Umutoza Robertinho wa Rayon Sports na rutahizamu wayo barashakishwa na TP Mazembe

Ikipe ya TP Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irashaka umutoza Roberto Oliviera Gons Alvez ‘Robertinho’ wa Rayon Sports na rutahizamu wayo.

Uyu mutoza ukomoka muri Bresil amaze gushyira ku murongo abakinnyi ba Rayon Sports, ifite umwuka unyura abakinnyi mu rwambariro muri iyi minsi, ndetse wanayihesheje igikombe cy’Agaciro akayigeza no muri 1/4 cy’amarushanwa ya Confederation cup 2018.

Amakuru ari gucicikana avuga ko Robertinho azajya ahembwa ibihumbi 25 by’amadolari ya Amerika mu gihe Rayon Sports imuhemba agera ku bihumbi 7 by’amadolari.

Uyu mutoza asabwa kandi kujyana na rutahizamu wa Rayon Sports Bimenyimana Bonfils Caleb uherutse gusingiza Robertinho ko yamusubije icyubahiro cye nka rutahizamu.

Iyi kipe iramushaka ngo asimbure Pamphile Mihayo Kazembe, umutoza wayo utarabashije kuyirenza 1/4 cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika, muri uyu mwaka.

Ntakirutimana Deus