Abantu 142 tumaze gupfusha 65% bapfuye muri iyi minsi 50 ishize-Dr Ngamije

Abantu 65% by’abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda ngo bapfuye mu minsi 50 ishize, ikindi giteye impungenge ni uburyo  46% by’ubwandu bwose bumaze kugaragara mu Rwanda bwabonetse muri iyo minsi, kuba umubare w’abagaragaraho iki cyorezo ukunze kugaragara muri Kigali byatumye ishyirwa muri guma mu rugo.

Iby’iyi mibare n’ingamba zizakurikizwa byagarutsweho n’abayobozi batandukanye mu kiganiro cyabereye muri RBA, kuwa 18 Mutarama 2021, cyarimo Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, uw’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase n’umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera. Basobanuraga ibyatangajwe mu byemezo by’inama y’abaminisitiri yateraniye i Kigali, yafatiwemo ingamba zitandukanye zo gukomeza guhangana na COVID-19

Dr. Ngamije Daniel ati “Abantu tumaze gupfusha basaga 142 kugeza none, 65% muri bo ni abantu bapfuye muri iyi minsi 50 ishize. Bivuze ko muri iyi minsi 50 ishize ibintu byabaye bishya kandi twese turabibona.” Yungamo ati “Bivuze ko icyorezo kugira ngo intera gifite uyu munsi wa none ihinduke, ari uko hagomba gufatwa ibyemezo bikaze nk’ibi guverinoma yafashe mu nama yayobowe na Perezida wa Repubulika.”

Yungamo ko abanduye ari bo banduza abatarwaye bahuye, bityo leta ikaba ishaka gukora ibishoboka ngo abanduye bagume mu rugo, barindwe kwanduza abandi.

Ikindi gikomeje gutera impungenge Dr Ngamije yatangaje ni abantu 20% mu basaga 1500 baheruka gukoreraho isuzuma muri Kigali, basanze (abo 20% ) bafite ibimenyetso mu maraso yabo byerekana ko banduye. Ni muri urwo rwego bamwe muri bo bataramenya ko banduye, harimo n’abarwara bafite ibimenyetso byoroheje bo bita ibicurane.

Zimwe mu ngamba leta yafashe, harimo guma mu rugo ku batuye Kigali, guma mu karere ko batuye hanze ya Kigali, gufunga amashuri yo muri Kigali, guha uburenganzira ibigo nderabuzima bikajya bipima abakekwaho iki cyorezo no kwifashisha abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’abajyanama b’ubuzima mu guhangana n’iki cyorezo kimaze guhitana abakabakaba 150.