Ijambo “abagome” ryavuzwe na Papa Francis ryarakaje u Burusiya

U Burusiya butangaza ko bwarakajwe n’amagambo yatangajwe na Papa Francis aho avuga ko abasirikare bava mu moko amwe ya ba nyamuke bitwara bunyamaswa kurusha abandi mu ntambara yo muri Ukraine.

Papa Francis yabwiye ikinyamakuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko ingabo “z’abagome” mu bisanzwe ari aba Chechens n’aba Buryats.

Yavuze kandi ko igitero kizwi nka Holodomor cyatewe na Kremlin (u Burusiya) muri Ukraine mu myaka ya 1930 ko ari itsembabwoko.

U Burusiya buvuga ko aya magambo ari ayo “gusenya”, bukavuga ko amoko yose ari mu gihugu agize “umuryango umwe”.

Mu kiganiro Amerika, ikinyamakuru cy’umuryango w’aba Jesuites, Papa François yabajijwe ku by’iyo ntambara.

Mu gusubiza, avuga ko yahawe “amakuru menshi yerekeye ubugome bw’ingabo”.

Ati:

Muri rusange, abagome kurusha abandi burya ni abo mu Burusiya ariko badafite umuco w’Aburusiya, nk’aba Chechens, aba Buryats, n’abandi.

Papa yongerako y’uko “Uwatangije intambara ari igihugu cy’u Burusiya”.

Aba-Chechens, ubwoko bukomoka muri Tchétchénie/Chechnya, mu majyepfo ashyura i Burengerazuba bw’u Burusiya, barwiriyemwo aba-Islam.

Aba-Buryats , ubwoko bw’abasangwabutaka bw’ahitwa Buryatia mu ntara ya Siberia, basanzwe bafite ukwemera gushingiye ku madini ya Bouddhisme na Shamanisme.

U Burusiya bugizwe na repubulika nyinshi zigizwe n’amoko n’amadini atandukanye. Idini ryiganje ni iry’abakirisitu b’aba-Orthodoxe.

Papa avuga ko yavuganye na Perezida Volodymyr Zelenskywa Ukraine inshuro zitari nke kuri terefone, kandi ko avugana na Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya aciye kuri ambasade yayo  i Vatican.

Mu gisa n’igisubizo ku byo ashinjwa  by’uko atamagana Perezida Putin mu buryo butaziguye, Papa agira ati:

Rimwe na rimwe ngerageza kutadomaho urutoki kugira ngo ntihagire uwo mbabaza ariko nkamagana muri rusange, n’ubwo bizwi neza ko ndimo kubyamagana. Si ngombwa ko muvuga mu izina.

Muri icyo kiganiro, Papa yagize ati:

“Nta n’umwe utazi aho mpagaze, ndi kumwe na Putin cyangwa ntari kumwe na we, nirinze kuvuga izina rye”.

Maria Zakharova uvugira Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya  aramagana ayo magambo nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru RT cyegamiye kuri Leta.

Ati: “Uru ntirukiri urwango ku Burusiya, ni ugusenya ku rugero ntashobora kubona n’uburyo narwita”.

Zakharova yanditse ku rubuga rwa Telegram ati: “Aba-Buryats, aba-Chechens hamwe n’abandi bava mu moko n’amadini atandukanye y’igihugu, twese turi umuryango umwe”.

Papa François avuga ko yifuza guhimbaza isabukuru ya Holodomor, avuga ko ari itsembabwoko kandi ko ari yo “yaciriye inzira” iyi ntambara ya kino gihe.

Abanya-Ukraine barenga miliyoni enye nibo bapfuye muri icyo gihe mu 1932-33, mu ntambara yo kwigarurira imitungo ku butegetsi bw’abasoviyeti bwari buyobowe na Joseph Stalin.

Ntakirutimana Deus