Abakoreraga Hotel Hilltop baratabaza nyuma yo “kwirukanwa hitwajwe COVID-19”

Abakoreraga Hotel Hilltop & Country Club iherereye mu mujyi wa Kigali, bavuga ko yabirukanye yitwaje Coronavirus byiyongera ku bundi burenganzira bwabo bavuga ko butubahirizwaga mbere n’ubu  ngo bakaba bataranahawe imperekeza igenwa n’amategeko bagatabaza RDB n’izindi nzego.

Guhera muri gahunda ya Guma mu rugo yatangajwe na Leta mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya COVID-19, ibigo bitandukanye byasubitse amasezerano y’abakozi. Na Hilltop yasubitse ay’abakozi bayo ndetse muri Nyakanga aza guseswa. Icyo gihe ngo bari basubiye ku kazi nk’abakozi bari biteguye gusubukura imirimo ariko batungurwa no gusanganizwa ibaruwa zibabwira ko amasezerano yabo yasheshwe.

Abakoreraga iyi hoteli, ntibafata iseswa ry’amasezerano yabo nk’uburyo bw’ingaruka iyi hoteli yaba yaragizweho na COVID -19, ahubwo babifata nk’uburyo bwo kubikiza, bakabirukana kuko ngo n’ubusanzwe hari uburenganzira bw’umukozi butubahirizwaga mu gihe bahamaze.

Ikindi baheraho ngo ni uko abafite amasezerano yasheshwe ari abari bahamaze igihe kinini.

Umwe muri bo utashatse ko amazina ye atangazwa agira ati “Icyo bakoze ni ukutwikiza bakatwirukana ngo tudakomeza kubaza ibijyanye n’uburenganzira bwacu.”

Akomeza avuga ko ku bijyanye no kubirukana byakozwe byagambiriwe kuko ngo hahise hashyirwamo abandi bantu bashya babasimbura mu kazi gatandukanye bagiye bagira, kuko ngo iyo hoteli itigeze ibura akazi no mu gihe cya guma mu rugo.

Ati “Ntibari babuze abantu basaga 1000 babaga bafite bagomba gutekera ku munsi. Bagize amasoko yabo bagaburiraga muri Camp Kigali, mu Gatenga, Kicukiro IPRC, Kacyiru n’andi bagize i Musanze. Urebye birukanye abamazemo igihe bazana abashya nabo bazajya bahemba uko bashaka nabo bakijyana nkurikije uko twafatwaga.”

Undi mukozi na we avuga ko batahawe imperekeza ahubwo basanga amafaranga agera ku bihumbi 100 yahawe bamwe, ari igice cy’ibirarane bari bamurimo. Banavuga ko na mbere bafatwaga nabi nkaho ngo wasangaga nk’umukozi ukoze imyaka 7 kumanura ahemberwa mu ntoki, ngo uretse amezi nk’abiri cyangwa atatu bigeze guhemberwa kuri konti zabo muri banki, ku buryo ngo hari abagiye bamburwa.

Ku ruhande rw’iyi hoteli, ntiyemeranywa nibyo aba bahoze ari abakozi bayo bavuga. Umunyamategeko wayo Me Yussuf Nsengiyumva avuga ko aba amasezerano yabo yasheshwe bahawe imperekeza zose, kandi ko batigeze birukanwa.

Agira ati  “Twebwe twakurikije amategeko, uwaba afite icyo ashaka kubaza ku cyo twakoze yazatwegera tukamusobanurira.”

Ku bavuga ko ngo babirukanye bitwaje Coronavirus, Nsengiyumva arabihakana Ati “Hari ubutumwa twababwiye ko amasezerano yabo asubitswe kubera impamvu twababwiye. Tubabwira ko asubitswe amezi atatu , itegeko rigenga umurimo, rivuga ko iyo amasezerano asubitswe, iyo igihe cyo gusubikwa kigeze uko bigenda. Arasubikwa noneho iyo impamvu yatumye asubikwa, ikiriho, umukozi ahabwa imperekeza.

Yungamo ko nta wirukanwe, ati “Ntawirukanwe, amasezerano yarasubitswe. Igihe cyo gusubikwa kigeze, bahabwa ibyo amategeko abagenera. Niba batarabibonye icyo cyaba ari ikindi. Utabyishimiye hari inzira ziteganywa n’amategeko abikoramo. Twebwe twakurikije amategeko, uwaba afite icyo ashaka kubaza ku cyo twakoze yazatwegera tukamusobanurira.”

Akomoza ku bijyanye no gushyiramo abakozi bashya, Nsengiyumva, avuga ko niba habaye ikibazo umuntu atuye ahantu adashobora kugera ku kazi icyo gihe, hakagira ibijyanye n’akazi bikenerwa, ngo ntabwo bibujijwe ko ushobora gufata umuntu w’agateganyo wo kugirango agufashe gukemura icyo kibazo.

Aha abari abakozi biyi hoteli bavuga ko batangajwe no kubona umuntu utuye hafi yayo (ku cya Mitzing) yirukanwa bakazana uturuka nk’i Kagugu, bakibaza niba ari we uturuka hafi. Umwe muri bo ati “Ntibatubajije aho turi, ayo ni amatakirangoyi, bashakaga kutwikiza.”

Ku bijyanye n’ubwishingizi bavuga ko badahabwa, uyu munyamategeko avuga ko ubwiteganyirize bw’abakozi bose babuhawe. Ku bijyanye n’ubwishingizi bwo kwivuza ngo ntabwo itegeko ribugena. Gusa abakozi bavuga ko hari igihe batumwe ibyangombwa ngo babushakirwe nyamara nyuma ntibabuhabwa, ku bwiteganyirize bw’abakozi, abahakoraga bavuga ko hari abagiye ku kigo kibishinzwe (RSSB) babwirwa ko nta amafaranga bishyuriwe, abenshi ngo ni abahamaze imyaka 8 kumanuka. Batanga urugero rw’umukozi wahakoraga witwa Justin wagiriye impanuka ku kazi akirwariza mu bitaro birimo na Faisal, nyamara ngo yaragombaga kuvuzwa na hoteli, uyu na we ari mu bo amasezerano yabo yasheshwe.

Ku bijyanye n’mubare w’abakozi birukanwe, Nsengiyumva yabwiye The Source Post ko atari hafi y’ahari urutonde rwabo, ariko abakozi bavuga ko bashobora kuba bageze kuri 40, barimo abakoraga mu gikoni, aho bakirira abantu, abasasaga n’abatangaga serivisi zitandukanye.

Gusa ngo hari ababandikiye bagaragaza ibibazo bitandukanye afitiye urutonde, ubwo ngo igihe nikigera bazasubizwa, kandi ngo ufite ikibazo yamwegera bakavugana.

Abari abakozi bahuriza ku ijambo ryuko baziyambaza izindi nzego zirimo RDB ishinzwe ibijyanye na hoteli n’ubukerarugendo ndetse n’izindi nzego zabarenganura. Umwe muri bo ati “Nta baruwa ya nyuma nabonye, nta mperekeza ndabona. Ibyo bakoze,  babikoze uko babyumva, hagomba gukurikizwa amategeko, tuziyambaza inzego zibishinzwe.”

The Source Post