Karongi: Kubura abaguzi bituma abahinzi bajugunya imboga ku isoko

Bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Nyarubuye mu kagari ka Gacaca ho mu murenge wa Rubengera bahinze imboga baratabaza kuko basigaye babijyana ku isoko bakabitayo kubera kubura abaguzi, hari n’izo barekera mu isoko zikaboreramo.

Izi mboga ziganjemo ibitunguru cocombres,inyanya n’intoryi, bazihinze bahinze mu mu Kwakira 2019 mu materasi y’indinganire yuhirwa nkuko ngo bakunze guhora babishishikarizwa n’ubuyobozi.

Mu gihe abaturage batuye muri iki gice cy’umurenge wa Rubengera bahora bashishikarizwa guhinga imbuto n’imboga bitewe n’uko hari n’amatarasi , bamwe muri bo ubu bahanganye n’ikibazo cy’ibura ry’isoko ry’ibitunguru na Cocombre bahinze mu mu Kwakira 2020, ku buryo bari kubijyana mu isoko bakabisigayo kubera kubura ababigura, ibindi bikaba birimo kwangirikira mu mirima.

Ntawiniga Augustin waganiriye na Radio Isangano dukesha iyi nkuru agira ati”Ikibazo dufite ni ukubura isoko ry’ibitunguru twahinze byaheze mu mirima turikubirandura tukabihingira hasi kuko nta handi twabijyana agatwaro ni amafaranga maganabiri,uragenda ukabura aho wabishyira ukabita mu isoko ukigendera,ibindi twabirekeye mu mirima birikuboreramo”.

Rugeruza Obed agira ati”Mbere y’uko bafunga ikilo twacyoherezaga i Kigali bakaduha amafaranga maganane aho bafungiye inzira zitakiri nyabagendwa ubu cocombres zaheze ku migozi yazo”.

Abo bahinzi, kuri ubu baratabaza ngo bashakirwe amasoko, dore ko hari bamwe muri bo bari barahingishije inguzanyo z’ibigo by’imari.

Ntawiniga Augustin agira ati”Twagujije banki kugirango duhinge ibitunguru hano muri Rwamuganga none twabuze  isoko bituma tubura uko twishyura banki ,kandi baraza bakavuga bati ntidushaka ko muhingamo ibigori n’ibishyimbo kandi mbere tukibihinga ntitwasonzaga,icyo dusaba ubuyobozi n’uko bwadushakira amasoko kuko duhinga batubwira ko bazadushakira amasoko”.

Bakunzi Jean de Dieu agira ati”Icyo twasabaga ubuyobozi ni uko badufasaha bakajya baha abantu ibyagombwa bakajya kubicuruza n’imodoka yadufasha tukabona uko tujya kubigurisha”.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine, avuga ko iki kibazo batari bakizi agasaba aba baturage kuzakimugezaho akamenya aho ahera abafasha.

Agira ati”Kugeza ubu nta kibazo cyari cyatugeraho cy’abantu babuze isoko ry’abantu babuze aho bagurisha umusarura wabo ,icyo nicyo twareba tukaganira nabo tukamenya ikibazo bafite kuko no kujya kubashakira isoko dukwiye kubanza kumenya ngo umusaruro bafite ungana gute;icyo twababwira ni uko bakwegera ubuyobozi tukamenya neza ikibazo bafite n’uwo musaruro tukawureba tukameya uko ungana”.    

Aba bahinzi bavuga ko ubu ikilo k’ibitunguri kiri kugura amafaranga y’u Rwanda hagati ya 50-100mu gihe cyajyaga kigura hagati ya 400 Frw na magana 500 Frw. Ikilo cy’inyanya cyo ngo kigeze ku mafaranga 100 mu gihe cyajyaga kigura amafaranga 300, naho icy’intoryi kikaba kiri kuri 30 mu gihe cyajyaga kigura amafaranga 200 y’u Rwanda.

Loading