Igikombe cy’Isi: Ikipe ya mbere ya Afurika yabonye itike ya 1/8
Ikipe y’umupira w’amaguru ya Senegal yabonye itike yo gukina 1/8 cy’igikombe cy’isi kiri kubera muri Qatar.
Senegal yabigezeho nyuma yo gutsinda Equateur (Equador) ibitego 2-1 mu mukino wa nyuma mu matsinda.
Byarangiye muri iryo tsinda hazamutse U Buholandi bwarangije imikino y’amatsinda ari ubwa mbere n’amanota arindwi ku icyenda mu gihe Senegal ya kabiri yagize amanota 6 ku 9.
Muri iryo tsinda Equateur yahabwaga amahirwe yo gukomeza muri 1/8 ariko akayoyoka imaze gutsindwa na Senegal, yarangije ari iya gatatu n’amanota 4 ku 9.
Qatar yakiriye iyo mikino iyo mikino yakiriye iyo mikino yarangije ari iya nyuma nta nota na rimwe ibonye, ifite umwenda w’ibitego bitandatu.
Ayandi makipe ane ya Afurika ari muri iri rushanwa aracyafite amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho.
Senagal igeze kuri urwo rwego nyamara itarahabwaga amahirwe nyuma yaho kizigenza wayo Sadio Mane avunikiye ntakine imikino y’iki gikombe.
Uko imikino yo mu itsinda rya mbere yarangiye