Igikombe cy’Isi: Ishusho yose; amakipe yakomeje n’ahabwa amahirwe

Senegal yabaye ikipe ya mbere ya Africa yageze muri 1/8 kimwe n’ibihugu nk’Ubwongereza bwahageze butsinze umuturanyi wabwo Wales 3 – 0 bukanamusezerera mu irushanwa.

Three Lions (u Bwongereza) izacakirana na Senegal muri 1/8 ku cyumweru tariki 04 Ukuboza saa tatu z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda.

Naho Amerika izakina n’Ubuholandi muri 1/8 kuwa gatandatu saa kumi n’imwe ku isaha yo mu Rwanda n’i Burundi.

Nyuma yo gutsinda Denmark 2 – 1, Ubufaransa bwabaye igihugu cya mbere cyabonye tike ya 1/8, mbere y’uko Brazil ikurikiraho itsinze Ubusuwisi 1 – 0.

Portugal nayo yabonye tike itsinze Uruguay 2 – 0 kuwa mbere, mu gihe iby’itsinda A na B byarangiye kuwa kabiri.

Hagati aho, Qatar yakiriye, Canada na Ecuador zamaze gusezererwa.

Mu gihe turimo kugana ku mikino ya nyuma mu matsinda, reka turebe uko ibintu bihagaze.

Itsinda A

Itsinda A

Ubuholandi bumaze kugera kuri final gatatu, bwakomeje buri imbere mu itsinda A butsinze Qatar 2 – 0, yari yamaze gusezererwa na mbere y’uyu mukino.

Hagati aho Senegal yatsinze 2 – 1 Ecuador ihita igera muri 1/8 ku nshuro yayo ya kabiri, nyuma y’uko igeze muri 1/4 ubwo yajyaga muri iri rushanwa bwa mbere mu 2002.

Itsinda B

Itsinda B

Ubwongereza bwageze muri 1/8 butsinze Wales 3 – 0, iyi Wales irangiza ari iya nyuma mu itsinda ihita isezererwa.

USA yakomeje iri ku mwanya wa kabiri nyuma y’Ubwongereza itsinze Iran 1 – 0 mu gihe yari ikeneye inota rimwe gusa ngo ikomeze.

Itsinda C

Itsinda C

Pologne na Argentine ziyoboye iri tsinda nyuma y’uko zombi zitsinze 2 – 0 Saudi Arabia na Mexico kuwa gatandatu.

Ariko izo zombi zirahura kuwa gatatu zishakamo ikomeza, bivuze ko hari ibyago runaka ko Lionel Messi cyangwa Robert Lewandowski hari uwataha.

Pologne ikeneye kunganya gusa ngo ikomeze, mu gihe Argentine igomba gutsinda.

Saudi Arabia yahita igera muri 1/8 iramutse itsinze Mexico.

Mexico ikeneye gutsinda Saudi kugira ngo igire icyizere gicye ko yakomeza, ibyo bigashoboka ari uko na Pologne itsinze.

Itsinda D

Itsinda D

Kylian Mbappé yatsinze ibitego bibiri batsinda 2 – 1 Denmark ahita ashimangira umwanya wabo muri 1/8.

Bakeneye kunganya gusa ku mikino wabo na Tunisia kuwa gatatu kugira ngo babe aba mbere mu itsinda. Umusifuzi wo mu Rwanda Salima Mukansanga araba ari uwa kane kuri uyu mukino.

Andi makipe atatu muri iri tsinda yose aracyafite amahirwe yo gukomezanya na Les Bleus bitewe n’uko ari bwitware.

Australia irakomeza nitsinda Denmark, ariko zinganyije byaha Tunisia amahirwe mu gihe nayo yahagama Ubufaransa. Denmark igomba gutsinda byanze bikunze kugira ngo ikomeze.

Mu gihe Denmark na Tunisia zatsinda zombi, ikipe ikomeza yagenwa n’ikinyuranyo cy’ibitego cyangwa izindi ngingo tuvuga hasi.

Itsinda E

Itsinda E

Amakipe ane yo mu itsinda E yose ashobora gukomeza nyuma y’uko Ubudage ku cyumweru buhindukiranye Espagne bikanganya 1 – 1.

Imikino ya nyuma muri iri tsinda izabera rimwe kuwa kane saa tatu z’ijoro ku isaha y’i Nyagatare mu Rwanda n’i Nyabitaka mu Burundi, ubwo Costa Rica izakina n’Ubudage naho Ubuyapani bugacakirana na Espagne.

Mu gihe Espagne yatsindwa Ubuyapani bwayobora itsinda ndetse Espagne ikavamo. Ibyo byasaba ko iyi kipe ya Luis Enrique itsindwa ariko na Costa Rica igatsinda Ubudage, cyangwa Ubudage bugatsinda bukanakuramo ikinyuranyo cy’ibitego umunani irushwa na Espagne.

Ubuyapani nabwo bwarangiza ari ubwa mbere mu gihe imikino yombi yarangira ku kunganya.

Costa Rica yakomeza itsinze Ubudage kandi ikayobora itsinda mu gihe Espagne yanganya n’Ubuyapani. Costa Rica ikeneye kunganya gusa igakomeza mu gihe Espagne yatsinda Ubudage.

