Hari ibimenyetso byuko ubukerarugendo bugiye gusubukurwa

Urusobe rw’ibinyabuzima mu Rwanda rurimo abantu n’inyamaswa byarengewe n’u Rwanda birindwa icyorezo cya Covid 19,bityo bituma ibikorwa by’ubukerarugendo bisubikwa guhera muri Werurwe 2020, inkuru iri bunyure abanyarwanda ni uko ibi bikorwa bigiye gusubukurwa.

Za nyamaswa zishuhe nka muntu zibera mu misozi miremire ikonja cyane, zimwe ziboneka hake ku Isi, zigiye kongera gusurwa aho ziturije muri pariki y’i Birunga.

Akamwenyu ni kose ku batuye mu Kinigi banyotewe no gukirigita ifaranga. Hoteli zitandukanye zo muri ako gace zatangiye kubikira ibyumba (booking) ba mukerarugendo bazajya gusura izi ngagi, ku buryo hari hamwe ibyumba byose byamaze gufatwa.

Umwuka wo gusubukura ibyo bikorwa wahumuriye abagera muri hoteli ziri mu rwego rw’inyenyeri bamaze kwibonera ko ibyo byumba koko byamaze kuzigamirwa abazasura izo ngagi.

The Source Post yaganiriye n’umwe mu bashinzwe ibijyanye no kubikira ibyumba ba mukerarugendo muri hoteli iherereye mu karere ka Musanze avuga ko batangiye kuzigamira ibyumba ba mukerarugendo, biteganyijwe ko bazagera mu Rwanda muri Kanama 2020. Bityo abona ko ibyo gusura izo nyamaswa bizahita bitangira muri Kanama 2020.

Umwe mu bacururiza muri santere ya Kinigi avuga ko bategeranyije amatsiko isubukurwa ry’ibikorwa by’ubukerarugendo. Ati ” Muri iki gihe ibikorwa by’ubukerarugendo byari byarahagaze wabonaga ko n’amafaranga yabuze kubera ko ayazengurukaga aha menshi yabaga yakomotse ku bikorwa by’ubukerarugendo. Twizeye ko amafaranga aza kuboneka ibyo bikorwa nibifungura.

Umwe mu bayobora ba mukerarugendo muri pariki y’ibirunga twise Semana, avuga ko byigaragazaga ko amafaranga yabaye make kubera ayaturukaga kuri ba mukerarugendo atakiboneka, ariko akizera ko bagiye kongera kuyabona ibyo bikorwa nibisubukurwa.

Ku ruhande rw’abatwaza ba mukerarugendo nabo navugako byari bibakomereye muri iyi minsi kuko bataherukaga kwinjiza amafaranga bavanaga mu kazi ko gutwaza ba mukerarugendo, ariko ngo bategereje ko ibikorwa byongera gutangira bakinjiza amadolari bajyaga bavana muri icyo gikorwa, aho utwaza mukerarugendo ahembwa guhera ku madolari 10.

U Rwanda rugiye gusubukura ibikorwa bya ba mukerarugendo nyuma y’ibihugu bitandukanye ku Isi biri kugenda bisubukura ibi bikorwa, birimo ndetse n’ibyazahajwe na coronavirus.

Mu Rwanda ubukerarugendo bukorerwa ahantu hatandukanye harimo pariki y’ibirunga, akagera, gishwati na Mukura. Hari kandi ibiyaga bitandukanye birimo nka Kivu, Burera na Ruhondo ndetse na Muhazi. Hari kandi ubutaka butagatifu bwa Kibeho, mu Ruhango ahabera isengesho rya Buri kwezi.

Usanga santere zegereye ahasurwa ziba zishyushye mu bihe by’impeshyi. Urugero ni muri Santere ya Kinigi ikunze kuba ishyushye mu gihe cy’impeshyi mu Rwanda, aho usanga ba mukerarugendo bava ku bwinshi mu bihugu byabo bakagana mu Rwanda gusura ingagi. Uretse kuba bahemba ababatwaza imitwaro yabo mu gihe basura, hari ubwo bahahira muri butiki ziri muri iyo santere, za hoteli nazo zigahaha ibicuruzwa byabo n’ibyezwa n’abaturage.

Ubukerarugendo ni kimwe mu byinjiriza igihugu amadevize menshi.Mu mwaka wa 2017 bwinjirije u Rwanda miliyoni 401 z’Amadolari, ariko intego ya Guverinoma ni ukuzamura ayo madolari akaba miliyoni 800 muri 2024, n’ubwo uru rwego rwahuye n’igihombo rwatewe na coronavirus.

Ni imwe mu ntego Guverinoma yihaye mu cyekerezo cy’imyaka irindwi kizwi nka National Strategy for Transformation (NST1), cyatangiye gushyirwa mu bikorwa muri 2017-2024.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kwihutisha Iterambere (RDB) ruvuga ko zimwe mu ngamba zihari zizatuma ubukerarugendo bubasha kwinjiriza igihugu agatubutse, ari zimwe gahunda zashyizweho mu rwego rwo kongera ba mukerarugendo basura u Rwanda zirimo Visit Rwanda ku bufatanye bw’ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’u Bwongereza, gahunda yatangijwe muri Gicurasi 2018 ndetse n’imikoranire n’ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa.

The Source Post

Loading