.

Ati “ Ubu ibyo binyobwa bisigaye bigaragara inaha, ariko mbere ahantu hose wahasanagaga ibikomoka muri Uganda, mbese byari byarabaye nk’umuco.”

Mu tubari tw’i Musanze mu Mujyi ndetse no mu Kinigi, mu bice bya Burera, Gicumbi n’ahandi winjiraga ugasanga hanigirije ibinyobwa bikomoka muri ayo mahanga, hasigaye hamanitse ibinyobwa bikomoka mu Rwanda, biriho n’ikimenyetso cyerekana ko byasorewe.

Ingufu Gin ltd, umwihariko w’abanyarwanda birahira

The Source Post iherutse gusura uruganda Ingufu Gin Ltd rukorera ku Ruyenzi mu karere ka Kamonyi. Muri uru ruganda harimo abakozi basaga 100 n’imashini zikora ubutaruhuka, ni hamwe mu havuye igisubizo cyateye akanyamuneza ababunzaga imitima bibaza aho bazongera kuvana ibinyobwa byaturukaga mu mahanga.

Uru ruganda rukora inzoga z’ubwoko 10

Urwo ruganda rukora ibinyobwa byemejwe ubuziranenge bwabyo n’inzego za leta y’u Rwanda zibishinzwe. Akarusho ni uko buri cupa rishyizwemo inzoga(likeri) isohoka mu ruganda iteyeho ikimenyetso cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro(RRA), bivuga ko imisoro iba yishyuwe.

Kuri buri munyarwanda ni intambwe iba itewe kuko iyo misoro yifashishwa mu guhanga ibikorwa bibateze imbere. Bitandukanye n’uko abajyaga kurangura ibyo binyobwa muri ibyo bihugu hari ababikoraga mu buryo bwa magendu, maze ugasanga ibyinshi ntibitanze ya misoro, ifite inyungu zigera kuri buri munyarwanda.

Mukamana wo mu murenge wa Kinigi, umwe mu bakoze igihe ubucuruzi bw’ibinyobwa yaranguraga muri Uganda mu buryo bw magendu ati “ Ku munsi nashoboraga kuzana amacupa 200 ya Uganda Warangi na 200 ya V&A ndetse na 200 ya Bond7, yewe nanazanaga nka 200 ya jus (imitobe) zitandukanye, nta na kimwe nsoreye, twagendaga twihishahisha rimwe bakatuvumbura bakabitwara, ariko ibyo ninjije nibyo byinshi.

Iyo misoro ntabwo igihugu kikiyihomba kuko nko muri Ingufu Gin ltd, umuyobozi wayo Ntihanabayo Samuel avuga ko bubahiriza amategeko yo gusora uko bikwiye. Ibyo abisanisha na bya birango bya RRA biterwa kuri cupa riri mu murongo w’imashini z’urwo ruganda, bityo irisohoka ryose rikaba ryasorewe.

Icupa ryose risohoka muri uru ruganda ririho ibirango bya RRA bigaragaza ko risorerwa

Ku bijyanye no kuba uru ruganda ruri mu za mbere zazibye icyuho cy’ibinyobwa byari byarabuze ku isoko ubwo ibikomoka imahanga byahagararaga kwinjira mu Rwanda, kugeza uyu munsi ahenshi winjiye mu hagurishirizwa ibinyobwa ukaba uhasanga ibikorwa n’uru ruganda, Ntihanabayo avuga ko biterwa n’umuhate bashyira mu kazi kabo.

Uyu muhate bongeye kuwushishikarizwa na Minisitiri wa Siporo akaba n’imboni y’akarere ka Kamonyi uru ruganda ruherereyemo, Munyangaju Mimosa Aurore muri Kanama 2020 ubwo yasuraga uru ruganda.

Yagize ati “Bageze ku rugero rwiza kandi rushimishije. Uyu munsi uru ruganda rwa Ingufu Gin Ltd, ibintu byose bakoresha ni ibyo mu Rwanda, abakozi ni abanyarwanda, ibikorwa byose ni Made in Rwanda (Mvarwanda).”

Yungamo ati “ Ni byiza kumva ko isoko ari iry’u Rwanda uyu munsi, ariko se kuki tutabijyana hanze, ejo tukumva Ingufu Gin muri aka karere kacu, tukanayumva mu rwego international (mpuzamahanga).

Mu kiganiro na The Source Post, Ntihanabayo yavuze ko bari gukora cyane ngo bahaze isoko ry’u Rwanda n’iry’amahanga.

Agira ati “Isoko tugerageza kurihaza ku buryo bushoboka bwose urebye nkuko twatangiye dukora products (ibyo bakora) ebyiri zonyine, ubu tugeze ku 10, bivuga rero ngo isoko turarihaza muri rusange. Ahantu hatandukanye dufite abakwirakwiza ibinyobwa byacu, Musanze, Rubavu, mbese mu turere twose muri rusange tugiye dufite abaduhagarariye ku buryo babigeza ku babikeneye mu buryo bworoshye.”

Yungamo ko ibinyobwa byabo binagezwa no mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Imirimo y’uruganda itanga akazi igatuma n’ibinyobwa byaho bigera henshi

Muri Kanama 2020, uru ruganda rwari rufite ubushobozi bwo gukora amakarito y’inzoga ibihumbi bine mu masaha 10, ariko ngo bari bari kwagurira ibikorwa byabo mu nyubako nshya bubatse, irimo imashini zikubye kabiri iza mbere ku buryo bakora amakarito ibihumbi birindwi muri ayo masaha, bityo bigatanga akazi ku banyarwanda benshi, ndetse no kugeza ibinyobwa byabo hirya no hino ku Isi.

Uru ruganda rwatangiye ibikorwa byarwo mu Rwanda mu 2016, rukora inzoga y’ubwoko bumwe, ariko ubu rugeze ku bwoko 10. Muri iyi minsi inzoga zarwo nizo zigura make ugereranyije n’izindi bingana zituruka hanze.