Leta igiye kwifashisha miliyari 10 mu kubungabunga ibyogogo birimo icya Sebeya
Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko igiye gukora ibikorwa byuhutirwa byo kubungabunga icyogogo cy’umugezi wa Sebeya ukomeje kwangiza ibikorwa remezo no guhombya abayituriye.
Ni muri urwo rwego, amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 10 azifashishwa mu kubungabunga icyo cyogogo, hahangwa ibikorwa bifata amazi n’ibituma adakomeza kwirara mu ngo z’abaturage, inyubako za leta n’iz’abikorera baturiye icyogogo cyayo.
Ni ibitangazwa na Prime Ngabonziza umuyobozi mukuru w’ ikigo gishinzwe gucunga no guteza umutungo kamere w’ amazi mu Rwanda (Rwanda Water Resources Board-RWB) nkuko biri mu nkuru dukesha The Newtimes.
Ibi bikorwa bizatangira guhangwa muri Nyakanga 2020, hubakwa ingomero(ibidendezi binini)[dams], gukora amaterasi, gutera amashyamba n’ibindi bizakorwa ku nkengero z’uwo mugezi.
Ngabonziza ati ” Ibikorwaremezo usanga byasenyutse. Turashaka guhamya ibikorwa by’ubukerarugendo bitekanye muri iki cyogogo.”
Avuga ko ibiza by’umwuzure uterwa n’uyu mugezi bifite isoko ku bikorwa n’abatuye muri ako gace birimo iby’ubuhinzi bitanoze, itemwa ry’amashyamba ndetse n’icukurwa ritanoze ry’umutungo uri munsi y’ubutaka muri ako gace nk’umusenyi.
Ati “Ikibazo kigaragara muri iki cyogogo cyatewe n’isuri iterwa n’ibikorwa bya muntu.Iyo imvura iguye haba isuri n’imyuzure. Ibikorwa byateguwe byose muri uyu mushinga bigamije gukemura ibyo bibazo bigira ingaruka ku baturiye iki cyogogo.”
Asezeranya abaturiye iki cyogogo kuzagira uruhare muri ibi bikorwa, muri uyu mushinga nabo uzatuma babona inyungu.
Icyogogo cya Sebeya gihuriweho n’uturere twa Rubavu, Rutsiro, Nyabihu na Ngororero, gifite ubuso bwa kilometero kare 336.
Uyu mugezi wavuzweho kubangamira imibereho y’abawuturiye, kuko iyo imvura iguye ari nyinshi, wuzura ukangiza ibikorwa byabo birimo inzu zabo, butyo bamwe bagatabarwa na leta ibashakira aho baba bacumbikiwe, ibikorwa by’ubuhinzi bwabo n’indi mitungo yabo bikangirika bikomeye. Ibyo bigaragara mu mirenge ya Rugerero, Nyundo na Kanama yo mu karere ka Rubavu.
Abaturiye iki cyogogo bishimira iki gikorwa. Uwitwa Seraphine Mutuyimana avuga ko amasengesho ye asa n’asubijwe ubwo yumvaga ko ubuzima bwabo bugiye gutabarwa biciye mu kubungabunga iki cyogogo, bityo imyaka yabo ntizongere gutikirira mu mwuzure yabatezaga.
Aya mafaranga miliyari 10 ni igice cya miliyari 22 zizatangwa mu mushinga wo gutunganya ibijyanye n’umutungo kamere w’amazi muri Sebeya no mu bindi byogogo watangiye muri Kamena 2019. Uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa na leta y’u Rwanda ibicishije mu kiho cyayo gishinzwe amazi n’amashyamba ku bufatanye n’ihuriro mpuzamahanga rishinzwe kubungabunga umutungo kamere (International Union of Conservation of nature-IUCN) n’Ikigega cy’Abaholande kigamije iterambere (Netherland Development Organization-SNV) n’inkunga izatangwa n’Ambasade y’Abadage mu Rwanda.
Tariki 22 Werurwe 2018 ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Amazi, Minisiteri y’ibidukikije yahisemo kuwizihiriza mu gace gaturiye uyu mugezi kagezweho n’ibiza mu murenge wa Kanama, hakorwa umuganda wihariye wibanze ku bikorwa byatuma uyu mugezi wongeye kuzura ingaruka byateza zaba nke.
Icyo gihe hatangijwe uruzitiro rw’imifuka yashyizwemo umucanga n’ibitaka bateyeho urubingo ngo amazi atazongera kurenga akangiriza abaturage.
Abatanze ubutumwa bose , bagarutse ku kuba uku kuzura k’umugezi wa Sebeye guturuka ku buhaname bw’imisozi iwukikije n’ibikorwa bya muntu, bityo ko haramutse hashyizwe ibikorwa bifata amazi byagabanya ubukana bw’iki kibazo.
Jan Vlaar wari uhagarariye Ambasaderi w’Ubuholandi bufatanya n’u Rwanda mu kubungabunga amazi binyuze mu mushinga “Water for Growth”, yavuze ko abantu bakwiye kumenya ko hari ibikorwa bakora bigira ingaruka mu kwangiza umutungo kamere w’amazi. Yagize ati “Tudahinduye uburyo duhinga n’uburyo ducukura amabuye y’agaciro, byazakomeza kuduteza ibibazo bituruka ku micungire mibi y’amazi”.
Yakomeje avuga ko iyo umuntu acukura amabuye y’agaciro, ayageraho akumva birarangiye kuko icyo aba ashaka aba akigezeho nyamara kandi ngo aba akwiye gusubira inyuma agasubiranya aho yacukuye.
Ntakirutimana Deus