Musanze: Hoteli Urumuli yafunzwe kubera COVID-19

Yanditswe na Deus NTAKIRUTIMANA

 

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwafunze hoteli Urumuli iri muri aka karere mu murenge wa Muhoza kubera COVID-19.

Itangazo rifunga iyi hoteli riri ku muryango wayo ryashyizweho umukono n’umuyobozi w’aka karere Madame Nuwumuremyi Jeannine, ryanditseho ko iyi hoteli yafungiwe kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo COVID-19. Ubu buyobozi nibwo bufite uburenganzira bwo kuba bwakongera kuyifungura.

The Source Post yavuganye na nyir’ibikorwa by’iyi hoteli Uwayezu Lazare avuga ko atazi impamvu bamufungiye.

Agira ati “Sinzi impamvu bamfungiye, kuko amabwiriza y’ibikorwa byafunguye arimo ingingo nyinshi. Twatanze amande ariko turacyafungiwe. Icyo ndeba ni ibyo banditseho. Ndacyasobanuza.”

Uwayezu akomeza avuga ko ubwo yafungirwaga ibikorwa, urubyiruko rw’abakorerabushake basanze abantu muri hoteli ye bari gufata ifunguro hari n’ufite inzoga. Akibaza icyaba cyarahereweho mu gihe serivisi batanga zirimo izo kwakira no gucumbikira abantu nka hoteli (accomodation services).

Akomeza avuga ko baciwe amande bakayatanga. Ayo mande banditseho  ‘Gucuruza inzoga mu buryo butemewe’.

Yungamo ko nk’abafatanyabikorwa b’akarere bagjye gusobanuza. Ati ” Twe n’abayobozi b’inzego sa Leta turi abafanyabikorwa, buriya nibishoboka tuzabiganiraho, turebe icyakorwa.”

Iyi ibaye hoteli ya kane muri aka karere ifunzwe kubera COVID-19. Hari izindi 3 zigeze gufungwa by’agateganyo kubera ko zaciyemo abasanganywe iki cyorezo ariko nyuma zirafungurwa.

Uko abantu bicara ngo byubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Loading