Gasabo : Umusore w’imyaka 19 akurikiranweho gusambanya abana b’abahungu 17

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Gasabo bwasabiye igihano cy’igifungo cya burundu umusore w’imyaka 19 y’amavuko  kubera icyaha akurikiranyweho cyo gusambanya abana b’abahungu 17 abashukishije ibikinisho.

Iki gihano yagisabiwe ku wa  18  Ukuboza 2020. Ni mu gihe tariki 23 Ukwakira 2020. Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwakiriye dosiye bumukurikiranyemo.

Uyu musore utuye mu Mudugudu wa Juru, Akagari ka Nyamabuye, Umurenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo aregwa  kuba  mu bihe bitandukanye, guhera muri Kanama kugera mu Kwakira 2020 yaragiye asambanya abana b’abahungu 17 bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 7 na 12 y’amavuko, akabasambanya.

Uyu musore ngo yagiye ashuka abo bana b’abahungu  akabasambanya abanje kubashukisha ibikinisho bikoze mu modoka yakoraga hanyuma bamara kubyishimira akababwira ko kugira ngo abibahe ari ukubanza bakemera ko abasambanya.

Uregwa  mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha yemeye icyaha asobanura uburyo yagiye agikoramo nkuko The Source Post ibikesha ubushinjacyaha bukuru NPPA.

Icyaha cyo gusambanya umwana giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 4 y’ Itegeko no 069/2019 ryo ku wa 8/11/2019 rihindura itegeko no 068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ ibihano muri rusange. Urubanza  ruzasomwa ku itariki ya 29/12/2020.

Loading

1 thought on “Gasabo : Umusore w’imyaka 19 akurikiranweho gusambanya abana b’abahungu 17

Comments are closed.