Byinshi wamenya kuri Robertinho utoza Rayon sports, wahanganye na Maradonna ,agatoza Romario

Amazina ye bwite ni Roberto Oliviera Gons Alvez, abiyorohereza bamwita Robertinho ak’abakomoka muri Brezil batiburira.

Ni umugabo ufite amateka atari azwi na benshi arimo gutoza amakipe akomeye ku Isi, kugira amaraso afite inkomoko muri Afurika n’ibindi usanga muri iyi nkuru.

Uyu mugabo yavukiye mu Mujyi wa Rio de Janeiro muri Bresil mu mwaka 1960. Amaze gutoza amakipe 16 arimo n’akomeye ku Isi.  Gukina umupira abikomora kuri se nk’uko abyivugira.

Ati “Papa wanjye yari umukinnyi  w’umupira yitwa Yvan. Ni we wankundishije umupira w’amaguru .. ubwo nari umwana muto twakiniraga ku muhanda no ku musenyi….”

Izamuka rya Robertinho

Icyo atibagirwa ni umukino akarere k’iwabo kari kateguye wo gukina na Flamengo, kuri bo ngo byari nko gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi. Yari mu myaka 10, 11,12. Baje kuyitsinda ibitego 4-1 byose bitsindwa na Robertinho. Nibwo yahise ahabwa ubutumire bwl gukina muri Flamengo ariko umuryango we urabyanga kuko hari indi kipe wakundaga ya Fluminense.

Iyo bamaraga gukina ishimwe ryabo ryari ukubaha fanta n’umukati.

Robertinho mu makipe akomeye ku Isi

Amaze kwigaragagaza muri Bresil, Robertinho yakinnye muri Flamengo n’ayandi akomeye muri iki gihugu na Catania mu Butalitani. Avuga ko yatsinze ibitego nka 500.

Ati ” Nari rutahizamu, mu makipe yose nakinnyemo nari rutahizamu, nabaga uwatsinze ibitego byinshi cyangwa nkaba uwa 2. Ni njye kandi wabaga ufite inshingano zo gutera penaliti….”

Ibyo bigaragazwa n’uko muri shampiyona y’abatarengeje imyaka 23 ari we watsinze ibitego byinshi ndetse bagatwara n’igikombe u Burusiya.

Mu myaka 20 yamaze mu kibuga batwaye ibikombe bitandukanye mbere yo gusezera mu kibuga mu 1995.

Yaje gukinira ikipe y’igihugu mu 1980, kubona uwo mwambaro ngo ntibyari byoroshye kuko hari abandi bakinnyi benshi bawuhataniraga.

Ati ” Nahamagawe mu ikipe y’igihugu les seleção, mu rungano rwigeze gukomera mu myaka 1980 ubwo twiteguraga igikombe cy’Isi muri Espagne mu 1982….”

Avuga ko yari afite inyota yo gukinira Bresil no kujya mu gikombe cy’Isi ariko ngo n’ubundi ntiyahiriwe no kwitabira igikombe cy’Isi.

Ati ” Ni ukubera ko nari navunikiye mu mukino twakinnye n’ikipe twari duhanganye (derby)  muri Bresil ku mukino wa nyuma hagati ya Fluminese na Flamengo, ni umukino twakinnye imbere y’abantu ibihumbi 180 kuri sitade ya Maracana, ku munota wa nyuma nateye umupira umukinnyi wakinaga ibumoso ku ruhande aranserereka biba  ngombwa ko bambaga…”

Nyuma yasubiye mu ikipe y’igihugu ahabwa n’ubutumwa bwo kujya gukina mu ikipe ya Catania mu Butaliyani.

Umukino atazibagirwa ni uwo bakinnye na Maradonna

Robertinho avuga ko umukino atazibagirwa ari uwo bakinnye na Argentine ayoboye ubusatirizi bwa Bresil ubwa Argentine buyobowe na Diego Armando Maradonna. Hari mu mukino uhuza amakipe yo muri Amerika y’Epfo. Icyo gihe Maradonna yabatsinze igitego cyo kubishyura, nyuma y’umukino barasuhuzanya babazanya amakuru.

Avuga ko Maradona yari umuntu udasanzwe utandukanye n’abandi.

Robertinho yasezeye mu ikipe y’igihugu akiyikunze

Avuye mu mvune yatumye banamubaga, yagarutse mu ikipe y’igihugu ariko ngo umuvuduko utakimeze nka wa wundi yari afite mbere, hari n’abakinnyi bigaragaza. Byatumye mu 1995 afite imyaka 35 y’amavuko, Robertinho asezera mu ikipe y’igihugu.

Robertinho wari umukinnyi agana iy’ubutoza

Yinjiye mu ishuri rya gisirikare rya Rio de Janeiro yiga ibijyanye n’ubutoza no kugorora ingingo. Nyuma yaje kubona impamyabumenyi yamufashije kuzenguruka Isi atoza amakipe.

Ashimishwa na dipolome ye yasinyweho na Pele

Akirangiza iryo shuri ryo gutoza, Robertinho yahawe dipolome iriho umukono wa Pele. Uretse kuba Pele yarafatwaga nk’umwami wa ruhago ku Isi, yari na minisitiri wa Siporo muri Bresil. Hari mu 1995.

Yatoje umukinnyi Romario

Mu 2002 yaje gutoza Romario ufatwa nk’umwe mu bakinnyi beza babayeho mu gutaha izamu muri Bresil.

