Kuba urubyiruko rutarabonye abarwaye Sida bituma rwirara- Dr Ikuzo

Urubyiruko ruvugwaho kwirara mu bijyanye no kwirinda virusi itera Sida. Ni mu gihe kuba hari amahirwe Leta yashyizeho mu gufasha abanduye virusi itera Sida bitagombye gutuma hari abirara.

U Rwanda ruritegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida, uba tariki ya 1 Ukuboza buri mwaka.

Icyiciro cy’urubyiruko kivugwaho kwirara mu kwirinda icyo cyorezo, ku buryo ngo hari abatinya gusama kurusha uko bakwandura iyo virusi.

Umuyobozi ushinzwe kurwanya Sida mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Ikuzo Basile, avuga ko ari ikibazo bgikomeye, dore ko n’ubwandu bushya bugaragara cyane mu rubyiruko kurenza ibindi byiciro.

Ati “Turashaka icyatuma urubyiruko rumenya ko Sida ikiriho kandi yica. Hari ikibazo cyuko usanga hari urubyiruko rutinya gutwara inda kurusha uko rutinya kwandura virusi itera sida.”

Aburira urwo rubyiruko ko rukwiye kutirara ko leta yashyizeho uburyo bwo gufasha abanduye virusi itera Sida nk’imiti igabanya ubukana n’ibindi kuko hari itandukaniro ku wanduye iyo virusi n’utarayanduye.

Avuga ko umubiri w’ufite iyo virusi udafite ubudahangarwa nk’ubw’utayiifite. Ikindi ni uko ngo hari indwara z’ibyorezo zishobora kugiranga ingaruka zikomeye ku mubiri w’ufite iyo virusi kurusha utayifite.

Urwo rubyiruko kandi ngo rugira amahirwe yo kutabona abarwaye Sida bagaragaraga hambere, barwaye indwara zirimo zona ( yababuraga umubiri wose ukaba ibisebe) nka kimwe mu byatuma birinda.

Ikindi kandi kandi ngo akato karagabanutse ku banduye iyo virusi, bityo bikaba ari intambwe yatewe.

RBC irateganya kongera ibikorwa ikora mu kongerera ubumenyi urubyiruko mu kwirinda virus itera Sida kuko ngo kwiga ari uguhozaho. Bimwe muri byo birimo kubasanga aho ruhurira mu bitaramo n’ahandi.

Imibare ya 2019 igaragaza ko ubwandu bwa virusi itera Sida buri ku kigero cya 3% mu Rwanda.

Mu bushakashatsi bwakozwe kuri SIDA mu Rwanda mu 2019 bwiswe RPHIA (Rwanda population-based HIV impact assessment) bwagaragaje uko ubwandu buhagaze. Mu bakobwa bari hagati y’imyaka 15-24, abanduye ni 1.2% mu gihe abasore ari 0.5%.

Mu bagore bari hagati y’imyaka 25-29 ni 3.4% mu gihe abagabo ari 1.3%.

Kurwara SIDA

SIDA/AIDS ni uruhurirane rw’indwara. Mu magambo arambuye Syndrome d’Immuno Déficience Acquise/Acquired Immune Deficiency Syndrome, ni ibimenyetso, indwara cyangwa se uruhurirane rw’indwara. Mu gihe virusi ya HIV yamaze kwinjira mu mubiri, iyo imaze guhashya abasirikare n’ubwirinzi bw’umubiri nibwo SIDA itangira kugaragara.

Ibimenyetso bya SIDA bigenda bitandukana umuntu ku wundi bitewe n’indwara yagaragaje n’imbaraga umubiri usigaranye mu kwirinda ibyuririzi bimwe na bimwe.

Zimwe mu ndwara zikunda kwibasira uwagaragaje SIDA ni igituntu, umusonga, umuriro n’umutwe bihoraho, kuzana amabara ku ruhu, umunaniro udashira, kanseri, n’izindi.

Ntakirutimana Deus