Nyuma yo gufungurwa Kizito Mihigo yasohoye indirimbo imusanisha n’umwana w’ikirara

Umuhanzi Kizito Mihigo wamenyekanye mu ndirimbo zihimbaza Imana, izikangurira abantu ubwiyunge n’iza politiki yasohoye indirimbo ikomoza ku mwana w’ikirara.

Ni indirimbo yitwa ‘Aho kuguhomba yaguhombya’ asohoye bwa mbere nyuma yo gufungurwa ku byaha bikomeye yari akurikiranyweho birimo icyo kugambanira umukuru w’igihuhu byatumye akatirwa igifungo cy’imyaka 10 ariko nyuma muri Nzeri uyu mwaka akaza kubabarirwa na Perezida wa Repubulika biciye mu bubasha ahabwa n’itegeko.

Kizito Mihigo yerekeje i Kabgayi

Iyi ndirimbo ‘Aho kuguhomba yaguhombya’ igaragaramo Bazilika nto ya Kabgayi. Ni indirimbo yakoreye muri iyi bazilika iri ahabaye igihe kinini icyicaro cya Kiliziya Gatorika mu Rwanda. Iyi videwo iragaragaramo ubwiza bw’amashusho atangaje ari hanze y’iyi kiliziya arimo iya Yezu na Bikira Mariya. Ntaguma aho kandi kuko akomeza mu kiliziya imbere aho acuranga n’inanga yaho. Aha naho bituma videwo ye igaragara neza bitewe n’uko iyi kiliziya igaragara nyuma yo kuyisana, ndetse n’amashusho yakoranywe ubuhanga agaragaza inzira y’umusaraba Yezu yaciyemo mbere yo kwicwa.

Iyi ndirimbo yayisohoranye n’ubutumwa bugira buti ” Nimwakire indirimbo nabemereye. Nayise “AHO KUGUHOMBA YAGUHOMBYA”. Nicyo gihangano cya mbere nshyize ku mugaragaro nyuma yo kuva muri Gereza. Ni ubutumwa bwa gikristu bumvuye ku mutima. Ndizera ko iyi ndirimbo izafasha abakunzi b’ibihangano byanjye, cyane cyane abemera Imana, kuyikomeraho no kuyigarukira mu gihe bari kure yayo.

Igihe ubutunzi n’ibyubahiro byo ku Isi byaturangaje tukayitera umugongo, ishobora kwemera ko tubibura ariko tukongera tukayigana kuko ariyo Nyirubuzima. Aho kuduhomba, yakwemera ikaduhombya tugasubira ku isuka tugatangira bundi bushya ariko tukayigarukira nka wa mwana w’ikirara. Mugire Amahoro !”

Uyu mwana w’ikirara uvugwa muri Bibiliya yivumbuye kuri se amusaba umugabane we arawugurisha. Arangije ajya mu mahanga arawutagaguza, umaze kumushirana agaruka kwa se amusaba imbabazi, amubwira ko atagikwiye kwitwa umwana ahubwo yamugira nk’umwe mu bagaragu be. Se yaje kumubabarira yongera kumufata nk’umwana we.

Ikibazo kikibazwa na benshi ni umuyoboro uzacishwaho iyi ndirimbo nyuma yuko ibihangano byose bya Kizito byaro byarahagaritswe kunyuzwa kuri radiyo na televiziyo za leta na zimwe z’abikorera.

Iyi videwo wayireba aha : https://youtu.be/mdjIl-HndAs

Ntakirutimana Deus