Musenyeri Mbanda arasaba Abihayimana kwirinda umururumba ndetse n’irari ry’iby’Isi

*Umupasitoro wiyandarika, akagira umururumba bitesha agaciro umurimo w’Imana- Myr Mbanda

 *Muri iyi minsi hari ibyigisho z’ubuyobe.

Umuyobozi w’Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, EAR, Archbishop Musenyeri Dr Mbanda Laurent arasaba abihayimana bo muri iri torero n’Abanyarwanda muri rusange kwirinda umururumba n’irari ryo gutwarwa n’iby’Isi, ahubwo bakarangwa no gukora ibyiza igihe n’imburagihe.

Yabisabye mu muhango w’iri torero wabereye muri Diyoseze ya Shyira mu karere ka Musanze wo gutoranya abashumba (abapasitori) 12 barimo abagabo 11 n’umukobwa umwe wabaye ku Cyumweru tariki ya 11 Ugushyingo 2018.

Dr Mbanda ati “Mwirinde umurumba ndetse n’irari ry’iby’Isi kugirango mubashe kunoza umurimo wanyu neza.”

Asobanura iby’iyi nyigisho avuga ko icyo yifuza ni uko umuntu w’Imana wahamagawe mu muhamagaro w’Imana awuhagararamo neza.

Ati “Akagenda mu buryo buhesha Imana icyubahiro. Akagenda mu buryo bumuha ubuhamya bwo gufasha ba bandi ayoboye, kuza ku nzira y’agakiza, akababera intangarugero mu myizerere, mu mibereho, mu mibanire n’abandi, mu gukunda itorero, mu kuberekeza kuri Kirisito no gukunda igihugu. Igikuru cyane kirimo gusumba ibindi ni ukwitwararika cyane kugirango bagende mu nzira ishimisha Imana kandi mu muhamagaro bahamagariwe.”

Musenyeri Mbanda

Akomeza asaba abapasitori n’abakirisito muri rusange kwirinda kwiyandarika kuko bitesha agaciro byinshi.

Ati “Iyo ubona umupasitoro yiyandarika cyangwa agakurikira ibintu cyangwa akagira umururumba bitesha umurimo w’Imana agaciro. Mubyumve neza si ukuvuga ko adakwiye gushaka ibintu, adakwiye kugira umutungo, oya, ahubwo ni ugushaka ubwami bw’Imana mbere na mbere, ibindi byose biza byiyongeraho. Hariho ikintu cyo gukurikirana umutungo ugasanga byagutesheje inzira uba ukwiye kugenderamo. Si ku bapasiteri gusa si ku muntu uwo ari we wese.

Akomeza agaragaza ibibazo by’abitwaza kuba abakozi b’Imana bakayobya abantu.

Ati “Muri iyi minsi hari ibyigisho z’ubuyobe. Hari inyigisho ziyobya abantu, kuvuga ubutumwa bugamije kwishakira umutungo.”

Ibi asaba abagize itorero ry’Abangilikani kubyirinda. Ati ” Nibagendere mu muhamagaro w’Imana bigishe ijambo rihindura umuntu n’aho ari.”

Ibyo bakora byose kandi ngo bagomba kubihuza no gufasha umuturage gutera imbere. Ati ” Pasiteri ari ahantu ashobora kwigishiriza Ijambo ry’Imana kandi abantu bamuteze amatwi batamurwanya. Kwigisha kwigira no kwerekeza imitima kuri kirisitu )ku bumwe ku gukundana bi ikintu cya ngombwa, impinduka zigamije imibereho myiza…bya bindi byose birimo umutekano konona abana gutesha imuntu agaciro byose birimo, bakwiye kwigisha kubyirinda… Ijambo ry’Imana riduhamagarira gukunda, gukundana nk’uko Kirisitu yadukunze. Aho rero hashamikiyemo byinshi cyane.”

Musenyeri Mugiraneza Mugisha Samuel, uyobora Diyoseze ya Shyira avuga ko babasengeye babasabira kwirinda kwifuza iby’Isi n’indamu mbi, ahubwo bagafasha Abanyarwanda kuva mu ntera imwe bagera mu yindi.

Ati “Ku bijyanye no gufasha abaturage, ni uko gahunda yo gufasha abana bari mu mirire, mu myigire, gufasha imiryango kuva mu makimbirane, no gufasha Abanyarwanda mu iterambere,  turabikomeje, kuko tutazavuga ubutumwa bwiza aho abantu bishwe n’inzara, aho abantu bagwingiye, aho batari bazima. Dukomeje ivugabutumwa ryuzuye mu ijambo ariko no mu bikorwa.”

 

Bamwe mu bari abadikoni bagizwe abapasiteri (batoranyijwe) barimo Pasiteri Mukamana Clementine wo muri Paruwasi ya Mukono na Pasiteri Fidele Uwizeye uyobora Paruwasi Mukono bavuga ko bongerewe imbaraga zo kwigisha ijambo ry’Imana no kuyobora abantu aheza barwanya ibibazo bibugarije bagaragarijwe n’Umuyobozi w’akarere ka Musanze Habyarimana Jean Damascène.

Mukamana ati ” Icyo tuzakora ni ugukomeza guhugura abubatse mu by’ijambo ry’Imana n’imibanire myiza mu ngo tubihuza n’ijambo ry’Imana. tubakangurira guhinga akarima k’igikoni ni kugaburira abana indyo yuzuye.”

Ibyo kandi ngo azabishyira mu bikorwa yihereyeho mu kugirana imibanire myiza na fiyanse we nibamara kubana.

Pasiteri Uwizeye  avuga ko imbogamizi bahura nazo ari urubyiruko rutwara inda kabone n’abarimuri za kolari ariko ngo bagiye gushyiramo imbaraga bakangurire abakobwa kwirinda inda zitateguwe. Ibyo ngo bizarushaho kugenda neza kuko yumvikana n’ubuyobozi avuga ko babanye neza kandi bakunze kumwitabaza guhugura abaturage.

Ntamaturano Tharcisse umukirisitu usengera kuri Katederale Yohani wera ikoreramo Diyoseze y’Abangilikani ya Shyira abasaba kubateza imbere.

Ati ” Bambitswe ari abantu b’abangabwenge, nibadufashe kugera ku iterambere. Batwigire imishinga badufashe kwigira imbere. Badufasha mu ibyara inyungu ku buryo buri mukirisitu atera imbere aho gufashwa akifasha. Abaza ubu barize bayitwigire dutere imbere.”

Itorero EAR ryageze mu Rwanda mu 1922. Iri torero rigizwe na Diyosezi 11, Paruwasi 406, Amakanisa 2331. Apasiteri bari mu mirimo ni 460 biyongeraho 12 bimikiwe muri iyi Diyoseze ya Shyira. Iri torero kandi rifite abarimu 2331, mu gihe abakirisitu barenga miliyoni.

Ntakirutimana Deus