Mukansanga wari Visi meya wa Nyabihu yagizwe umwere
![](https://thesourcepost.com/wp-content/uploads/2020/12/vice_mayor_clarisse-193f7.jpg)
Amagambo Mukansanga Clarisse yashinjwaga n’ubushinjacyaha kuba yaranze urumuri rw’icyizere ahubwo akavuga ko ruhabwa abafite ababo bibuka kuko aribo barukeneye, imvugo we n’umwunganizi we Me MBONYIMPAYE Elias bahakanye ko atavuze ndetse batanga abatangabuhamya bemeje ko ayo magambo atavuzwe ariko ntiyahabwa ishingiro n’urukiko rwisumbuye rwa Rubavu ari narwo rwari rwaramukatiye igihano cy’imyaka itanu n’amezi atandatu.
Uru rukiko ruvuga ko ubujurire bwa Mukansanga Clarise bufite ishingiro hagendewe ku bisobanuro by’abatangabuhamya bigaragaza gushidikanya ku kuba uyu wari Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyabihu ko koko yaba yaravuze aya magambo yashoboraga kuba icyaha, bityo rugendeye ku ngingo ya 111 y’Itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha iteganya ko gushidikanya birengera ushinjwa, ko iyo urubanza rwakurikiranywe mu buryo bwose, ntihagire ibimenyetso nyakuri biboneka byemeza nta shiti abacamanza ko ushinjwa yakoze icyaha koko, bagomba kwemeza ko atsinze.
Ni muri urwo rwego inteko y’abacamanza bagize urukiko rukuru urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambuka imbibi nyuma yo gukora isesengura ku bujurire bwa MUKANSANGA Clarisse n’umwunganizi we Me MBONYIMPAYE Elias, Urukiko rwemeje ko ubujurire bwa Mukansanga bufite ishingiro ndetse rutegeka ko ahita arekurwa urubanza rukimara gusomwa runavuga ko urubanza rwaciwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Rubavu ruhindutse mu ngingo zarwo zose.
MUKANSANGA Clarissse n’umwunganizi we Me MBONYIMPAYE Elias, basobanuye ko urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rwirengagije imiburanire n’imvugo z’abatangabuhamya ku byerekeranye no kuba atari afite urumuri mu muhango wo gucana urumuri rw’icyizere ari uko buji zabaye nkeya bituma izo yahawe azihereza abantu batari bazifite.
Mu bamushinjuraga harimo umukozi w’akarere witwa Munyambabazi Selemani na Gapolisi Joel bavuze ko Visi meya yabahaye Buji ariko ko nta magambo yavuze ko ahubwo yahise ajya kureba impamvu buji zabaye nkeya, naho abamushinjaga batanu bemezaga ko yakoresheje imvugo yo kwanga buji harimo n’abanyamakuru babiri ari nabo babaye intandaro y’ifungwa ry’uyu wari Visi meya wa Nyabihu mu mwaka 2018.
Mukansanga Clarisse yatawe muri yombi mu kwezi kwa gatanu 2018, nyuma y’igihe gito yeguye ku mwanya w’umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyabihu, urukiko rwisumbuye rwa Rubavu rumuhamya ibyaha bibiri bifitanye isano na jenoside yakorewe abatutsi, ajurira mu rukiko rukuru urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambuka imbibi ruri i Nyanza mu ntara y’amajyepfo, ari narwo kuri uyu wa kabiri 15 ukuboza 2020 rumugize umwere ku byaha byombi yaregwaga.
Inkuru ya UMUYOBORO