U Rwanda rwasubije Umudepite wa Amerika wasabye kurekura vuba na bwangu Rusesabagina

Urwo rwandiko ruvuga ko Leta y’u Rwanda yakoresheje uburyo bufifitse gushukashuka no guta muri yombi Rusesabagina nkuko biri mu ibaruwa yahinduwe mu Kinyarwanda na VOA.

Komite Carolyn Maloney abereye umuyobozi igenzura imikorere rusange ya Leta y’Amerika n’imiryango mpuzamahanga Leta zunze Ubumwe z’Amerika ibarizwamo.

Urwo rwandiko ruvuga ko Leta y’u Rwanda yakoresheje uburyo bufifitse gushukashuka no guta muri yombi Rusesabagina, bityo ikirengagiza inzira ziteganywa n’amategeko y’Amerika zerekeye gusaba no guhererekanya abakekwaho ibyaha.

Ruvuga ko ibyo byishe itegeko ry’Amerika rigena inzira z’uko abakekwaho ibyaha birimo n’iby’iterabwoba bagomba gukurikiranwa cyangwa bagahabwa ibindi ibihugu bibakurikiranyeho ibirego nshinjabyaha.

Uwo mudepite avuga ko mu myaka 20 ishize, Amerika yohereje mu Rwanda abantu 4 bakekwaho ibyaha kandi ko izohereza abandi bane ni bangiza ibihano bakatiwe muri Amerika. Bityo akavuga ko Leta y’ u Rwanda yarirengagije ubu bufatanye bwari busanzwe gahati y’ibihugu byombi igafata Rusesabagina mu buryo yise ‘gushimuta’ byishe amategeko y’Amerika bikanagaragaza icyizere gike Leta y’u Rwanda yifitiye mu kubona ibimenyetso simusiga bituma Rusesabagina afungwa.

Urwo rwandiko rukomeza ruvuga ko u Rwanda rukwiriye gushingira no ku mpamvu z’uburwayi bw’umutima n’ubw’umuvuduko mwinshi w’amaraso uyu Rusesabagina wahonotse uburwayi bwa canseri asanganywe, rukamurekura. Uyu mudepite abona ko muri iki gihe icyorezo cya Covid 19 gica ibintu, Ubuzima bwa Rusesabagina bushobora kuba buri mu kaga.

Carolyn Maloney ati: “Nk’umwe mu badepite b’inararibonye kandi uri mu itsinda rireba iby’ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi, ndashaka gushimangira ko Inteko Ishinga amategeko y’Amerika, umutwe w’abadepite, ishyigikiye bikomeye Bwana Rusesabagina; ko dusaba Leta yanyu kumugarura vuba na bwangu kandi ari muzima”

Mu gusoza, uyu muyobozi yemeza ko Rusesabagina ari impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu ishimwa ku rwego mpuzamahanga; izwi kuba yararokoye abantu 1,268 muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Akongera gusaba Leta y’u Rwanda ko ku nyungu z’umubano mwiza wayo n’Amerika, yamurekura vuba na bwangu ikamusubiza muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika.

U Rwanda rwamusubije

Ibaruwa yanditswe isinywa na Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda akaba n’Intumwa nkuru ya Leta y’u Rwanda, Busingye Johnston isubiza Umudepite muri USA witwa Corlyn B, Maloney ko ubutabera bw’u Rwanda bwigenga kandi ko buzaha Rusesabagina ubutabera akwiriye. Maloney yari yanditse asaba Perezida Kagame kurekura Paul Rusesabagina agasubira muri USA.

Minisitiri Busingye yabwiye Maloney ko ubutabera bw’u Rwanda bwigenga kandi ko Paul Rusesabagina ari mu maboko y’ubutabera kandi yafashwe mu buryo bukurikije amategeko, akaba azaburanishwa mu buryo bukurikije amategeko.

Ibaruwa ivuga ko Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha bwasobanuriye amahanga binyuze mu itangazamakuru ko Paul Rusesabagina yafashwe mu buryo bukurikije amategeko, ko atigeze ashimutwa.

Ivuga ko Rusesabagina yateze indege yihariye yisanga mu Rwanda kandi ko ageze mu Rwanda yafashwe kuko yari asanzwe ashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda kuko bwari bwaratanze impapuro zo kumufata zifite ikirango cya 2018NPPA Arrest Warrant.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumushinjanya n’abandi bantu 18, bose bakurikiranyweho ibyaha icyenda birimo no gushinga imitwe yitwara gisirikare n’indi y’iterabwoba kandi yagize uruhare mu kwica abantu mu bice bitandukanye by’u Rwanda cyane cyane mu Majyepfo yarwo mu turere twa Nyamagabe( mu Ishyamba rya Nyungwe) na Nyaruguru.

Buvuga kandi ko na Rusesabagina yigambye biriya bikorwa, bugatanga urugero rw’uko yigeze kubivuga mu Ukuboza, 2018 binyuze muri video yacishije kuri YouTube.

Muri iriya video ngo yavugaga ko ashyigikiye urubyiruko rugira uruhare mu bwicanyi bariya barwanyi bakora kandi ko azabafasha uko ashoboye.

Icyo gihe ndetse ngo yavuze ko ari gutegura intambara ku Rwanda.

Ubutabera bw’u Rwanda kandi bwibukije Maloney ko Rusesabagina yari asanzwe yarashyiriweho impapuro mpuzamahanga zo kumufata zasohowe muri 2010 akurikiranyweho gutera inkunga umutwe w’iterabwoba urimo bamwe basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi witwa FDLR.

Ibaruwa ya Minisiteri y’ubutabera bw’u Rwanda irangiza ivuga ko aho Rusesabagina afungiye ahabwa ibikwiye umufungwa wese, yemeza ko asurwa n’abo mu muryago we, abaganga n’abamwunganira mu rubanza.

Uburenganzira Rusesabagina afite bwo guhabwa ubutabera buteganywa n’Itegeko Nshinga nk’uko ari ubwa buri Munyarwanda wese.

Ibaruwa yanditswe n’u Rwanda rushimangira ko ubutabera bwarwo bwigenga

 

 

Ibaruwa ya Maloney isaba Leta y’u Rwanda kurekura Rusesabagina vuba na bwangu

Loading