Ubudage bwanyuma mu itsinda bwakomeza nk’ubwa kabiri mu gihe Ubuyapani bwatsindwa na Espagne. Mu gihe Ubuyapani bwanganya, Ubudage bwakenera gutsinda ibitego bibiri by’ikinyuranyo kuko ubu burushwa kimwe n’Ubuyapani.

Itsinda F

Itsinda F

Canada yatsinze igitego cyayo cya mbere mu gikombe cy’isi ku cyumweru ariko iza kugorwa kuko Croatia yayitsinze bine ikayivana mu bashaka ticket ya 1/8.

Ibyo byatumye Croatia ubu ari iya mbere muri iri tsinda ku kinyuranyo cy’ibitego, izi neza ko ishimangira gukomeza ari uko yirinze gutsindwa n’Ububiligi. Yahita kandi iba iya mbere iramutse itsinze ariko ntirushwe ibitego na Maroc.

Maroc izakomeza niramuka itsinze cyangwa ikanganya ku mukino wa nyuma mu itsinda na Canada.

Ububiligi nabwo bwakomeza nibutsinda Croatia. Kunganya byaba bihagije mu gihe Maroc yatsindwa na Canada, icyo gihe ikinyuranyo cy’ibitego cyagena ukomeza.

Imikino ya nyuma muri iri tsinda izaba saa tatu z’ijoro kuwa kane tariki 01 Ukuboza(12).

Itsinda G

Itsinda G

Brazil yatwaye iki gikombe inshuro eshanu yageze muri 1/8 nyuma y’uko Casemiro atsinze igitego habura iminota irindwi ngo umukino wabahuje n’Ubusuwisi urangire ari 1- 0 kuwa mbere.

Ikipe ya Tite ikeneye inota rimwe ku mukino wa nyuma izakina na Cameroun ngo ibe iya mbere mu itsinda ku mikino yanyuma izaba kuwa gatanu saa tatu z’ijoro.

Ikipe iyo ariyo yose mu zindi eshatu zisigaye ishobora kuzamukana na Brazil muri 1/8.

Ubusuwisi bwa kabiri bugomba gutsinda Serbia kugira ngo bwizere gukomeza, mu gihe inota rimwe ryaba rihagije kuri Cameroun mu gihe yananirwa gutsinda Brazil.

Serbia na Cameroun zombi zikeneye gutsinda imikino yazo ngo zizere kuba zakomeza.

Mu gihe zombi zashobora gutsinda nk’uko zibisabwa, Cameroun yaba ifite amahirwe yisumbuyeho mu gihe ubu ifite umwenda muto w’ibitego ugereranyije na Serbia.

Itsinda H

Itsinda H

Portugal yasanze Ubufaransa na Brazil mu makipe yageze muri 1/8 nyuma yo gutsinda Uruguay 2 – 0 kuwa mbere.

Ikeneye inota rimwe gusa imbere ya Korea y’Epfo kuwa gatanu saa kumi n’imwe kugira ngo izamuke ari iya mbere.

Ghana ya kabiri izakomeza ari uko itsinze Uruguay. Kunganya nabyo byaba biyihagije mu gihe Korea y’Epfo itabasha gutsinda Portugal ibitego bibiri cyangwa birenze.

Mu gihe Portugal yatsinda naho Ghana igatsinda, umwanya wa mbere wagenwa n’ikinyuranyo cy’ibitego n’ibitego byatsinzwe.

Korea y’Epfo ifite inzira ebyiri zo kugera muri 1/8 muri Qatar, zombi zishingiye ku gutsinda Portugal.

Ghana na Uruguay binganyije, Korea y’Epfo izagomba gutsinda Portugal ibitego nibura bibiri kugira ngo ikomeze.

Mu gihe Uruguay na Korea y’Epfo zombi zatsinda icyo gihe bizakemurwa n’ikinyuranyo cy’ibitego – byaba ngombwa n’ibitego byinjijwe – mu gihe Korea ifite umwenda w’ibitego bicye ugereranyije na Uruguay.

Inzira isigaye ya Uruguay ya 1/8 ni ugutsinda Ghana ku mukino wanyuma mu itsinda maze ikizera ko Korea y’Epfo inanirwa gutsinda Portugal.

Gukomeza bigenwa bite?

Iyo amakipe anganya amanota nyuma y’imikino itatu yo mu itsinda, gukomeza bishingira ku kinyuranyo cy’ibitego. Ibigenderwaho byose ni ibi:

  • Amanota ikipe ifite
  • Ikinyuranyo cy’ibitego
  • Ibitego ikipe yatsinze
  • Ibyavuye mu mukino wahuje ikipe zombi
  • Fair play: ikipe itarakuweho amanota menshi y’imyitwarire irakomeza (ikarita y’umuhondo ni inota rimwe, umutuku werekanywe ku ikarita ya kabiri y’umuhondo ni amanota atatu, naho umutuku utangiweho ni amanota ane, naho umutuku utangiweho ku mukinnyi wari ufite ikarita y’umuhondo ni amanota atanu)
  • Tombola

Inkuru ya BBC