Hill Top Hotel iravugwaho kutishyurira abakozi ubwishingizi, ubwiteganyirize no kubirukana mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Mu bihe bitandukanye Hoteli Hill Top ikorera hafi n’ikibuga mpuzamhanga cy’indege cya Kigali yagiye ivugwaho kwirukana abakozi, abandi bavuga ko baterwa ubwoba.

Mu minsi ishize iherutse kwirukana abagera kuri bane barimo uwirukanywe mu mpera z’Ukwakira 2018. Abahasigaye bakorera mu bwoba batekereza ko nyuma nabo bakwirukanwa nka bagenzi babo.

Abirukanywe bahuriza ku kuba bikorwa binyuranyije n’amategeko, kudahabwa imperekeza bagenerwa n’itegeko ndetse no kuba batateganyirijwe ngo banishyurirwe ubwishingizi bw’ubuzima.

Abavuganye na The Source Post basabye ko amazina yabo adatangazwa kubera  impamvu z’umutekano wabo.

Abirukanywe mu minsi ishize ntabwo bishyurirwaga amafaranga y’ubwiteganyirize agenerwa umukozi wese ukora mu kigo cya leta cyangwa cy’abikorera.

Abo barimo abari bamaze imyaka itanu bakora muri iyi hoteli bagiye kureba niba barishyurirwaga iyo misanzu bagasanga ntibishyurirwa.

Umwe ati “Nasanze nta misanzu bantangiriraga ( ubwiteganyirize bw’abakozi bwishyurwa RSSB).

Icyo kibazo bakibajije ubuyobozi bwa hoteli bubabwira ko ayo mafaranga buzayishyurira rimwe ariko ngo amaso yaheze mu kirere. Bakibaza impamvu mu myaka isaga itanu bahakora batigeze bishyurirwa iyo misanzu kandi ari uburenganzira bw’umukozi, ndetse barakatwaga igice umukozi asabwa.

Umwe ati ” Hariya nta muntu ukora mu buryo bumeze nk’ubuzwi n’amategeko. Usanga abahakora bameze nk’abanyabiraka batazwi, kandi hari abo usanga bahakoze imyaka myinshi, harimo abarengeje itanu no hejuru yayo.”

Uretse kwishyurirwa ubwiteganyirize, ngo ntibanishyurirwa ubwishingizi bw’ubuzima ku buryo hagize uhura n’impanuka yabafasha kwivuza.

Guhozwa ku nkeke

Bamwe mu bakora n’abakoze muri iyi hoteli bavuga ko abahakora bahozwa ku nkeke.

Umwe ati ” Duhozwa ku nkeke ikomeye nk’aho usanga bakubwira ko bazakwirukana kandi ntibakubwire impamvu.”

Aba bakozi bavuga ko bahora bababwira ko bazabirukana bakazana abandi bishakiye. Ibi ngo bikorwa n’umuyobozi wa hoteli  witwa Munyaneza Alexis (manager) yifashishije bamwe mu bakozi barimo uwitwa Ingabire Fridah. Bababwira ko bafite urutonde rw’abo baheruka kwirukana. Basanga kandi ngo bishoboka uyu muyobozi akizanira abo ashaka bagiye bakorana muri hoteli zitandukanye yaciyemo, dore ko hari abavuga ko ari byo aba ashaka.

Ibi kandi byiyongeraho abitwa abanyabiraka bamaze nk’imyaka 3, 4, 5 cyangwa itandatu badahemberwa igihe, ku buryo hari hagati y’amezi 3 na 4.

Abakozi baregera abanyamakuru ntibaba bayobye?

The Source Post yegereye ubuyobozi bw’iyi hoteli bugira icyo buvuga kuri ibi bibazo.

Umukozi ushinzwe ubugenzuzi muri iyi hoteli (Internal Auditor) Ingabire Fridah ntiyibaza impamvu abakozi bageza ibibazo byabo ku itangazamakuru.

Ati “Iyo abantu bafite ikibazo bajya mu banyamakuru cyangwa mu banyamategeko, hari inzego z’ubutabera…..Bajya mu banyamakuru gukorayo iki? Ubwo ntibaba bayobye, kuki batabitubwira?…”

Akomeza yibaza impamvu ibyo bibazo batabigeza nko ku banyamategeko cyangwa abandi yumva ko babafasha, bakabigeza ku itangazamakuru.

Uyu mukozi ugaragara nk’ufite ijambo rikomeye muri iyi hoteli yasabye umunyamakuru ko yamuha urutonde rw’abafite ibibazo bakabikurikirana.

