Umuzamu Bakame ku rutonde rw’abakinnyi 28 bazakinira Rayon Sports muri shampiyona 2018/19 wavuzweho kugambanira Rayon Sports yayigarutsemo
Uyu mugabo wari na kapiteni wayo ari ku rutonde rw’abakinnyi 28 iyi kipe yashyikirije FERWAFA bazifashishwa mu mwaka w’imikino, muri shampiyona 2018-2019. Iyi kipe yashyize abazamu batanu kuri uru rutonde, Bakame ari kuri nimero 15. Yari amaze icyumweru akorana nayo imyitozo.
Rayon Sports yamushinjaga kuyigambanira nyuma y’ikiganiro cyagiye hanze yemera ko yagiranye n’umwe mu nshuti ze avuga uko yanze gukina n’ibibazo byari byugarije iyi kipe yifuzaga ko biyishyira ku mwanya wa kure. Amakuru yavugwaga ni uko Bakame wifuzwaga n’amakipe atandukanye arimo AS Kigali.
Uru rutonde ariko ntabwo rugaragaraho Tuyishimire Eric bita ‘Congolais’ umukinnyi Rayon Sports yari iherutse kugura muri APR fc, ubusanzwe akina asatira aciye ku ruhande rw’ibumoso. Yaguzwe nyuma yuko APR yari iherutse kumutiza muri Marines fc ariko akabyanga.
Abandi bakinnyi yaguze bariho; abo ni Mugheni Fabrice wari muri Kiyovu, Bukuru Christophe yaguze muri Mukura, Mudeyi Suleyma na Mazimpaka Andre na bavuye muri Musanze fc, Habimana Hussein wari muri police fc na Iradukunda ‘Radu’ yaguze muri AS Kigali.
Mu mwaka ushize w’imikino iyi kipe yabaye iya gatatu, yatwaye ariko icy’Agaciro Development Fund.
N D