Ati ” Icyo gihe Romario yari amaze gusohoka mu ikipe y’igihugu ya Bresil. Niyo yegukanye igikombe cy’Isi 2002, nanjye negukanye igikombe muri Rio de Janeiro. Nahaye amahirwe Romario nyuma yo gusigwa mu ikipe y’igihugu ya Bresil. Yansanze muri Fluminense, yarishimye icyo gihe yatsinze ibitego byinshi…… nyuma naje kujya hanze, nahise njya muri Stade Tunisien mu gihe cy’imyaka 4.”

Byari ibihe bidasanzwe nyuma nibwo yatangiye kwifuzwa ahatandukanye. Yatoje muri Koweït, Quatar na Angola, Tunisie n’u Rwanda

Robertinho no mu Rwanda ngo ba!!!

“Nabonye ubutumire bwa manager wanjye… yari yararebye umwirondoro wanjye, aravuga ati ‘ndatekereza ko umwirondoro w’umugabo wakoranye n’amakipe akomeye cyane nka Flamengo, Fluminense wakorana n’ikipe ya Rayon Sports.”

Uyu mugabo wakiniye imbere y’abantu basaga ibihumbi 200 iwabo kuri sitade ya Maracana yari afite icyizere.

Ati “Yarampamagaye arambwira ati ‘mutoza uzaza aha mu Rwanda, kuko hari ikipe ihari ikomeye yitwa Rayon Sports. Robertinho ni ko yaje aha!”

Ibanga ryo kwitwara neza muri Rayon Sports

Azwiho gukina umukino usatira adafunga umukino nk’uko bizwi mu bihugu nk’u Butaliyani no ku mutoza Jose Mourinho.Avuga ko ruhago atari imbaraga, ageze muri Rayon ngo yabonye impano zagombaga guhabwa agaciro. Akomeza avuga ko yubaha abakinnyi na bo bakamwubaha.

Amashyi ya Rayon Sports yaramutunguye

Akigera mu Rwanda ngo yatunguwe n’amashyi agaragara ku mukino wa Rayon Sports. Ati ” Naganiraga n’abanyamakuru nyuma ndangije numva amashyi ngo hu hu hu. Naratunguwe.”

Ishuri ni ngombwa ku bakinnyi

Umukinnyi ushaka gutera imbere ngo ntagomba gutera umugongo ishuri. Aha avuga ko usanga umuntu amara ku Isi imyaka iri hagati ya 80 na 90. Agomba rero ngo gukina ariko akunda no kwiga, akabona ikizamubeshaho nyuma yo gukina, kuko ngo umukinnyi utinda mu kibuga atarenza imyaka 20.

Asigaje amezi abiri muri Rayon Sports arateganywa kwerekeza he?

Mu mezi 6 yumvikanye na Rayon Sports asigaje abiri. Muri iki gihe bitewe n’aho yayigejeje muri 1/4 cy’amarushanwa ya Confederation cup muri Afurika, yifuzwa n’amakipe menshi ariko ngo nabasha kumvikana na Rayon Sports ngo azayigumamo nta kabuza.

U Rwanda rufite abakobwa beza atagomwa abahungu be

Robertinho afite abahungu babiri batarashaka. Mu Rwanda ngo yahabonye abakobwa beza ku buryo nta gitangaje ko abahungu be babarongora kuko ngo ntaho bataniye n’abo muri Bresil.

Mu Rwanda ntihamutonze

Igihugu kirangwa n’isuku n’umutekano, abakobwa beza, umucanga n’amazi byabo bisa n’ibyo muri Bresil byatumye ubuzima bwo mu Rwanda butamutonda, ku buryo hari igihe abona ameze nk’uri iwabo.

Akunda nde muri Ruhago, afata ate Afurika?

Mu buzima bwe ngo yemera Pele asanga atazahigwa kuba umwami wa ruhago ku Isi.  Asanga kandi kwigaragaza kwa Pele ari uko afite inkomoka muri Afurika, cyane ku mateka y’ubucakara. Na Robertinho avuga ko afite inkomoko muri Afurika kuko na nyirakuru ubyara nyina akomoka kuri uyu mugabane w’abirabura n’abarabu.  Kugira inkomoko muri Afurika ngo ni byo byatumye akina  neza. Mu batoza bandi ngo akunda Mourinho utoza Manchester United.

Akunda Makaroni Borogneuse n’amafunguro y’inyama yo mu ifuru

Mu buzima busanzwe, Robertinho amaranye n’umugore we imyaka 38. Babyaranye abahungu 2 barimo uw’imfura ufite imyaka 38 uw’ubuheta afite 35.

Imfura ye Roberto Junior ni umutoza ushinzwe n’ibijyanye no kongerera ingufu abakinnyi mu ikipe ya Flamengo muri Bresil akazi amazeho imyaka 9.

Afite Rayon Sports ku mutima

Asoza asaba kumutambukiriza ubu butumwa.

Ati “Mwaramutse, mwaramutse mwese, ndishimye, nishimiye kubana namwe. Ndabakunda Rayon Sports.”

Ni inkuru ya KT Radio yatambukijwe mu buryo bw’amajwi mu kiganiro umusiporitifu w’icyumweru,yahinduwe mu nyandiko na Ntakirutimana Deus/ The Source Post.

1 thought on “Byinshi wamenya kuri Robertinho utoza Rayon sports, wahanganye na Maradonna ,agatoza Romario

Comments are closed.