Aha yasobanuriwe ko mu mahame y’umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda habamo ingingo ivuga ko umunyamakuru afite inshingano zo kugirira ibanga abifuje ko imyirondoro yabo idatangazwa, cyane mu gihe bishobora kubagiraho ingaruka mbi.

Yasobanuriwe kandi ibyo gutanga amakuru atumvaga ko ari inshingano za bimwe mu bigo bya leta n’iby’abikorera kugeza yeretswe ingingo ibisobanura.

Ku kibazo cyo kutagira ubwishingizi bw’ubuzima, Munyaneza Alexis (Manager) avuga ko bari basanzwe bagurirwa mituweli ariko ubu bamaze kumvikana bakaba bari mu nzira zo kibashakira ubwishingizi bwa RAMA (RSSB).

Ibi ariko abakora muri iyi hoteli bavuga ko ari ubwa mbere babyumvise kuko ngo batajya bishyurirwa ubu bwishingizi, yewe ngo n’ugize ikibazo agakomerekera ku kazi icyo hoteli imukorera ni ukumugeza kwa muganga ubundi akirwariza.

Ubwiteganyirize bw’abakozi ni ikibazo

Munyaneza avuga ko abakozi bose batari abanyabiraka bishyurirwa ubwiteganyirize, ariki ngo hari ababwumva batabubona. Urugero rwa hafi ni abari bahakoze imyaka iri hagati y’itatu n’itanu baherutse kwirukanwa bavuga ko basanze batishyurirwa ubwo bwiteganyirize.

Ati ” Itegeko rifite icyo riteganya, utari umunyabiraka arishyurirwa.”

Akomeza avuga ko wasanga na ba nyakabyizi bifuza guteganyirizwa.

Ku birukanywe bavuga ko batishyuriwe, Ingabire Fridah ati “Abo ntabwo tubazi. Kwishyurira abakozi ni inshingano z’ikigo, nta mukozi ufite ikibazo.”

Ku bijyanye n’abadahemberwa igihe, Munyaneza avuga ko hari impamvu nyinshi zibitera. Gusa ngo ubu nta kirarane na kimwe bafitiye abakozi batarabahemba.

Ku bijyanye n’umushahara w’ukwezi gushize, yavugaga ko bazabahemba ejo haahize (kuwa Kabiri) kuko yo yasinye kuri lisiti y’imishahara, ariko abakozi bavuga ko batahembwe.

Ku bijyanye na ba nyakabyizi cyangwa abanyabiraka bavuga ko bamara hagati y’amezi nk’abiri n’atatu badahembwa, avuga ko ntawabasubiriza bari bakwiye kuvuga impamvu ituma badahembwa.

Uyu muyobozi ariko akomoza ku buryo umuntu yakwirirwa muri hoteli yangiza ibikoresho; abimena ntagire akazi akora, hashira ukwezi akajya guhembesha kandi ngo yarateje igihombo.

Ku kijyanye n’amasezerano y’akazi n’ubwo abakozi bavuga ko batayazi, ubuyobozi bwa hiteli bwemeza ko bayafite, abo yarangiye bari kureba uko yavugururwa.

Ku bakozi birukanywe batarahabwa imperekeza, Munyaneza avuga ko atari ukuri.

Ati ” Ntawirukanywe utarahabwa imperekeza.”

Ku bavuga ko baterwa ubwoba ko bazirukanwa, Munyaneza avuga ko atabikora kuko ngo nta kuntu baba bategerejweho umusaruro ngo narangiza abatere ubwoba.

Ati ” Namutera ubwoba mushakaho umusaruro? Adatekanye urumva yakora neza akazi. Ntibishoboka ariko sinanamwemerera kudakora akazi uko bisabwa(perfoming).

Ibi kandi na Ingabire arabihakana.

Hill Top Hoteli ni imwe muri hoteli zikoresha abantu benshi mu Rwanda basaga 70 (abafite akazi gahoraharo n’abanyabiraka).

Ntakirutimana Deus

2 thoughts on “Hill Top Hotel iravugwaho kutishyurira abakozi ubwishingizi, ubwiteganyirize no kubirukana mu buryo bunyuranyije n’amategeko

  1. ibigo byinshi Niko bimeze,hari Na SCAR company of security ubwishingizi ntabwo kandi ikayakata,Na bwiteganyirize,bambura uko bashatse,bahemba uwo bashatse,birukana uko bashatse,…..

Comments are closed.