Kamonyi: Ubutabera ku muturage urembye nyuma yo gutemwa ijosi
Abantu batanu batwe muri yombi, bakurikiranyweho gutema umuturage wo mudugudu wa Kabagogo, Akagari ka Marembo, Umurenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi.
Polisi itangaza ko yataye muri yombi abantu batanu bakurikiranyweho gutema Uwineza Etienne, watemwe ijosi n’amaboko mu ijoro ryo ku itariki 8 rishyira ku itariki 9 Mutarama 2021. Abafashwe bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera Rukoma mu gihe iperereza ririmo gukorwa n’urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB).
Abatemye uyu muturage bivugwa ko bagiye iwe mu ijoro bakamuhamagara, nuko arabyuka ajya kubareba, niko guhita bamutema. Nyuma yo kumutema ngo yabonetse mu kizu kitabamo abantu bukeye bwaho ahagana saa yine z’amanywa.
Uwineza ari kuvurirwa mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), gusa buvugwa ko arembye cyane.